Ntiharamenyekana abumvirije telefoni y’Umukobwa wa Paul Rusesabagina bakoresheje “Pegasus” | UMUSEKE

Ntiharamenyekana abumvirije telefoni y’Umukobwa wa Paul Rusesabagina bakoresheje “Pegasus”

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Carine Kanimba, umukobwa wa Paul Rusesabagina Umuryango Mpuzamahanga wita ku burenganzira bwa Muntu, Amnesty International uvuga ko yumvirijwe kuri telefoni igihe kirekire hakoreshejweho ‘software’ yitwa Pegasus yakozwe n’ikigo cyo muri Israel, NSO.

Software yitwa Pegasus ngo ibihugu byinshi byayiguze bigamije kuneka abanzi babyo cyangwa abatavuga rumwe n’ubutegetsi buriho

Ikinyamakuru The Guardian cyo mu Bwongereza kivuga ko kumvirizwa kwa Carine Kanimba bifitanye isano n’umuhate we mu gushaka uko se ufungiwe mu Rwanda kubera ibyaha by’iterabwoba bifitanye isano n’umutwe wa FLN-MRCD yarekurwa.

Uyu mukobwa ufite ubwenegihugu bw’Ububiligi na Amerika, ari muri benshi raporo y’ikigo

Organized Crime and Corruption Reporting Project (OCCRP) kivuga ko bumvirijwe mu buryo bw’ibanga hakoreshejwe Pegasus.

The Guardian ivuga ko u Rwanda ruhakana gukoresha software “Pegasus”, mu buryo ubwo ari bwo bwose.

Umukobwa wa Paul Rusesabagina afite imyaka 28 y’amavuko, avuga ko mbere yo kuburirwa ko telefoni ye yumvirizwa, yagiranye ibiganiro n’Intuma idasanzwe ya Perezida wa America ishinzwe ibibazo bijyanye n’ishimutwa ry’abantu, yaganiriye n’Abadepite b’Abongereza, Abayobozi ba Ambasade y’Ubwongereza i Kigali.

Bigakekwa ko hifashishijwe iriya software ya Pegasus ibiganiro bye n’abo bose byumvirijwe.

Ibiro bya America bishinzwe ububanyi n’Amahanga byirinze kugira icyo bitangaza.

Laboratoire ishinzwe umutekano wa za mudasobwa ya Amnesity International ivuga ko hari ibimenyetso byerekana ko Carine Kanimba yatangiye kumvirizwa kuva muri Mutarama 2021.

Mu Gicurasi 2021 ari muri America ngo kumvirizwa byabaye bihagaze.

Tariki 14 Kamena ubwo yahuraga na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’ububiligi, Sophie Wilmès kumvirizwa birakomeza.

The Guardian kivuga ko abantu bo mu biro by’uriya Minisitiri bakibwiye ko ibiganiro bya Sophie na Carine Kanimba bitarimo amabanga akomeye.

Iyo Pegasus igeze muri telephone, iha ububasha busesuye uwayishyizemo nko gusoma ubutumwa, kubona amagambo y’ibanga (passwords), kujya ku mbuga nkoranyambaga, kumva ibiganiro kuri telephone, no kubifata (record).

‘Applications’ zo kohererezanya ubutumwa hagati y’umuntu n’undi zikoreshwa cyane nka WhatsApp na Signal, na zo iyo Pegasus yageze muri telephone ibasha kuzigenzura.

Ikigo cya Israel NSO Group cyakoze Pegasus kivuga ko cyayigurishije kuri za Leta ngo zikurikirane abanyabyaha n’abakora iterabwoba kandi ko yakijije ubuzima bw’abantu benshi.

Carine Kanimba umukobwa wa Rusesabagina

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

 

IVOMO: The Guardian

UMUSEKE.RW

16 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Iyo telefoni ya Carine Kanimba agomba kuba ari jye wayumvirije rwose. Undi wari ubifitemo inyungu ni nde se utari jyewe?

    • Iteka politike ijyana no KUNEKA wongeyeho ubwicanyi.Muribuka ubwicanyi bwakozwe na CIA,MOSSAD na KGB.Organisations zose zikora ibyo Imana itubuza,ziba ziyobowe na Shitani.Nkuko Yezu yavuze muli Yohana 12:31,iyi si iyoborwa na Satani.Niyo mpamvu hari ibintu byinshi bibi ku isi:Ubwicanyi,intambara,ubusambanyi,ubujura,ruswa,kwikubira,etc…Isi izaba nziza guhera ku munsi w’imperuka,ubwo izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza.

    • PEGASUS Sofware niyo yatumye bica Colonel Karegeya,Colonel Cyiza,Colonel Lizinde,minister Sendashonga,etc…n’abandi benshi.

      • Kuki ari abo uhisemo kutubwira? Nta bandi waba uzi???

  • Reka mbagire inama ya kivandimwe. Mukore uko mushoboye kugira ngo mutazigera mumenya uwanetse telefoni ya Carine. Ndamutse ndi Bihehe, ukaza ku isenga ryanjye unyivugishaho ngo hari intama yaririwe hano hepfo ariko ntituramenya icyayinovoye, naba nzi ko unshakaho akamunani. Nawe nagufataho dessert mu maguru mashya bigaca iyo byagaciye. Murashaka kwikoza agati hahandi!

  • Ubu aka nako kabaye igitangaza ngo ni Carine.niba America yumviriza abandi twe se niki cyatubuza kumviriza.

    • @Nkunda, ubu se utanze igitekerezo cyawe udatukanye byagutwara iki? Ariko uburere bw’agahomamunwa bamwe muri mwe mugaragaza ku mbuga nkoranyambaga mubukomora hehe?

    • Nkunda, uyu mukobwa utuka gutya harya ubwo urabizi ko ari imfubyi yarokotse jenoside yakorewe abatutsi n’ubwo yarezwe na Rusesabagina we n’umuvandimwe we? Gupfobya iyo jenoside kurenze kumutukira kuru uru rubuga ni ukuhe, kandi nta muntu n’umwe ajya atuka?

      • Izo mpuhwe ra!!!

  • Abayumvirije murabazi niyo mpamvu mutinya kubavuga kuko muzi ko babarangiza namwe
    Mwaba mwarenze umurongo utukura

  • Dis-moi qui tu hantes, je te dirai qui tu es.

  • mwagaragaye , kuneka na ramaphosa?
    muratinyuka da

  • hhhh ubu uyu nawe araje yigire agatangaza ngo yarumvirijwe? Mbese arumva yagiye mu cyiciro kimwe na ba Angela Merkel, ba Macron n’abandi twumvise bahuye n’icyo kibazo!! Nushaka no kwibutswa inshuro bakwambika ubusa mu cyumweru barazikubwira muko, tuza ntacyo ba rugigana benda kukumarira, barakubeshyaa! Wowe na so nimuve mu bidafite umumaro. Uretse ko nubundi byabarangiranye.

  • Niba yamenye ko phone ye Kayumba Nyamwasa ayumviriza nareke ubusambanyi

  • Nkurikije ibyo mutubwiye, nk’ibi byose bivugwa na RFI ni impuha gusa gusa, nta gihamya yabyo ihari: https://www.rfi.fr/fr/afrique/20210720-pegasus-au-rwanda-des-opposants-et-diplomates-sur-%C3%A9coute-selon-l-enqu%C3%AAte

    • Kuri wowe RFI ni iki? Niho ruzingiye.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *