Ntibyagenze nabi kuko twabaye aba kabiri- Sadate abwira abakinnyi mu mwiherero | UMUSEKE

Ntibyagenze nabi kuko twabaye aba kabiri- Sadate abwira abakinnyi mu mwiherero

  • Ati “Gusa iyo dutwara igikombe ntitwari kuba dufite ibibazo dufite ubu”
  • Yabwiye Abakinnyi ko mu byumweru 2 izabishyura ibirarane byose
  • Biyemeje kuzatwara ibikombe byose bya 2020-2021

Mu mwiherero w’abakozi bose ba Rayon Sports, Perezida w’iyi kipe, Sadate Munyakazi yabwiye abakinnyi ko umwaka w’imikino ushize wa 2019-2020 utagenze nabi cyane kuko nubwo batatwaye igikombe ariko bababaye aba kabiri.

Sadate yashimiye abakinnyi uburyo bitwaye neza

Munyakazi Sadate uyoboye iyi kipe iherutse gusabwa guhagarika izindi nzego zose, yavuze ko ubuyobozi bw’iyi kipe bwifuje guhura n’abakozi bayo by’umwihariko abakinnyi bayo kugira ngo bongere bibukiranye ko bafite ikibahuje.

Yagize ati “Amezi atanu (5) yari yuzuye neza tutabonana imbonankubone. Nk’ubuyobozi twifuje ko twahura ngo tuganire ku bibazo bihari, tubamurikire umutoza mushya ndetse tunatangire kwitegura uko tuzatangira imyitozo no kwitegura ’season’ muri rusange.”

Uyu muyobozi wa Rayon kandi avuga ko uriya mwiherero wari ugamije kumurikira abakinnyi umutoza mushya ari we Guy Bukasa uherutse kuva muri Gasogi United.

Yavuze ko uriya mutoza bamuhisemo kuko ari umuhanga kuko uretse no kuba yarakinnye umupira, afite ubunararibonye n’ubuhanga ari nabyo bituma yitabazwa mu ikipe y’igihugu ya Congo. Uretse gutoza, ni umuntu uzi kurema icyizere mu bakinnyi kandi turabikeneye cyane.

Sadate Munyakazi wagiye avugwaho byinshi n’abakunzi ba Rayon ndetse n’abahoze bayobora iyi kipe dore ko bigeze no kumwiguza, yashimiye abakinnyi uburyo bitwaye muri Shampiyona y’umwaka ushize wa 2019-2020.

Ati “Nabwo byagenze nabi kuko twabaye aba kabiri gusa iyo dutwara igikombe ntabwo tuba turi mu bibazo turimo uyu munsi ari nayo mpamvu ubu intego yacu ari ugutwara ibikombe.”

Sadate kandi yizeje abakinnyi ko bagiye guhabwa amabaruwa abagarura mu kazi ndetse bakishyira ibirarane byose birimo imishahara ndetse n’amafaranga ya ‘recruitment’ ku bari bakiyasigawemo.

 

Gutwara ibikombe byose

Umutoza Guy Bukasa yiyemeje gutwara ibikombye byose bazitabira avuga ko na Barcelona bayitsinze 8-2 kandi ifite abakinnyi b’amazina akomeye.

Ati « Niba nta kipe ihari, mwe muri iki? Ababivuga se mwumva batabasuzugura? Njyewe ubimbwiye mubwira ko nkunda abakinnyi 11 bashyize hamwe kurusha abakinnyi 11 beza buri umwe ku giti cye. Ntabwo mwabonye ibyaraye bibaye? Barcelona bayitsinze ibitego 8 ….Messi na Suarez n’abandi ntacyo bari bakivuze. »

Avuga ko kuri iwe insinzi idashobora guturuka ku muntu umwe ahubwo ko bisaba gushyira hamwe kw’abakinnyi kandi ko yizeye ko ibi ari byo bizaranga abakinnyi agiye gutoza.

Ati «Ibikombe byose bazadushyira imbere tugomba kubitwara. Mugomba kwigirira icyizere kandi buri wese hano akumva ko afite umwanya wo gukina. Ntabwo nzagendera ku mazina, nzagendera ku byo muzanyereka mu myitozo. Hano ntawe dufitanye isano ngo nzakoresha ikimenyane. »

Abakinnyi ba Rayon Sports batitabiriye uyu mwiherero harimo Cyiza Hussein uri mu Burundi, Nihoreho Arsene, rutahizamu w’umurundi Rayon Sports yamaze gusinyisha ariko akaba akiri iwabo mu Burundi na Kayumba Soter ngo wari wasabye uruhushya nkuko Munyakazi Sadate yabitangarije Rwandamagazine.com

Undi utageze muri uyu mwiherero ni Sugira Ernest utararangiza ibiganiro na Rayon Sports ngo azakomeze kuyikinira nyuma y’uko amezi 6 yari yayitijwemo yamaze kurangira.

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

5 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Niba wifuliza Rayon amahirwze tuvire aho.

  • Uyu mugabo witwa Munyakazi yitiranya ubuzima na film!
    Ibi arimo ni film kandi bizamugora kuyirangiza…

  • Ribonakare na John amaherezo ndabona imitima yabo iza guhagarara kubera Sadate, tu!
    Ariko Nyabarongo na Nyabugogo ntibiri kure, da…

  • COVID-19 iratuma amakipe y’abafana asenyuka
    Muzahemba 800.000 umukinnyi wicaye adakina cg niyo yakina nta bafana …
    Muzayavana hehe?

    • Igihe zahembeye se watanze angahe, izikresha imisoro se zo izikunzwe ni zingahe? Ukirata ngo urakize utagira na busa, byose ubihabwa.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *