Ubuyobozi bwa Polisi y’igihugu mu murenge wa Gatunda ho mu karere ka Nyagatare burasaba abahatuye kwirinda gukoresha ibiyobyabwenge, mu nama bakoranye bababwiye ko uzabifatirwamo azabihanirwa hakurikijwe ibiteganywa n’amategeko.

Ibi biyobyabwenge byangijwe ngo iyo bigurishwa n’ababifatanywe byari kuvamo asaga miliyoni 8Frw
Kuri uyu wa gatatu Polisi ikorera hariya yamennye ibiyobyabwenge bibarirwa agaciro ka miliyoni 8Frw.
Iki gikorwa cyabereye kuri Police ya Gatunda, amakarito 300 y’ikiyobyabwenge kitwa Zebra, Litiro 180 za Kanyanga, amakarito 14 y’ikitwa African gin, n’urumogi amabuli 53 byamenwe mu cyobo.
Umuyobozi wa Polisi mu murenge wa Gatunda, CIP Albert Nyirimigabo mu biganiro bigamije kurwanya ibiyobyabwenge yasobanuriye abaturage ububi bwabyo, n’ingaruka mbi bitera ku buzima no ku muryango, by’umwihariko ibyo amategeko agenera ababikoresha bafashwe harimo igifungo kirekire.
Ati “Ibiyobyabwenge bigira ingaruka mbi ku buzima bw’umuntu, ni icyaha gihanwa n’amategeko igihugu cyacu kigenderaho, ndabasaba guhagarika gukoresha ibiyobyabwenge kuko ufatwa azabihanirwa bikomeye.”
Yavuze ko buri wese wiyumvamo gukunda igihugu yajya amenyesha amakuru ku bakoresha ibiyobyabwenge n’ababicuruza aho bari hose.
Bamwe mu baturage batuye I Gatunda bavuga ko biyemeje kujya batanga amakuru ku nzego z’umutekano, ndetse ngo n’ibiyobyabwenge byerekanwe byamenwe byafashwe kubera amakuru yatanzwe na bamwe muri bo.
Ntirenganya innocent utuye muri Gatunda ati “Ububi bw’ibiyobyabwenge turabuzi, ni na yo mpamvu dukora ibishoboka byose tugafasha Polisi tuyiha amakuru. Natwe abaturage bitugiraho ingaruka guturana n’umuntu wasabitswe n’ibiyobyabwenge.”
Habinshuti Faustin na we ati “Ino ibiyobyabwenge birahari ariko biragenda bigabanuka kubera uruhare abaturage tugira mu gutanga amakuru.”
kandi bahora banadusobanurira ububi bwabyo ndasaba abaturage bagenzi bange guhaguruka tugafatanya hari ikizere ko ibiyobyabwenge bizacika burundu”.
Mubandi bari bahari hari ubuyobozi bw’ingabo muri uyu murenge, DASSO, naho uwari uhagarariye ubuyobozi bw’umurenge akaba ari Munyengabe J.Claude.
Akarere ka Nyagatare gahana imbibe n’igihugu cya Uganda, usanga byoroshye cyane ko aka karere kageramo ibiyobyabwenge biba byaturutse muri iki gihugu nacyane ko hari inzira nyinshi zibyambu zorohereza abaturage kwambuka igihugu bajya cyangwa bava Uganda muburyo bworoshye akaba ari naho ibi biyobyabwenge byinjirizwa.

Ibiyobyabwenge byamenwe mu murenge wa Gatunda mu karere ka Nyagatare
Elia BYUKUSENGE
UMUSEKE.RW/Nyagatare