NKORE IKI: Umugore yansabye gatanya mu byo anshinja ngo mu buriri ntacyo maze - UMUSEKE
  • 05/04/2020 9:09 18

NKORE IKI: Umugore yansabye gatanya mu byo anshinja ngo mu buriri ntacyo maze

Bavandimwe ndabasaba inama, ndi umugabo. Umugore ampoza ku nkeke ansaba ko dutandukana ambwira ko mu buriri ntazi icyo gukora.

Umugore wange tubyaranye rimwe, ndamukunda ndetse n’umwana wange ndamukunda, ntako ntagira ngo mbahahire mu bushobozi mfite.

Tukibana n’umugore wange ari umugeni, twicaye muri salon yarambwiye ati “Ntuzi kurongora”.

Numva ndumiwe kubona umugeni ambwiye ibyo bintu, byarankomerekeje, njya kumurega ku babyeyi be ariko arabihakana, avuga ko yabivuze akina.

Umugore wange nta kazi afite, nkora uko nshoboye nkamufasha muri byose.

Rimwe yandeze mu nzego za Leta ko namutwikiye imyambaro kandi nta gihe kirekire tumaranye, icyo gihe barantwara ndafungwa, nyuma aza kuzana imyenda ye hashize icyumweru baramfungura ndataha.

Sinjya nywa inzoga, ntabwo ntukana, sindwana mbese nkora byose ngo mubanire neza.

Nta gahenge ngira iyo turyamye arantuka, nsinzira ari uko na we atoye agatotsi. Yandeze mu buyobozi ko namwicishije inzara, ndetse ko no mu buriri ntacyo mu marira, kandi nge mba numva ntako ntagira ngo twishime.

We yifuza ko dutandukana kandi, umugore wange n’umwana wange ndacyabakunda.

 

Mumfashe mungire inama y’icyo nakora. Ntuye mu Ntara y’Iburasirazuba.

UMUSEKE.RW

20 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Ndabona umwanditsi wacu Rwibutso Eddy dukunda agarutse. Nta gushidikanya uyu ni umusogongero winkuru atuzaniye abakunzi binkuru ze muhaguruke tumwakire👏🏼👏🏼👏🏼👏🏼👏🏼👏🏼👏🏼

    • Ngewe mfite ubwoba yuko uyu mugore afite undi mugabo baryamana kandi umuha amafaranga.
      Kubera ko mwateye igikumwe,arashaka ko mutandukana akisangira abandi.Kutabikora neza mu buriri,ntabwo byatuma umugore akwanga burundu.Kereka wenda utajya ubikora.Burya abagore barihangana kuturusha.Bariya bajya gushaka ababapfubura,biba ari amahano.Akenshi ababikora ni abafite abagabo binjira Inshoreke.Ariko uzi ko abantu bubahiriza INDAHIRO yo mu Gikumwe ari bake cyane.Kereka abakristu nyabo.Yewe mugabo,nange ndakeka wamwemerera mugatandukana ugashaka undi kandi ntabwo uzamubura.Uwo mugore wawe ni Shitani.Ikibazo mufitanye suko ubikora nabi.Afite abandi aryamana nabo akunda kukurusha.

      • Muvandimwe icyo nakubwira nuko wamuha gatanya kuko umugore ufite numusambanyi kd nimba utanywa inzoga uzazinywa nitabi ndetse mugihe utaramureka futinyuka akavugako utamuhaza mu buriri nimpamvu ashaka nuko ibyo yaje ashaka ntabyo abona kd ubuzima burakomeza nimba ushaka amahoro numune,rro mureke nuko bitakunda ngo duhure nkuganirize nanjye nko byagenze hashize imyaka 3 ntandukanye nawe nimeza usenge Ari nako umwikutamu urukundo uzarushire ku mwana gusa wanasanga umwana Atari nuwawe ark wihangane bibaho kd komera

      • NI IKURU Z’IMPIMBANO ARIKO! IBI SE BYABAHO?

    • NI IKURU Z’IMPIMBANO ARIKO!

  • Nubwo uvuga ko ugerageza kumushimisha ariko we ntazigera anyurwa dore ko yirirwa ajya mubuyobozi kukurega. Ntakindi wakora uzamuhe iyo gatanya agende ashake uwamuhaza mu buriri kuko ibyo kukubwira ko udakomeye mu buriri buriya hari abandi amaze kumviriza rero yagereranya nawe agasanga uri hasi y;abandi .Uwo ntuzigera umuhaza na rimwe ahubwo numutinza kumuha gatanya azanakwica cg akwicishe .
    murakoze

    • Nuko wenda atakwemera.Naho ubundi uyu mugore ashatse umuntu bigana bibiliya,yatuma ahinduka akaba umuntu mwiza.Bibiliya yahinduye abantu benshi baba beza.Ikibazo nuko benshi banga gushaka uwo bigana bibiliya.

  • Inama:
    1. Mushakire akazi gatuma nawe akoresha imbaraga z’umubiri n’iz’ubwonko, yinjize cash mu gihe azibara ibyo kurarikira sex bigabanuke;
    2. Senga Imana imugufashe ibatsindire icyo kibagoye;
    3. Gatanya yimwemerere kuko ibyo udashobora ubu (kumwemeza), ntuzabishobora ukuze. Ashobora kuba afite indwara ya byuka twongere, ari cyo twita nymphomania (uburwayi bwo kugira imisemburo myinshi mu mubiri ituma umugore ahorana irari ryo gushaka gukora imibonano).

  • Gira vuba umuhe gatanya ajye gushaka abakozi ba cyane! Ndumva nta rukundo agufitiye nta Cyubahiro cy’umugabo… Mukinguruke isi imubone !

    • Uvuze ukuri. Namurekure agende. Urukundo rw’umwana wawe ntaho ruzajya kuko nta wundi se ni wowe wenyine. Uwo mugore ntagukunda ntanashaka kubana na we mu by’ukuri. Ibyo avuga n’ibyo akora byose ni ibigamije kugutesha agaciro no kugukomeretsa. Muhe gatanya rero akomeze ubuzima bwe nawe ubone umutuzo. Igihe nikigera Imana izaguhoza amarira.

  • Yewe wa mugabo we, ihute umuhe gatanya kuko uwo si umugore!!! Niba koko iyi nkuru ari impamo,umugore wakugaye muri abageni ubwo yarapanutse kandi ntuteze kumera iya 2 ngo umuhaze, ikindi ndumva afite amagambo menshi umuntu ujya no kubwira amabanga y’urugo abayobozi numva mutaramarana n’igihe??Ubwo batangiye kumusambanya ari muto yarapyetutse reka gasiha itazanakugirira nabi

    • NI INKURU Z’IMPIMBANO!

  • Ahubwo wagize amahirwe kuba akubwiza ukuli , abanda bananirwa kunyurwa hamwe bakajya n’ahandi n’ahandi mukamusangira mri nkaba batatu cyangwa bane .
    Umugore wawe aragukunda yanze kuguhemukira mukiri kumwe .
    None rero mureke ajye gushaka abasore b’inkorabusa bashoboye kurongora gusa , kuko ntiwakwirirwa uhangayikiye urugo ngo hanyuma uzanashobore guhaza umugore wirirwa mu rugo yirira agafiriti akanaruhuka ,
    Ubundi ibanga ryo gukemura icyo kibazo ni ugushakira umugore ibyo akora nawe akajya ataha ananiwe nkawe , iyo mugiye mu mirimo yo muburiri mwese munganya imbaraga muranyurwa ntakabuza.
    niba udashoboye kumubonera ibyo akora ngo nawe agire umutwaro wo gutunga urugo no gutera imbere , mureke mutane ajye kurongorwa ahandi , ntagihombo uzaba ugize ,,

  • Byihorere ntabyo uzi. Barabitubwira sha.

  • ARIKO MANA ISI IRASHAJE PE. NAKUMIRO

  • Ihangane muvandi, isi ni danger! Abatamufite baramwifza none ababafite nuko babagenza! Icyamunyihera! Mureke yaje kubaka bitamurimo ntabwo yarazi ikimuzanye kabisa

  • ndabona indahiro bazirengaho, ubundi se ko babyaye barekeyeho ababikira ntibabaho?

  • Ihangane kuko niko zubatswe muri iyi minsi,emera gatanya,ubundi usenge IMANA.Wabona hari abandi akugereranya nabo.

  • Ahubwo nukomeza gutinda,aragufungisha,cg se akwice,cg akwicishe,byose birashoboka,kimwe nuko nawe byakurenga akagukoresha icyaha cyo kumwica,ukazasazira muri Gereza,kurikiza inama abantu bakugiriye, muhe gatanya rwose agusaba,bizagusigira igikomere kubera ko wamukundaga,ariko ubwo uri umunyamasengesha uzabyakira kdi bizageraho bikuvemo, cyane cyane kubera ko uzabona undi uguhoza,uwo mugore udatinya n’isezerano mwagiranye imbere y’Imana n’Inshuti n’imiryango,mureke nta humura nta cyaha ufite.aho Kugirango muzicane,kuko ikigaragara ntagukunda,kdi kubana n’uwo mwashakanye mudakundana nta kamaro,
    ahubwo mubwire agende atange ikirego maze gatanya asaba uyimuhe rwose.Ari ku isi azibonera mureke.

  • Mureke asange abasambane be,nutabikora arafatanya nabo bakwice!!!nibyo barimo gutegura!!!!!!.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *