Nyabihu: Abana 2 bajyanywe n’inkangu, umwe arapfa undi yabuze - UMUSEKE
  • 01/06/2020 3:12 29

Nyabihu: Abana 2 bajyanywe n’inkangu, umwe arapfa undi yabuze

Ahagana  ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu taliki 02, Gicurasi, 2020 abana babiri batwawe n’inkangu yacitse mu murima wa Jean Damascene Bampinduke na Nyirantezimana Thacienne. Iriya nkangu yacitse hafi y’aho Bampinduke na Nyirantezimana bororera amatungo.

Inkangu ziri kwica abantu muri ibi bihe by’imvura

Byabereye mu mudugudu wa Kinaba, Akagari ka Nkomane, Umurenge wa Muringa mu karere ka Nyabihu.

Umwana umwe witwa Asifiwe wavutse muri 2004 bamukuyemo yapfuye undi witwa Nshimiyimana wavutse muri 2006 ntaraboneka kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru.

Twagerageje kuvugana na Emmanuel Byukusenge uyobora Umurenge wa Mulinga muri Nyabihu ntiyitaba telefoni ye

*Hagati aho mu karere ka Karongi mu murenge wa Bwishyura mu kagari ka Gasura inkangu yagwiriye abari mu nzu hapfamo umwana witwa Jean Ngirinshuti.

*Mu karere ka Kamonyi umwana witwa Chrispin Nizeyimana w’imyaka 15 wigaga mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza ku rwunge rw’amashuri rwa Remera Indangamirwa yatwawe n’umugezi wa Nyakavugo ugabanya imirenge ya Ngamba na Kayenzi ubwo yari avuye kurangura ibisheke, kugeza ubu akaba ataraboneka.

Iwabo ni mu murenge wa Rukoma, Akagari ka Taba mu mudugudu wa Bukokora.

Ni murenge wa Muringa muri Nyabihu

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

3 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • RIP bana b’Imana. Harya ubu
    imirwanyasuri igabanya inkangu nk’izi, cyangwa irazongera? Abagitegeka abatuye mu migi gucukura ibyobo bifata amazi y’imvura mu ngo zabo, nabo bazabitekerezeho neza. Hari igihe twazashiduka quartier yose yageze mu kabande.

  • Kurwanya isuri bigaruke muri gahunda ya leta nkuko yari iriho muri 1977.

  • Ohhh!!! Mbega inkuru zibabaje !! Nyagasani Mana , akira abana bawe baruhukire mu mahoro, kandi ukomeze imiryango yabo !! Birababaje pe!!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *