Nyamagabe: Abagabweho igitero kikanyaga bamwe bahawe amatungo arimo imfizi bari bakeneye – UMUSEKE
  • 29/09/2020 12:08 05

Nyamagabe: Abagabweho igitero kikanyaga bamwe bahawe amatungo arimo imfizi bari bakeneye

Abatuye mu Mudugudu wa Subukiniro uherereye mu Kagari ka Rugogwe mu Murenge wa Uwinkingi mu Karere ka Nyamagabe, bahawe amatungo arimo imfizi y’Inka bari bakeneye. Uyu Mudugudu wagabweho igitero kinyaga bamwe mu baturage bari boroye amatungo arimo amagufi.

Ikimasa bemerewe na Police bakibonye

Iyi mfizi bayishyikirijwe kuri uyu Gatandatu tariki ya 12 Nzeri nyuma y’uko bagaragaje imbogamizi zo kubura imfizi, bakaza kuyemererwa na Police y’u Rwanda muri Kanama 2020.

Ubwo hatangwaga iyi mfizi, hari umuyobozi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo, Chief Superintendent of Police (CSP) Innocent Rutagarama Kanyamihigo n’umuyobizi w’Akarere ka Nyamagabe Bonaventure Uwamahoro.

Muri iki gikorwa cyo gutanga imfizi, imiryango ine yanahawe amatungo atandukanye arimo inka imwe, ihene n’intama.

Abo baturage ni bamwe mu bo abagizi ba nabi baherutse kwicira amatungo andi barayatwara ubwo bari bateye uyu mudugudu muri Mata 2020.

Ntirandekura Ntakirende, icyo gihe yarashwe n’abo bagizi ba nabi baramukomeretsa ndetse bica inka ye none bamushumbushije inka y’imbyeyi n’iyayo.

Umuyobozi w’umudugudu, Nzeyimana Edouard  yavuze ko  bakize urugendo bakoraga bajya kubera iriya mfizi bahawe ariko cyane cyane bakaba bishimiye ko bagiye kugira icyororo cy’inka za kijyambere.

Yagize ati “Muri uyu mudugudu dufite inka 84 twahawe muri gahunda ya Gira inka, hakaba n’izindi 90 z’abantu ku giti cyabo bari bisanganiwe. Aba bose bari bahuje ibibazo byo kutagira imfizi.”

Yakomeje avuga ko mu Mudugudu wa Subukiniro habaga ikimasa kimwe gusa kandi nacyo kika kitari ubwoko bwa Kijyambere, byatumaga bakora uregendo rurerure bajya gushaka imfizi nziza kandi bagerayo bakabanza kwishyura 5 000 Frw.

Ati “Ubu birarangiye ntabwo tuzongera gukora urugendo rurerure, Polisi yacu iduhaye imfizi y’ubwoko bwiza ya kijyambere ndetse banayubakiye ikiraro. Turashimira Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ku buyobozi bwiza aho inzego z’umutekano zacu zidufasha mu kuzamura imibereho n’iterambere n’ubwo baba bafite n’akazi kenshi ko kuturindira umutekano.”

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, Bonaventure Uwamahoro yashimiye abaturage b’Umudugudu wa Subukiniro uburyo barangwa n’umutima wo gukunda igihugu ibi bakaba barabigaragaje ubwo abagizi ba nabi babateraga.

Yagize ati “Ibitero ntabwo byahagaritse umutima wo gukunda igihugu, mwagaragaje urukundo mukunda igihugu cyanyu. Leta buri gihe iri kumwe na mwe niyo mpamvu turi hano uyu munsi nk ‘uko bisanzwe.”

Umuyobozi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo, Chief Superintendent of Police (CSP) Innocent Rutagarama Kanyamihigo yagarutse ku ruhare rw’imibereho myiza n’iterambere mu kwicungira umutekano barwanya ibyaha.

Yagize ati “Mwagaragaje uruhare rukomeye mu kwicungira umutekano munarwanya ibyaha, kandi turabibashimira.”

Gufasha abaturage mu bikorwa bibazamura mu iterambere ni imwe mu imwe mu ngamba Polisi y’u Rwanda yihaye hagamijwe gushimangira ubufatanye n’abaturage  mu kurwanya no gukumira ibyaha.

Ingo 178 zo mu  karere ka Nyamagabe, Polisi y’u Rwanda imaze kuziha umuriro w’amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba, yatanzwe ku   baturage bo mu midugudu ya Cyabute na Marambo.  Aba baturage bo muri Nyamagabe bariyongera ku ngo zirenga ibihumbi 10 zahawe ayo mashanyarazi hirya no hino mu gihugu mu gihe cy’imyaka itatu ishize.

Muri aka karere ka Nyamagabe nanone  mu mwaka wa 2017 Polisi y’u Rwanda yahubatse ikigo nderabuzima mu Murenge wa Mugano, ndetse umwaka ushize wa 2019 yubakiye inzu umuturage utishoboye wo mu mudugudu wa Gasharu mu kagari ka Nyabivumu mu murenge wa Gasaka. Iyo nzu kimwe n’icyo kigo nderabuzi Polisi yashyizemo amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba.

Bishimiye kubona iki kimasa bari bamaze igihe bakeneye
Ikimasa bahawe cyanubakiwe ikiraro

Ni imfizi ngo bitezeho icyororo kiza

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

3 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Ooh Imana imwongerere ndabona umupolisi ariwe wayijyanye aherekejwe na daso

  • Iby’imfizi ibangurirwaho n’abaturage bose ni ukubyitondera. Iyo hagize inka iyanduza indwara, nk’amakore, nayo iyanduza inka zose bayibanguriyeho.

  • Mu Rwanda hari ubwoko bw’abagizi ba nabi wagira ngo barusha ingufu polisi. Batera abaturage ntacyo bikanga, ntumenye aho barengeye, kandi anketi zigafata ubusa.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *