Nyamagabe: Abakozi 3 ba INGENZI-Gasaka SACCO bakurikiranyweho kunyereza umutungo - UMUSEKE
  • 09/04/2020 11:24 28

Nyamagabe: Abakozi 3 ba INGENZI-Gasaka SACCO bakurikiranyweho kunyereza umutungo

Ku wa Gatatu taliki 12, Gashyantare, 2020 hari abakozi batatu ba INGENZI- Gasaka- SACCO batawe muri yombi n’Urwego rw’ubugenzacyaha  rubakurikiranyeho kunyereza umutungo w’abanyamuryango. RIB ivuga ko abafunzwe bakekwaho kiriya cyaha ari Mbarushimana Esperance, Josephine Uwitonze na Julienne Muhayimana.

Urwego SACCO rwaje gufasha abaturage kuzamura urwego rwabo rw’imari

Umuturage utuye mu murenge wa Gasaka hafi ya Gare ya Nyamagabe yabwiye Umuseke ko amakuru avuga ko hafunzwe ushinzwe umutungo, ushinzwe inguzanyo, n’umukozi wakiraga abakiliya( wo kuri Guichet).

Undi muturage uba muri Njyanama y’Umurenge nawe avuga ko yatangiye kubyumva ku wa Kabiri ariko ngo byagizwe ibanga.

Umuvugizi w’Urwego rw’ubugenzacyaha Marie Michelle Umuhoza avuga ko bose uko ari batatu bari kuri station ya RIB ku murenge wa Gasaka.

Ibigo by’imari iciriritse byakunze kuvugwaho guhomba kubera impamvu nyinshi harimo na bamwe mu babiyobora bakoresha umutungo w’abanyamuryango ku nyungu zabo.

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Yebabawe ese nuko byagenze ubwo se koko bumvaga bizarangira bitamenyekanye ko barya ibya banyamuryango ba ingenzi gasaka Sacco bihangane icyaha nikitabahama bazafungurwe ariko nikibahama bakurikiranwe n,amategeko kurya utwabandi sibyo pe.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *