Nta muntu wogeje umupira neza mu Rwanda nka Viateur Kalinda – Amb. Nduhungirehe | UMUSEKE

Nta muntu wogeje umupira neza mu Rwanda nka Viateur Kalinda – Amb. Nduhungirehe

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga akaba ashinzwe n’ibikorwa by’Umuryango w’Africa y’i Burasirazuba( EAC) Amb Olivier Nduhungirehe avuga ko Viateur Kalinda wahoze ari umunyamakuru wa ORINFOR ariwe wogeje umupira neza kurusha abandi babayeho mu Rwanda kugeza ubu.

Kalinda Viateur

Viateur Kalinda ni umwe mu bishwe muri Jenoside yabakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Nduhungirehe yabwiye Umuseke ko iyo Viateur Kalinda yogezaga umupira ukamukurikira uri iwawe wumvaga ntacyo uwagiye muri stade akurusha.

Ati: “Viateur ni we munyamakuru navuga uruta abandi mu mateka y’u Rwanda mu kuvuga umupira w’amaguru. Iyo umupira watangiraga, uwabaga yumva radio iwe mu rugo yabaga ameze nk’uwicaye muri stade.”

Avuga ko yari azi gusobanurira abakurikiye Radio Rwanda aho buri kipe ikina yerekeza, hanyuma agakomeza kubwira abamukurikiye aho umupira ugeze, uwufite, uwo awambuye, niba ugeze mu bakabiri, niba warenze umurongo w’aba gatanu…agasobanura neza uko umupira ugenda ‘bigatuma umukurikiye yumva ko yicaye muri stade.’

Ambasaderi Olivier Nduhungirehe avuga ko Viateur Kalinda ari we wahimbye amagambo azwi mu mupira w’amaguru mu Rwanda nka: ‘Ruhago na Rwanyeganyeze.

Ikindi gituma avuga ko Kalinda ari we wa mbere mu banyamakuru bogeje umupira mu Rwanda kugeza ubu ni uko ngo yari azi kuvuga umupira nta rusaku.

Kalinda yabaga yagize impamvu ituma atogeza, ngo “abasanzwe batega amatwi umupira kuri radio bakumva urabishye”.

Iyo wogezwaga n’uwitwa Nzabonimpa Abdallah ngo ntiwabaga uryoshye nk’uko byabaga bimeze Viateur Kalinda yawogeje.

Min Nduhungirehe avuga ko yaba Abdallah cyangwa  Joel (na we yajyaga usimbura Kalinda) nta n’umwe waryoshyaga umupira nka we.

Asaba abanyamakuru bo muri iki gihe kwigira ku byaranze Viateur Kalinda mu kazi ke.

Umva uko yogeje umukino wahuje Panthere Noir na Mukura.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

10 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Ntabwo mutubwiye ko Kalinda Viateur bamwiciye aho yahungiye I Kabgayi.Kubera ko nemera umuzuko w’abantu bapfuye barumviraga imana Yezu yavuze inshuro nyinshi,uzaba ku munsi w’imperuka,nakishima cyane na Kalinda nazuka.Rwose nk’abakristu tuge twemera tudashidikanya ko uwo muzuko uzaba nta kabuza.Bitandukanye na biriya bavuga ko upfuye aba yitabye imana.Siko bibiliya ivuga.Ahubwo yerekana ko abapfa biberaga mu gushaka ibyisi gusa ntibashake imana bakiriho,biba birangiye batazongera kubaho.Bamera nka Adamu imana yabwiye ko napfa azajya mu gitaka.Ntabwo yamubwiye ko afite roho idapfa izitaba imana.Ni ikinyoma kibabaza imana cyahimbwe n’umugereki witwaga Platon.Nta hantu na hamwe bibiliya yigisha roho idapfa.

    • @sezikeye HAMANA UBWO BUHANUZI BWAWE…WASANGA URI INYUMA Y’ABATAZI N’AHO URUSENGERO RUBA UKIRIRWA UCIRA ABANDI URUBANZA NGO UZAJYA MU IJURU. UWITEKA WENYINE NIWE UZI ABAKIRANUTSI. REKA ABAZI KALINDA BAMUVUGE UREKE KWIGISHA IVANJILI UTAZI N’AHO YATURUTSE CG N’UWAYANDITSE

      • Simbona c ntaho yavuze ko azajya mu ijuru. Ahunwo yavuze ko upfuye aba atitabye imana nk’uko abantu benshi babivyga ari ikinyoma. Ahubwo ndumva yakoze kudusobanurora aho iyo mvugo y’uko haro roho idapfa yaturutse. Rwose nkunda comment zawe Sezikeye we, iyabaga abantu bose batangaga comment zirimo ubwenge nk’izawe.

  • Yego nibyo yari umuhanga ariko ntiyarusha Jean Lambert Gatare. Amajwi yose ndayumvise ariko rwose ntabwo yarusha uyu muvandimwe pe!

  • Late Kalinda Viateur n’umwe mu banyamakuru bogeje umupira neza nubwo abenshi batagize amahirwe yoku mwumva kuri radiyo imwe rukumbi yogezaga umupira rimwe na rimwe gusa, ariko hari abanyamakuru bamurushije kuwogeza no kuwusesengura neza bibageza ku ruhando mpuzamahanga kuko barawogeje biryohera n’abanyarwanda, abari impunzi ndetse n’abanyamahanga barabakunze kubera ubuhanga bagiraga hamwe n’amajwi yabo meza urugero ni Kajugiro Sebalinda wogezaga neza mu kinyarwanda, Shinani Kabendera na Yves Bucyana bogezaga mu rurimi rw’ikinyarwanda ni giswahili ( luga tukufu bora la swahili) kandi nibo bamenyekanishije umupira wi Rwanda mu karere ka EAC , CEPGL kuko umupira wacu ntiwari uzwi igihe cya Zaire, TZ, Uganda usibye Burundi gusa. Honorable Olivier mu byubahiro bye yazashaka umwanya muto akumva amajwi yabo bose bogezaga agakora comparaison, analyse nyayo azahita amenya who was or is the best sports commentator. Late Kalinda Viateur, nyagasani amwakire mu bayo kandi umuryango yasize ugire kwihangana. Stay at home

  • Yari umunyamakuru mwiza ariko ntiyarushaga Shinani Kabendera, Yves Bucyana cg Sebalinda Kajugiro nabo banyuze kuri Radio Rwanda kuko babiri muri bo babaye International journalist commentators and analysts ( usemaji kwa luga bora tukufu la Swahili)

  • Kalida Viateur yarumunyakuru w’umwuga.Twe twamwumvise kuri Radio Rwanda cyane cyane mu kiganiro Urubuga rw’imikino. Abicanyi burya n’ibigoryi wagirango baba basaze sinzi niba siriduwiri yarabagho icyo gihe.Aha ntabwo twakwibagirwa Kabendela Shinani we yazize uburwayi busanzwe ariko iyo babaga bari kuri Radio ari babiri byarushagaho kuba ubunani.

  • Abanzi bamuhitanye ntabwo bamujijije kuko yari umututsi cyangwa umuhutu benshi tumuzi muri Orinfor ntamuhutu umututsi wabagamo muri za 1988.Ntabwo yari afashwe nabi muri icyo kigo ntabwo yatotezwaga. Muricyo gihe guhera muri 1992 washoboraga kuzira amahitamo ya politiki yawe kuko yaje kimwe nabandi bakozi ba Orinfor gukora Stage mu bubiligi kandi agasubira mu gihugu cye agakomeza akazi.Guhera 1/5/1994 Benshi barakwikizaga gusa bakuziza ibyo wagezeho nicyo ushobora kuzaba nyuma yiyo mvura ababaye mu Rwanda niko twatekereza.Kubatura abantu ngo bahunge benshi byabaye ikibazo.Harabaye ntihakabe mu Rwanda.

  • Nduhungirehe Olivier yamenye Kalinda amaze gukura areke abamuzi tumuvuge. Azakubwira ko yagiye kureba Kamarondo Katama Stade Mumena i Nyamirambo afite imyaka 5.

  • GATARE IYO ATANGAZA UMUPIRA ARABESHYA AVUGA NIBITARI KUBA .KANDI UBUNDI BARIYA BANYAMAKURU BABA BAGIYE GUTANGAZA UMUPIRA UKO UMEZE NTIBAGOMBA KWITWA ABOGEZA.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *