Nkore iki? Umugore yantanye umwana ndamurera, nyuma y’imyaka 7 aje kumutwara!  – UMUSEKE
  • 24/09/2020 7:31 49

Nkore iki? Umugore yantanye umwana ndamurera, nyuma y’imyaka 7 aje kumutwara! 

Ndi umugore ndubatse  mfite imyaka 36 mfite umugabo n’umwana.  Twarasezeranye imbere y’amategeko n’imbere y’Imana.

Umugabo wange tumenyana nari nzi ko ari umusore gusa uko twagendaga tuganira niko nagendaga menya byinshi kuri we.

Umunsi umwe yaranyegereye ambwira ko afite ibanga ashaka kumbwira, mutega yombi ansaba kuzabishakira umwanya ako kanya atari igihe cyiza cyo guhita abimbwira, ibanga ampishiye twapanze igihe ararimbwira.

Twahuriye ahantu hatuje tubanza kuganira ibyanjye na we, nyuma afata akanya ngo ambwire ibanga yanteganyirije. Yaratangiye ati “Mukunzi wanjye nibyo nakubwiye byinshi, ariko igihe kirageze ngo nkubwire ibanga ntakubwiye, mbere yo kurikubwira ngusabye imbabazi!”

Namubwiye ko mubabariye ntarumva n’icyo ashaka kumpishurira.

Ibanga yari ampishiye ni uko yari afite umwana w’umuhungu yabyaranye n’undi mukobwa, ambwira byinshi uko byagenze …

Mubwira ko mubabariye ahubwo mubaza niba Nyina w’umwana ntacyo azabangamira ku rukundo twari dufitanye.  Yansubije ko nta kibazo pe!

Nanjye icyo namwemereye ni uko urukundo rwacu ubwo ruzaba ruhurijwe hamwe, umwana nta kibazo ko amuzana tukamwakira kandi nkamufata nk’uwange.

Urukundo rwacu haciyemo igihe gito turwereka imiryango na yo ibiha umugisha aransaba arakwa mbese ibintu bigenda neza.

Murabizi nyuma y’ubukwe nibwo umuntu wese yicara akumva atuje cyane cyane umukobwa kuko aba yumva ahesheje ishema umuryango, ba Nyirasenge bakamusura mbese ntabwo bwakwira utabonye umushyitsi mu rugo iwawe.

Twakiriye abashyitsi batandukanye, hari umunsi umwe ntazibagirwa haje umuntu arakomanga ndamukingurira ambaza niba aho bamurangiye ari ho ageze, (yambabajije izina ry’umugabo wange)  mubwira ko ari ho, ariruhutsa!

Ati “Imana ishimwe, ambwira ko yamushakaga yamuhamagaye kuri telefone kugira ngo amubwire ko azaza, aramubura. Namuhaye karibu.”

Uwo umugore yari kumwe n’umwana ufite imyaka ine, ndabazimanira nasanze umugabo mu cyumba mubwira ko dufite umushyitsi muri salon, mubwira kuza kubaramutsa, mubwura ko nubwo bambajije izina rye ntabamenye.

Umugabo yaraje arabarumutsa ariko nkabona sinzi ikintu kihishe hagati yabo, umugabo nkabona yacitse intege ariko sinabyitaho cyane ahubwo ndicara turaganira….

Umugabo yagiye mu cyumba arampamagara ambwira ko umugore wadusuye bigeze kumenyana ariko amugerekaho inda kandi atari we wayimuteye, ko yakomeje kumugendaho na n’ubu akimugendaho, ambwira byinshi …

Mubaza niba ari umwe yambwiye mbere, ambwira ko atari we niho natangiye kumva muri njyewe mbuze amahoro.

Ubwo twagarutse muri salon umushyitsi atubwira ko icyamugenzaga ari ukazanira umwana Se!

Ati “Serge nagushatse igihe kinini ukagenda unkwepa, igihe kirageze ngo unkorere mu ngata, ntabwo uyu mwana ubona namubyaye jyenyine…”

Umugabo agahakana ko umwana atamusiga, umugore na we agasakuza cyane mbonye ko bigiye kuba bibi kurushaho nafashe umwanzuro wo gusaba umugabo gufata umwana tukamugumana.

Igihe cyarageze nanjye mbyara uwanjye. Nsaba umugabo kuzana na wa mwana yambwiye mbere niba byakunda dore ko muri kamere mfite ari nkunda abana, nawe yaramuzanye we yari amwanditseho ndabarera nta kintu kibuze mu rugo iwacu, abana mbafata nk’abange uko mbishoboye.

Ubu barakuze bafite mu myaka 10,  baramenyeranye kuko bamaze imyaka mfinshi bari kumwe biyumvanamo.

Ikibazo mfite kugeza ubu ni uko umubyeyi wazanye wa mwana afite imyaka 4, yagarutse iwange kumunyaka ngo mufatira nabi umwana, ariko mbibonamo urwitwazo.

Ndabasa umusanzu w’ibitekerezo n’inama kuri iki kibazo. Ese ko umuntu yaje akanjugunyira umwana, nkamurera agakura ntagaruke kumureba akaba aje amaze kuba mukuru mbigenze nte?

Ese umwana ko umwana ashaka kuguma iwange ndabigenza gute? Ese namutwara akazagaruka, nzamwakira?Ko mbafite ari babiri se, usigaye na we muhe Nyina ko akiriho? Nyina naza kumutwara se nzabigenza nte?

Murakoze ku nama zanyu nziza

UMUSOMYI WA UMUSEKE 

4 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Madame ndabyumva urakomerewe ariko ndashaka kukubaza niba ibyo byagiye biba hari inzego z’ubuyobozi mwaba mwariyambaje; icyo gihe mwareba umwanzuro wari wafashwe akaba ariwo mugenderaho; uwo mugore yaba ahisemo gutwara umwana amuvanye kwa se akiyemeza kumurera ntazongere kugaruka kugutesha umutwe; ikindi buriya umugabo yemeye uriya mwana kuko hari ibyo yishinjaga yakoze, bitari ibyo yari kujya gupimisha DNA ibintu bigasobanuka ariko kuba yarabyihoreye hari impamvu.Egera ubuyobozi bugufashe.

    • Madame,ndagushimiye uri intwari.Ariko n’umugabo wawe ni intwari,kubera ko abagabo benshi bihakana abana babyaye (ibinyendaro).Ibyo byerekana ko gusambana ari icyaha,nyamara ababikora bakabeshyana ko “bali mu rukundo”.Umva rero Madame,ihangane umureke atware umwana we.Ntabwo ari uwawe nubwo wamureze.Wakoze igikorwa cy’urukundo,Imana izabiguhembera,iguhe ubuzima bw’iteka muli Paradizo,niba nta bintu bibi ukora.Kugirango umenye neza ibyo Imana idusaba,shaka umuntu mwigane bible ku buntu,agusanze iwawe.Ntabwo waba umukristu nyakuri utazi neza ibyo Imana idusaba.Urugero,muli Yohana 14:12,Yesu yasabye umukristu nyakuri wese “gukora umurimo wo kubwiriza” Yesu nawe yakoraga.Nukuvuga kwigana Yesu n’Abigishwa be,natwe tukajya mu nzira tukabwiriza ijambo ry’Imana ku buntu,nta cyacumi dusaba.

    • Wagize umutima mwiza, ntiwakwima umwana nyina kandi ubizi ko atari uwawe uzi neza kandi ko nase ntacyo bimubwiye kuko yabareze kungufu niba ariko navuga. Ha umwana nyina nagerayo akabona yaribeshye azamugarura. Nange mfite umwana hanze nubwo mushaka ariko nyina ntiyamuma. Ask any mother urasanga ko umwana aba ameze neza kwa nyina kurusha kwase

  • Yooooo madam,niba iyi nkuru uko ivuzwe ari ukuri uri intwari,kandi warakoze kwihangana.
    Gusa icyo nakubwira banza usabe umugabo wawe mupimishe abo bana ibizamini bya DNA na se, nibaba ari abe koko uzagane inkiko,kuko uwo mugore yagaragaje kutita kumwana we ntarukiko rwamumuha,
    Gusa ngusabe nawe utaba ubakandamiza byaba ari akaga ,wazabibazwa n Imana.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *