Nyagatare: Umusore yatashye atinze iwabo bamucyashye ariyahura – UMUSEKE

Nyagatare: Umusore yatashye atinze iwabo bamucyashye ariyahura

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukama Celestin Munyangabo yabwiye Umuseke ko hari umusore witwa Emmanuel Bapfaguheka wiyahuye kuri uyu wa Kabiri nyuma y’uko ababyeyi bamucyashye kuko atari yiriwe mu rugo.

Amakuru ubuyobozi bufite kugeza ubu ngo ni ko Bapfaguheka yatashye ageze mu rugo umwe mu babyeyi amubaza impamvu atiriwe mu rugo undi ntiyabifata neza.

Nyuma y’igihe, ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice baje gusanga arimo agaragurika hasi kubera ko yari yanyoye umuti wica imbeba.

Yanenze ibyo Bapfaguheka yakoze kuko ngo kwiyahura si byo bikemura ikibazo.

Munyangabo ati: “Biragayitse gufata umwanzuro wo gushyira iherezo ku buzima bwawe kandi haba hari ubundi buryo ikibazo cyakemukamo. Niba hari icyari kimubangamiye hari inzego z’ubuyobozi zakemura ikibazo.”

Bikimara kugaragara ko yanyoye umuti wica imbere, Bapfaguheka yajyanywe ku bitaro bya Ngarama ariko aza kwitaba Imana ahagana saa sita z’ijoro ryakeye.

Ngo nyakwigendera yari afite imyaka 20 y’amavuko. Yari afite abandi bavandimwe.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

3 Comments

  1. Ngaruye

    29/11/2017 at 12:15 pm

    Ariko se uwamwise Bapfaguheka we yaramukundaga koko?

    • dou2

      01/12/2017 at 12:53 pm

      So ntakwanga akwita nabi,uyu na we bamwanze bakimwita iri zina

  2. kabare

    29/11/2017 at 12:42 pm

    Pole kabisa.Yali akiri muto.L’avenir l’attendait.Statistics zerekana ko abantu 800 000 biyahura bagapfa buri mwaka.Nukuvuga umuntu umwe buri 40 seconds.Methods bakoresha cyane ni imbunda (50 %),akagozi n’uburozi.Rimwe na rimwe,abadayimoni bagira uruhare mu kwiyahura.Nta wahamya neza ko abantu biyahura bazazuka ku munsi w’imperuka.
    Imana niyo imenya abantu bazazuka n’abatazazuka kuli uwo munsi.Ariko dukurikije Bible,ntabwo abantu bibera mu byisi gusa ntibashake imana bazazuka.Kwibwira ko ubuzima gusa ari amafaranga,shuguri,politike,etc…bituma abantu nyamwinshi batazazuka.Soma Abagalatiya 6:8 wumve ukuntu imana yanga abantu baheranwa n’ibyisi.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock