“Ntabwo nagira umwana, urugo, ndetse na Arsenal ntuye hasi” – Sandirine Isheja ayivuyeho! | UMUSEKE

“Ntabwo nagira umwana, urugo, ndetse na Arsenal ntuye hasi” – Sandirine Isheja ayivuyeho!

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Nyuma y’uko Ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza itsinzwe umukino wa kabiri yikurikiranya (Arsenal 0-2 Chelsea), Umunyamakuru Sandrine Isheja wayihebeye we n’umugabo we, yavuze ko itazongera kumutwara umwanya.

Isheja avuga ko atakomeza kureba imikino ya Arsenal kandi azi ko iri butsindwe

Si kenshi usanga abafana bareka gushyigirira amakipe yabo bakunda bitandukanye n’ibyo Umunyamakuru  Sandrine Isheja ukunzwe n’abatari bacye mu Rwanda yahisemo, yavuze ko Arsenal ayiretse akagabanya ibibazo imutera.

Ati: “Umuvandimwe wange yampamagaye arambwira ngo ntabwo ureba match, ndamubwira nti ni gute wareba umukino kandi uzi uko uza kurangira? Ntabwo nagira umwana, urugo, ndetse na Arsenal ntuye hasi sye!”

Abafana bagerageje kuba inyuma y’iyi kipe yabo, mu majwi atandukanye bamwe bavugira hejuru bati “Ihute Nicolas (Pepe)” nubwo ntacyo byahinduye ku mukino wa Chelsea yari hejuru urangira Arsenal itsinzwe 2-0.

Byaje gutuma bamwe badohoka bagasohoka umukino utarangiye nyuma yo kubona ko bataza kubona ibitego bibiri bari batsinzwe.

Ni ku nshuro ya mbere iyi kipe itsinzwe imikino ibiri ibanza ya Shampiyona nta gitego yinjije mu myaka 117 imaze ikina shampiyona (mu byiciro bine bya mbere mu Bwongereza) kugeza uyu munsi.

Arsenal itorohewe n’imvune n’uburwayi bwa COVID-19, izasubira mu kibuga kuri uyu wa Gatatu ubwo izaba ikina na West Bromwich Albion muri EFL Cup mbere yo guhura na Manchester City ku Cyumweru kiri imbere muri Shampiyona.

Ni nde ukurikirana Isheja!

Isheja ni umwe mu bashyushyarugamba (MC) akanaba Umunyamakuru wabyize kandi ukunzwe

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Asyi nange RayonSport nyituye hasi ndasezeye !!!!!!!!!!

  • Sandrine we! Rwose garukira Arsenal yuko Urwanda rwongeye kuyimenamo imisoro y’abanyarwanda. Tugomba rero kuyishyigikira ku ngufu. Birazwi ko nta bamukerarugendo bazarenga ku nama z’ibihugu byabo ngo baze mu Rwanda kandi turi kubyo bise amalisiti yirabura (liste noire) ngo abaturage babo ntibakaze mu Rwanda.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *