Nta bafana bemerewe kujya ku bibuga kubera Coronavirus- FERWAFA - UMUSEKE
  • 05/04/2020 9:39 13

Nta bafana bemerewe kujya ku bibuga kubera Coronavirus- FERWAFA

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, rimaze gutangaza ko nta bafana bemerewe kujya ku bibuga biberaho imikino muri shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda. Iki kemezo gifashwe nyuma y’itangazo Minisiteri y’ubuzima yasohoye rivuga ko hari umuntu wa mbere wagaragaweho iki cyorezo mu Rwanda.

Itangazo hari aho rigira riti: “Turamenyesha abantu bose ko imikino yose mu marushanwa yose ategurwa na FERWAFA  igomba gukinwa nta bafana bari ku kibuga uhereye uyu munsi kugeza igihe hazatangirwa andi mabwiriza.”

FERWAFA ivuga ko iri bukomeze gukorana n’izindi nzego kugira ngo  ingamba zafashwe mu gukumira ikwirakwira rya COVID-19 rikumirwe mu Rwanda.

Uko amakipe yari buzahure muri izi mpera z’Icyumweru:

Taliki 14, Werurwe, 2020 hari imikino ikurikira:

HeroesFC Vs SunriseFC(3:00PM,BugeseraStadium)

MukuraVS Vs Bugesera FC(3:00PM, HuyeStadium)
MusanzeFC Vs Gasogi United(3:00PM, Ubworoherane Stadium,)
Rayon Sports FC Vs Gicumbi FC (3:00 PM, Kigali Stadium)

Ku Cyumweru taliki 15, Werurwe, 2020 hazakina:

Espoir FC vs APR FC(3:00PM, Rusizi Stadium)
SC Kiyovu vs AS Kigali(3:00PM, Mumena Stadium)
AS Muhanga vs Marines FC(3:00PM, Muhanga Stadium)
Police FC vs Etincelles FC (3:00 PM, Kigali Stadium)

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Hari abantu bafata ibyemezo ukibaza isi babamo ikakuyobera. None se shampiyona itagira sponsor, itagira televiziyo n’imwe iyerekana ngo igure za matches, kuki yakinwa nta bafana? Ngo irebwe na nde? Yaba ikinwa imaze iki? Amakipe ayikina ntacyo yinjiza se yahemba iki abakinnyi na staff technique? Muve mu miteto muhagarike byose.

  • Erega mwemere ko imbaraga z’umuntu zifite aho zigarukira kandi nabyo ni ubutwari.Gukumira iyi ndwara ni uguhagarika urujya n’uruza rw’abantu burundu.Mbese ibi birashoboka mu mibereho ya muntu?Ndibuka igicurane cyaterwaga n’inkoko mu gihe gishize uburyo zishwe.Ese ibi byo biraza kugenda gute?

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *