Girl in a jacket Numvaga nzarangiriza ‘carrière’ yanjye muri Rayon- Bakame | UMUSEKE

Numvaga nzarangiriza ‘carrière’ yanjye muri Rayon- Bakame

Ndayishimiye Eric AKA Bakame umunyezamu w’Ikipe y’igihugu Amavubi na As Kigali, avuga ko ubwo yakiniraga Rayon Sports yumvaga ko ari yo kipe azarangirizamo uyu mwuga ariko ko byanze akayivamo mu buryo butunguranye butari na bwiza.

Bakame ngo yumvaga azarangiriza umupira w’amaguru muri Rayon

Uyu munyezamu umaze igihe kinini muri shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda, yagiranye ikiganiro na RBA agaruka ku bihe byiza n’ibibi yanyuzemo muri uyu mwuga.

Bakame azwi cyane muri Rayon Sports yatwaye ibikombe ikanitabira amarushanwa mpuzamahanga akomeye ubwo yagendaga atabara iyi kipe agakuramo ibitego byabaga byabazwe.

Uyu mukinnyi wanaje kuva muri iyi kipe yirukanwe mu buryo butari bwiza ashinjwa kugambanira iriya kipe, yavuze ko na we atabyishimiye kuko yayigiriyemo ibihe byiza.

Ati «Numvaga ari yo nzanarangirizamo carriere (igihe cye muri football) yanjye.”

Avuga ko ubuzima ntawe ugena aho bumwerekeza ku buryo bishobotse ashobora kugaruka muri Rayon Sports yaba ari umukinnyi cyangwa ari umutoza.

Yavuye muri Rayon aza no kujya muri Kenya mu ikipe ya AFC Leopards biranga ahita agaruka mu Rwanda ubu akinira As Kigali.

Yanagarutse ku mateka ye mu mupira w’amaguru yatangiye muri Les Citadin ikiri mu kiciro cya kabiri cya Shampiyona akaza kwisanga mu kiciro cya kabiri ari muri Atraco FC.

Ngo ikipe ikomeye yakinanye na yon i APR FC yari ikirimo abakinnyi bamenyekanye cyane mu Rwanda barimo Mbuyu Twite na Kabange Twite.

Ngo icyo gihe kandi yanakinanaga na Ndori Jean Claude bombi ari abanyezamu bakomeye mu Rwanda ku buryo umwe yabonaga umwanya ari uko undi akoze ikosa.

Uyu mukinnyi unazwiho gushyenga cyane, avuga ko mbere yari afite impano yo gukina Volleyball ndetse ko ari na wo mukino wa mbere watumye asohoka mu Rwanda.

Avuga ko igihe azaba ahagaritse gukina atazawuvamo ahubwo ko azakomeza nk’umutoza w’abanyezamu kugira ngo azamure impano z’abanyarwanda bifuza kuzaba abanyezamu.

UMUSEKE.RW

3 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Ariko nimujya mukosora umuntu nibyizako mwabimubwira mukinyabuphura please.

  • Mwakoresheje ijambo ”gushyenga” nibaza ko itari ijambo rikwiye kwandikwa ntago bigaragaza ikinyabupfura cyuzuye cy’uwanditse iyi nkuru.
    Ubutaha mwazayikosora. Kugirango ubyumve neza ndumva utabwira Boss wawe cyangwa mugenzi wawe ko “ashyenga cyane” ushobora kuvuga ko asetsa cyane, …… bijyanye n’ amagambo meza yuzuyemo ubupfura.

  • BAKAME we genda waratubabaje abakunzi ba Rayons Sports! uko wumvaga carrier yawe uzayirangiriza muri Rayon ninako na twe wadutunguye tutari tukwitezeho ibikorwa nka biriya byo kwanga gukinira ikipe ku bushake warangiza ukanabivuga no kuri telephone nk’uwishimiye ko ikipe itsindwa! waranze uba BAKAME pe izina ni ryo muntu! ngaho se niba wumva ushobora gusubira muri Rayon Sports nkuko ubyivugira tubwizanye ukuri mu kwirukanwa kwawe ubona nta ruhare kandi rubi wabigizemo??? waradutengushye gusa ni bimwe Bible ivuga neza ngo umwanzi w’umuntu azaba uwo mu rugo rwe.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *