Nkore iki? Umugabo yantaye ndi ku kiriri ubu nabonye akazi arampendahenda ngo tubane | UMUSEKE

Nkore iki? Umugabo yantaye ndi ku kiriri ubu nabonye akazi arampendahenda ngo tubane

Ubutumwa bw’umusomyi w’UMUSEKE

Ndi umugore mfite abana bane, ntuye i Rusizi ariko nsigaye mba i Kigali mfite ikibazo nshaka kubagishaho inama ngo mumfashe gufata umwanzuro ukwiriye.

Umugabo wange twabaye igihe ariko tubyara abana vuba tuba tugize batatu. Nta kibazo k’ibyadutunga nabonaga dufite nubwo nta kazi jye nari mfite, we yari umumotari agahaha kandi nkabona tubayeho.

Nyuma muri 2016 yarantaye maze kubyara umwana wa kane, ansiga mu nzu bigera ubwo bansohoramo njya gucumbika, bigeraho umugiraneza yemera kumfasha kurera abana nange ntora agatege.

Kuva mu 2016 umugabo yaragiye ndamubura, mbega aranta neza neza, ubuzima bwange buba bubi, ndahindana ndwara bwaki, murumva imibereho mibi yo kuba nta kazi narimfite, ngomba kwita ku ruhinja n’abandi bana batatu nari mfite kandi b’inkurikirane.

Muri 2018 hagati umwana nabaye mukuye ku ibere, umwe mu bantu bo mu muryango anshingira ubucuruzi mva hasi ndakora, ntera imbere ku buryo nasubiye itoto, umubiri uragaruka, abana bange mbitaho.

Bavandimwe duhuriye hano ku UMUSEKE, ndababwira ko uwari unzi mbere ubu bigoye ko yamenya kubera ko niyitaho, ibiro nari mfite icyo gihe byariyongereye rwose, nange numva ko ndi umugore wa viziyo.

Umugabo wange rero, nagiye kubona mbona nomero impamagaye ndayitaba ambwira ko ari umugabo wange. Yaje kuneka amenya aho mba, buriCyumweru arahaha, mbese atandukanye na wa mugabo wampinagaje akagera ubwo anta mu nzu.

Ansaba ko agaruka mu rugo tukongera kubana nka mbere.

None rero ndabasaba inama kubera ko ndi mu gihirahiro. Mwenewacu wampaye ubwo bucuruzi yambwiye ko abunyeguriye kandi ko umugabo niyongera kunshuka ngo tubane nzamusubiza ibintu bye, kandi nyuma ikibazo nzagira sinzongere kumutakira.

Umugabo wange na we igihe yantaga yatwaraga moto, ariko ubu yambwiye ko yaguze imodoka. Muri jye numva ntaramwizera bitewe n’uko yampemukiye ariko iyo ntekereje ku burenganzira bw’abana numva tubana na we byaba ari byiza kuri bo.

Ese muri ibi bibazo bindi imbere ndabikemura gute? Uyu mugabo ntiyaba ashaka kongera kunsubiza mu bibazo n’ubuzima bubi nahozemo?

Ese yarahindutse ku buryo namwizera nkamuha imbabazi?

Ese umuvandimwe wanshingiye ubucuruzi nkaba maze kumenya ubundi buzima bwo kwirwanaho no kwihagararaho, nabona nsubiranye n’umugabo ntabona ko ndi umugore udafata ikemezo?

Bavandimwe mbashimiye ku nama zanyu nziza.

 

Murakoze

15 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Madame,niko bigenda akenshi iyo “ntacyo urya”.Abagabo benshi baraguta.Cyanecyane ko muba mutarateye igikumwe.Usanga abamotari benshi bata abo bashakanye.Dore inama 2 naguha:Iya mbere,emera musubirane,noneho mutere igikumwe.Humura ubwo wamaze kugira experience mu bucuruzi,uzirwanaho niyo uwo wagufashije yakwambura ibyo yaguhaye.Inama ya 2,kubera ko ndi umukristu,ndagusaba gushaka umuntu wakwigisha bibiliya ku buntu,agusanze aho uba.Nuyiga,uzamenya neza icyo Imana idusaba.Ijambo ry’Imana rizaguhindura,umenye uko washaka Imana,nayo izaguhe ubuzima bw’iteka muli paradizo.
    Niba ntawe uzi wayikwigisha,nagufasha kumubona kandi w’umudamu nka we.

    • Ubu se ibibazo abajije,no kumusanga aho ari kumwigisha bibiriya,bihuriye he?
      None se wowe ugisha inama, njye hari kimwe maze kubona. Urabunza imitima kuko yamaze kugura imodoka. Hagati y’imodoka n’umuntu urashaka iki? Buriya rero,abantu benshi turizira. Kuva agutaye, wananiwe kurera abana bawe? Wabuze se ugukorera ibyo batagukorera? Nahahire abana kuko ari abe, ariko ndakwanze ntijya ivamo ndagukunze. N’ubundi icyamujyanye ntaho cyagiye,

  • Ngewe inama nakugira ubaha uwaguhaye ubufasha,imodoka nawe nukora uzayigurira ubwo se uziko yagutaye akagumiraho?ubwo abatumye aguta aragirango agaruke nabo abasige uko yagusize,kdi buriya naho ahafite abana.mana yange nakiza mbona kuruwo.uzahamagare 0783125273 tuguhe izindi nama.

  • Ubunjije imitima kubera ko akubwiye imodoka!!!! Isi iyo ikwigishije ntufate nkunda ko igusubiriramo. Nanjye byambayeho muri iyi nkenya ngo ni corona ndakena umugabo aransuzugura, arampangayikisha, anca inyuma akagenda atavuze yewe ntanatahe, aho atahiye yagera mu rugo ntansuhuze, mbega we anyereka ko ngomba kugenda kuko yari abonye udufaranga duke kandi njyewe ntacyo ninjiza. Yageze aho anyita umurozi mwa mfura ibyo naboneye mu rugo nta n’umwe nabyifuriza ni kwa kuzimu bavuze. Ubwo nafashe umwanzuro ndagenda n’umwana wanjye umwe hari mu kwa karindwi mu kwa 10 mbona akazi ubu ndasharamye pe ndarya nkanywa icyo nshaka ariko njyewe sinagisha inama ngo ese mubabarire? Ngo ese ntamubabarira? Nafashe umwanzuro sinamubabarira ahubwo bibaye ngombwa nashaka undi. Nubu ndacyafite ihahamuka ry’ibyo nanyuzemo

  • Ariko rero si gusa abagore ubanza dufite ikibazo cyo mumutwe. Ntabwo kubaho kwawe bisaba ko uba ubana n’umugabo gusa menya ko ushobora kuba utabana naw3 kandi ubuzima bukaryoha. Iyo mbobo yagusize nubundi izongera igusige nuba indangare. Niba yagatuye ubwenge akaba ashaka kwita kubana be ibyo ni inshingano ze mureke azikore naho gusubirana nawe waba wabuze ubwenge ndakurahiye.

  • Inamanjyenaguha
    Uwomugabowamureka
    Ntabwo,ubuzima ariweburangiriraho koyagutaye,arimoto,afite imodoka niyo izatuma agukunda icyatumye agutaharahocyagiye? Wikwirukirabyinshi utaburanutwowarufite nubwo uwaguhaye ubucuruziyabukurekera uwomugabonumwakira azatukumaraho nidushira yongereyigendere esenumarakumwakira ubwirwaniki kontabana yabyaye ahandi akazabazanamuruwomutungo umazekubaka?

  • Muraho !
    Abakuru bati: ” inkoko yaraye hanze iba yabaye igita”. Ntabwo uyu mugabo agaruwe n’ urukundo, agaruwe nibyo wagezeho. Nawe rero wiha agaciro iyo modoka yaguze, wasanga ari n’ umugore wayimuguriye akazayimwaka.
    Gusa nabwo imbabazi n’ urukundo bigomba kuturanga. Byitegure nibura imyaka 3, urebe ko uwo mugabo azaba akigukeneye kd uzabe ukusanya igishoro waheraho ubwo ubucuruzi bazaba babwisubije.
    N.B: Senga Imana iguhe amahitamo nyayo.
    AMAHIRWE MASA !

  • Mugore mwiza igirire ikizere,ubundi inshingano z’umugabo ni ugukunda umugore we,akita k’umuryango akanawurinda,akawubungabunga abana akabitaho bagakurira imbere ye,iyo ngirwa mugabo wagutaye kukiriri aragaruka mubuzima bwawe gute Koko,imodoka yakuvanye mubyimbo,waba uri umunyantegenke bikabije,abo bana ntuzabime se bajye bamusura,ariko reka umuhemu agume iyo yarari.

  • -Burya uzamenya ko wakuze ,umunsi uzaba utakibaza impamvu ibintu bikubayeho ahubwo uziga kubyakira,
    -Buriya ntugatume umuriro wagutwitse inshuro ya mbere ugutwika bwa kabili,n’uwuha amahirwe uzasiga ugukongoye
    -Isi igeze hahandi umuntu akubwira ko agukunda ukumva nawe wamubaza uti kugeza ryari ? kuko imitima y’abantu yakuwe n’ibinyoma ,abantu basigaye bahinduka kurusha ibihe.
    -Buriya igikomere cyose kiguha isoma kandi isomo riguhindura undi muntu ,niba ujya ufata igihe cyo kwiga umuntu ,nkubwize ukuri uzarinda usaza nta diplome urabona kuko umuntu ni isomo rirerire udashobora kurangiza,uko umusize uyu munsi ejo usanga yahindutse

    Inama nakugira :ni uko ubumenyi ari ukumenya ko inyanya zitukura naho ubwenge ni kumenya ko zibuze zitabuza ibiryo kuribwa
    .

  • None se muvandimwe uwo mugabo mwari mwarasezeranye? Mubaye mwarasezeranye, wamusaba mukaganira ku mpamvu yamuteye kuguta, wasanga ari umuntu wamaramaje guhinduka ukamubabarira mugasubirana, uriya muvandimwe wawe wagufashije ukamusaba ko yakwemerera ko ujya umwishyura buhoro buhoro, ririya sezerano rirakomeye kandi abana bane ni benshi. Nusanga arara aho zahiye rero, nta gahunda yo kubaka ngo akomeze, azaba agenzwa no gusahura, n’iyo modoka azaba yarayikuye mu buraya yambura abagore yinjira, uzamureke akomeze urugendo rwe rw’ubupfapfa, nawe wirerere abana.

  • kugeza ubu ntabwo uzi impamvu uwo mugabo wawe yagutaye mbere kandi wari mu bihe byo kwitabwaho,
    None arashaka kukugarukira ,ukuratira ko yaguze imodoka ,

    Jye icyo nakubwira: Banza umenye uwo ariwe koko, kora igenzura umwenye aho aba,

  • Jye nakubwira nti: Banza umenye neza uwo mugabo wagutaye mbere, Umenye aho aba, inshuti nze, mbese umenye icyo atecyereza ku muryango we , shaka amakuru arambuye.
    kuko ntiwapfa guhita umugirira ikizere gutyo gusa.

    we arakubwira ko noneho yaguze imodoka! None swe ko atarayigura twara moto yagutungaga n’abana , nyuma akaza kuguta ,hari ubwo yigeze akubwira impavu y’ubucyene ? niyo bwaba bwo kandi ntiyari ku guta!

    Gusa nkuko ubivuga , Abana bacyeneye kugira uburenganzira bwabo kuri se… nubwo bitoroshye.

    Nanone ariko nkibaza impamvu uwaguhaye amafaranga ahora agukangisha ko nusubirana n’umugabo uzahita umusubiza amafaranga ye! ni muganire byose umubwire uko wiyumva , kuko ubu nubwo umeze neza ariko Nta bwo ufite umutekano wuzuye kuby’imibanire.

    uwo muvandimwe ntagushyireho igitutu cyo kutabana n’umugabo …ahubwo nawe wumve icyo umutima wawe uvuga.

    Icyitonderwa: BANZA UMENYE NEZA UWO MUGABO

  • Muraho?Madan sinkwigisha gufata icyemezo ariko kubwanjye numva ububabare wagize bwaguha inzira yo gufata Icyemezo kandi ukazabaho umutima utagucira urubanza.Njyewe kubwanjye nzi neza ko indwara ya Bwaki ku muntu mukuru ihangayikisha so
    a/Ntuzamubabarire kuko nawe ntiyazikugiriye kandi uzirikaneko yagusize umucyeneye ,nsanze munaganira sinazongera kuvugana nawe
    b/Kuberiki ataje akuratirako yaguze undi Mutima kuko uwoyakoresheje agusiga washaje?
    c/Imodoka agukangisha twese turabiziko umuntu wese iyo akora target arukuyitunga wasanga yrayikuye mu maraso yabantu.
    Conclusion: uzamuhe uburenganzira bwo kubona abanabe ubwa ntazabubone kuko ntabwo agukunda ikindi ntuziteranye numuvandimwe kuko ubuzima urimo niwe ubucyesha.
    Murakoze

  • MUREKE UWITEKA AZAKUMENYA NABANA BAWE ASHOBOYE BYOSE YAGUHA NUWO MUKWIRANYE.

  • Umuntu mutabanye mu bibi mureke rwose abonye umaze kwiyubaka aragaruka kandi nangirango nkubwire ko naho amaze iminsi yaragiye atari abereye aho ubwo naho ahasaize abandi bagore? Inama nakugira yigukangisha imodoka nawe nukora cyane Imana izagufasha uzayigeraho? niyo mpamvu kwa padiri iyo babasezeranya bababwirango haba mu bibi no mubyiza muzabana none yaragutaye abonye urimo gusatira ibyiza aragarutse mureke ukore cyane urere abana bawe.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *