Nyagatare: Hari abikanze inzige, ubuyobozi bubasaba gutegereza itangazo rya RAB | UMUSEKE

Nyagatare: Hari abikanze inzige, ubuyobozi bubasaba gutegereza itangazo rya RAB

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri taliki 11, Gashyantare, 2020 hari amafoto yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga avuga ko hari inzige zageze mu mudugudu wa Shirimpumu, Akagari ka Nyamiyonga, Umurenge wa Musheri mu karere ka Nyagatare. Ubuyobozi bwabwiye Umuseke ko RAB yagiye gusuzuma utwo dukoko ikazababwira icyo aricyo.

Utu dukoko hari abavuga ko ari inzige. Ubuyobozi busaba abaturage gutegereza igitangazwa na RAB

Kubera ko inzige zigabije Uganda ikandi ikaba ikora ku Rwanda ku murenge wa Nyagatare hari abaturage bavuze ko zaba zageze no mu Rwanda.

Amafoto yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga agaragaraza udusimba tumeze nk’ibihore.

Turiya dukoko kandi Umuseke ufite amakuru ko twabonetse no mu murenge wa Rwaza mu Karere ka Musanze.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musheri Edward Karangwa yabwiye Umuseke ko ayo makuru nabo bayumvise ariko ko batakwemeza cyangwa ngo bahakane ibivugwa kuko biri gusuzumwa n’itsinda ry’abakozi b’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi, RAB.

Ati: “ Urebye byatewe n’ubwoba abantu bafite bwa ziriya nzige ziri hakurya ariko nari nasabye ko abantu bajyayo bakabanza bakagenzura neza icyabaye .Bagiye yo ariko ntibarashobora kumbwira mu by’ukuri icyo aricyo. Gusa hari n’irindi tsinda rya RAB ryari ryagiyeyo. Niryo tugomba gutegereza icyo bari budutangarize.”

Karangwa yasabye abaturage kwirinda gucikamo igikuba ngo bumve ko inzige zateye u Rwanda ahubwo bagategereza icyo abahanga ba RAB bari butangaze.

Mu murenge wa Rwaza muri Musanze turiya dukoko bise ibiharara byabonetse mu kagari ka Kabushinge mu midugudu ya Murambi na Gihango.

Muri aka karere ngo twahagaragaye bwa mbere taliki 07, Gashyantare, 2020.

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

7 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • wapi izo ntabwo ari inzige, utwo turoroheje cyane.

  • Ngo kurindira itangazo rya RAB !? Nonese murebesheje amaso yanyu iyo foto murabona atarizo ?

  • Izi ntabwo ari inzige. Ni uduhore dusanzwe muri kariya karere.

  • Inzige nibwo zikigera mu majyaruguru ya Uganda zivuye muri Kenya. Ntabwo zagera mu Rwanda zitabanje kwambukiranya Uganda yose.

  • Zibaye arizo se ubundi babivuga ? mwinsetsa.

  • None ubwo niba atari zo mwe murabona ari iki?
    Ariko abantu barwana n’ukuri baragowe.
    Mubaze barafinda ababwire icyo ari cyo
    Wenda ni uturuda dutoya

  • Ngo ni abahanga bo muri RAB?batubura imbuto z’ibigori ntiziheke, soya ntizane imiteja, bitiranya intoryi n’intagarasoryo.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *