Ntibaringanira amaze imyaka 35 ahimba indirimbo za Kiliziya. “Nyir’ibambe ndaje unyakire” ni iye – UMUSEKE
  • 25/09/2020 6:24 57

Ntibaringanira amaze imyaka 35 ahimba indirimbo za Kiliziya. “Nyir’ibambe ndaje unyakire” ni iye

Muri Kiliziya Gatolika iyo benshi baririmba “Nyir’ibambe ndaje unyakire” hari benshi batamenya uwayihimbye, NTIBARINGANIRA Damien ni umwe mu bafite indirimbo nyinshi ziririmbwa muri Kiliziya, yatubwiye byinshi mu myaka 35 amaze ahanga izi ndirimbo.

Ntibaringnira Damien umwe mu bafite ibhango byamenyekanye cyane ariko we ntazwi na benshi

Zimwe mu ndirimbo za Damien Ntibaringanira usanga nta Santarali Gatolika mu Rwanda zitaririmbwamo uhereye nko mu myaka 30 ishize.

Impamvu ibi bishoboka bikaba ari ukubera ko afite indirimbo usanga byarabaye ihame ko mu muhango runaka zirimbwa.

Urugero ni indirimbo ye “Ngiyi inzira y’umukiro”. Iyi ndirimbo cyaba ikizamini kubona haba umuhango wa Batisimu muri Kiliziya Gatolika mu Rwanda ukarangira itaririmbwe.

Uyu mugabo yavutse tariki ya 09 Ugushyingo 1959 mu Murenge wa Kivuye, Akarere ka Burera muri Paruwasi ya Bungwe, Diyoseze ya Byumba.

Afite indirimbo nyinshi mu Gatabo kitwa Singizwa gakubiyemo nomero zose,  izo yahanze zirenga 30.

Indirimbo ye ya mbere yaririmbwe mu Kiliziya mu mwaka wa 1985, naho indirimbo ze zijya mu Gatabo k’indirimbo ka Singizwa mu mwaka wa 1989 akaba afite indirimbo zigera kuri 34 ziri muri ako gitabo akagira n’izindi ziririmbwa mu Kiliziya zitagiye muri Singizwa.

Ajya anaririmba ku giti ke ku buryo yasohoye albumu iriho indirimbo 12 n’ubu akaba agihimba indirimbo.

 

Dore indirimbo ze nibura 10 zamamaye:

  1. Akira Mubyeyi (akira mubyeyi akira rurema bintu, aya maturo uhawe,…)
  2. Muzambere Abahamya (Mbahaye Roho yanjye maze mukomere, aho muzajya hose muzambere abahamya…)
  3. Kingurira Umukiza wawe (Kingurira Umukiza wawe, umva ijwi rye riraguhamagara,…)
  4. Nimukomere bagaragu ba Nyagasani (…mube Intwari mube maso kandi musenge,…)
  5. Umuryango w’abatowe (…twazindukiye imbere yawe abasore inkumi n’abakambwe,…)
  6. Nimuhumure ntumwa zanjye (…dore umwanzi naramutsinze,…)
  7. Nyir’ibambe ndaje unyakire (…kuko nahoze kure yawe,…)
  8. Ngiyi inzira y’umukiro (…gana ku iriba rya Batisimu uyoboke nyirigira…)
  9. Ngaho nimwambare mwese intwaro z’urumuri (…mube intwari kandi mugende nk’abakijijwe,…)
  10. Erega Nyagasani (…Erega Nyagasani niringiye impuhwe zawe,…)

Damien Ntibaringanira usibye guhimba indirimbo yanakoze imirimo muri Kiliziya, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi  igihe Paruwasi itari ifite Abapadiri yayoboye iy’iwabo.

Abapadiri bamaze kuboneka yabaye Umukuru w’abarimu ba Paruwasi igihe cy’imyaka 8.

Ntibaringanira afite umwe mu bana be, yemereye amahitamo ye yo kwiha Imana akaba Umupadiri.

Jean-Baptiste MICOMYIZA/Umunyamakuru ukurikiranira hafi ibya Muzika

UMUSEKE.RW

10 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Murakoze cyane kuri iyi nkuru, najyaga numva indirimbo ntazi nyirazo none ndamumenye

    • Iyi Paruwasi ya Bungwe Ntibaringanira na Kalimba bo baramenyekanye, ariko Paruwasi ya Rushaki bo abahimbyi babagamo bose baribagiranye nka Musafiri, Mukurizehe, Mwumvaneza JMV bita Sankara wahimbye “Dukuze, Imana imwe bene Data” hanyuma bamwe mu banyarwanda bahungiye Tanzania bakayihindura iyo gutura bayita “Utukuzwe, baba Mungu Utukuzwe…” Indirimbo ikunzwe cyane mu giswahili kuri ubu muri Tanzania na Congo mu Gihe cyo gutura kdi injyana atari iyabo. Byaba byiza Kiriziya ishami rya Liturgia rigiye ryegera abantu nk’aba kuko mbere abamisiyoneri nibo babyitayeho none ubu byasubiye inyuma

  • Imana yonyine izi umurimo akora. Izamwiture. Yaramfashije kuburyo bwose binyuze mu ndirimbp ze .Komera Damien komera kuburumwa bwa Nyirijuru

  • Umuhanga cyane ,Uwiteka akwagurire impano.Nubwo ntari umuchristo gatolika ariko indirimbo ze ndazumva,zimwe muzo muvuze hano ariko abasenyeri bajye bashimira muruhame abantu nkaba pe.

  • Uyu mugabo ndamushimiye cyane pe! Ese ko nta Audio cg Video yazo mwashyizeho? Ikibazo ni uko hari amakorali n’Abapadiri baziyitiriye, bakazikorera amashusho, zigashyirwa kuri YouTube ku buryo ari bo bazibyaza inyungu kurusha uwazihimbye! Nakwibaza nti:

    1) Ese abantu nk’aba kuki Kiliziya (Diyoseze) babarizwamo zitabaha ishimwe kandi barakoze ibikorwa by’indashyikirwa haba mu buhanzi, ubupfura, gukunda Imana n’Igihugu, n’ibindi…

    2) Ese RDB ibivugaho iki ku Bihayimana cg Chorales zitwara ibihangano by’abantu nk’aba basa n’aho batagira ubavugira?

    3) Ese uyu mugabo NTIBARINGANIRA Damien we arateganya gusohora Album ryari no gushyira izi ndirimbo ze kuri YouTube ngo zimubyarire inyungu?

    4) Radiyo, TVs n’abaterankunga barabona uyu muhanzi atari uwo kwegerwa bagakorana mu nyungu z’impande zombi?

    Murakoze!!

  • Uzamuhe interview aduhe amakuru arambuye. Ibi uduhaye ni impine cyane

  • uyu mugabo rwose Imana imuhe umugisha , reka mvuge ko ari impano Imana yihereye Kiliziya y’u Rwanda. icyo yasabye uhoraho azakimuhe. murakoze kandi kuri iki cyegwranyo mwadukoreye.

  • Nagize amahirwe yo guhura na we nka 2 ubwo nari mu butumwa hariya IBungwe. Ni umugabo w’umukirisitu cyane. Buriya hari n’undi hariya witwa Kalimba Ignace bahuje ibigwi wo mu gihe cye n’ubu ugihimba indirimbo nziza. Imwe mu za Kalimba izwi na bose ni IHERERE USENGE IMANA uyibwire ibikugoye… Na we muzamusure. Ni abasaza b’abahanga tureberaho.

  • Ni ukuri uyu musaza ararenze, indirimbo ze zifasha bensho, ngirango hari nindirindi ze ziri kuboneka ubu kuri YouTube naho mwazihasanga

  • il est un vrai artiste musicien vraiment.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *