Nta wahitanywe na COVID-19, abakize ni 540 handuye 67 | UMUSEKE

Nta wahitanywe na COVID-19, abakize ni 540 handuye 67

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Gashyantare 2021 nta muntu wahitanywe na Covid-19 mu Rwanda abakize ni 540.

Habonetse abanduye bashya 67, abanduye bose 17,267 muri bo abavuwe barakira ni 14,477.

Kuri uyu wa Gatandatu nta muntu wapfuye, abamaze gupfa bose ni 236.

Abakirwaye ni 2,554, abarembye 14.

Ubwandu bushya muri iyi minsi buri kugabanuka, abanduye 67 barimo ab’i Kigali 19, Nyamagabe 8, Muhanga 7, Karongi 7,  Kayonza 4, mu Tundi Turere habonetse abanduye bari munsi ya 4.

Musanze, Rulindo, Gisagara, Nyanza, Bugesera, Gatsibo, Kirehe, Nyagatare, Rwamagana, Nyabihu, Nyamasheke na Rutsiro nta muntu wahabonetse yanduye Covid-19.

UMUSEKE.RW

3 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Iyi mibare ni invraisemblables. Ni gute ku munsi runaka hakwandura abantu runaka, ku munsi ukurikiye hakandura abari munsi ya 1/3 cyabo? Ukurikije uburyo iyi ndwara yandura, ntibishoboka. Ibi nabyo birimo itekinika rigaragarira amaso ya buri wese ushishoza.

  • Hari abari babiraguye mbere y’igihe, ko ubwo Ubwongereza n’Ubushinwa bafunze ikirere cyabo ku bagenzi bava n’abajya mu Rwanda no kuri Rwandair, tugiye kubona imibare y’abandura igabanuka cyane, n’iy’abakira itumbagira. None nibyo tumaze icyumweru tubona muri rusange! Nk’uko bamwe batangiye kubivuga, UYU NI UMUSARURO WA GUMAMUGIHUGU SI UWA GUMAMUKARERE CYANGWA GUMAMURUGO.

  • Kuki coronavirus yibasiye by’umwihariko akarere ka Nyamagabe, gakurikira umujyi wa Kigali mu kugira abantu benshi bandura? Nta sano bifitanye no kuba kuva uyu mwaka watangira abashinzwe umutekano baho batahwemye kubwira abaturage ko bagomba kuryamira amajanja, kuko bafite impungenge ko hashobora kugabwaho ibindi bitero by’iterabwoba?

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *