Nyamagabe: Bivugwa ko yakubiswe na 'Mudugudu', Gitifu we ati "Yituye hasi ku bushake arakomereka" - UMUSEKE
  • 06/06/2020 11:45 08

Nyamagabe: Bivugwa ko yakubiswe na ‘Mudugudu’, Gitifu we ati “Yituye hasi ku bushake arakomereka”

Umuturage wo mu Murenge wa Uwinkingi arwariye mu Murenge wa Tare nyuma yo gukubitwa n’Umukuru w’Umudugudu wa Gahango, amakuru avuga ko basanzwe bafitanye amakimbirane ashingiye ku konesherezwa imyaka, ariko ngo ubwo yamukubitaga yamushinjaga ‘kumwiba inkwi’. Umuturage yakometse mu gahanga, Umuyobozi w’Umurenge akavuga ko ngo yageze kuri Polisi ‘yikubita hasi abishaka arakomereka’.

Abo mu muryango we bifuza ko Umuyobozi w’Umudugudu akurikiranwa ku cyaha cyo gukomeretsa uyu musore

Nzaramba Celestin umuvandimwe w’uwakubiswe witwa Ngenzi Noheli, yabwiye Umuseke ko yahurujwe n’Ubuyobozi bw’Ikigo Nderabuzima umuvandimwe we arwariyeho ko nta we afite umwitaho ajyayo asanga yakomeretse amaboko no mu gahanga.

Avuga ko gukubitwa kwa Ngenzi ngo byatavuye ku nkwi, Umukecuru (Nyina ubabyara) yamubwiye ngo akure ku rugo abijyane kubigurisha kugira ngo bagure ibishyimbo.

Uriya musore ngo yahuye n’Umuyobozi w’Umudugudu wa Gahango amubwira ko inkwi ari ize kuko ngo yazibuze.

Byabaye ngombwa ko bumvikana ko bajya gushaka ibimenyetso ko izo nkwi ari iza Mudugudu, cyangwa ari ibiti byavuye ku rugo rw’uwo mukecuru nyina wa Ngenzi, ariko Umuyobozi w’Umudugudu ahita ahamagara Umuyobozi ushinzwe Umutekano mu Mudugudu ngo bafatanya gutangira gukubita Ngenzi.

Nyuma ngo bamuboheye amaboko inyuma bamujyana kuri Polisi, ariko Polisi ibasaba ko bamujyana kwa muganga kubera ko bari bamunogeje.

Avuga ko ku Kigo Nderabuzima bababwiye ko bazabaha transfert bakajya ku Bitaro byo ku Kigeme guca mu cyuma kubera ibikomere ku maboko no mu mutwe.

Nzaramba Celestin yemeza ko umuvandimwe we afitanye ikibazo n’inzego z’ibanze, cyane ngo Umuyobozi w’Umudugudu bafitanye amakimbirane ajyanye no konesha imirima, ndetse ngo aheruka kumufungisha ariko kubera amabwiriza yo kurekura abafungiwe ibyaha bito, yaje kurekurwa.

Ati “Numvaga bavuga ngo ntibazi uko bamufunze bakabona aragarutse…Twifuza ko bikurikiranwa bikajya ahagaragara, inzego zikabimenya tukagira umutekano.”

 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Uwinkingi ati “Ngenzi yageze kuri Polisi yitura hasi abishaka”

Uwamahoro Philbert uyobora Umurenge wa Uwinkingi avuga ko biriya byabereye mu Mudugudu wa Gahango, mu Kagari ka Munyege.

Ngo Ngenzi Noheli na mugenzi we witwa Kimenyi Janvier bari bamaze iminsi mu Kigo k’inzererezi kubera ibikorwa by’ubuhazi, birimo gutegera abantu mu nzira, ariko ngo basohotsemo mu minsi ishize bikoma Umuyobozi w’Umudugudu.

Umuyobozi w’Umudugudu ngo yabimenyesheje Umurenge ko abo bahungu bamuteza umutekano muke, ndetse ko basenya inkwi ku rugo rwe bakajya kuzigurisha.

Ku wa gatanu w’iki cyumweru ngo Mudugudu yongeye gutakira Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge ko bariya bahungu bamuteye iwe, (Ngenzi Noheli na Kimenyi Janvier), Kimenyi yarirutse ngo arabasiga bafata Ngenzi, Mudugudu n’abaturage bamujyana kuri Polisi.

Ati “Ageze kuri Polisi yituye hasi ku bushake bwe, abari bamujyanye bari bakiri hafi, Polisi irabahamagara ibereka uko abaye, ibabwira ko itamufata ko babanza kujya kumuvuza.”

Gitifu w’Umurenge ngo yasabye uw’Akagari gukurikirana icyo kibazo, ariko RIB isaba ko ikirego ku watewe iwe cyazatangwa ari uko uriya wakubiswe abanje kuvuzwa.

Umuyobozi w’Umurenge yemeza ko amakimbirane hagati y’Umuyobozi w’Umudugudu na Ngenzi yaturutse ku nkwi buri wese yiyitiriraga, ariko ngo ntabwo Umuyobozi w’Umudugudu yari yabanje kureba neza niba izo nkwi uwo muturage we yari agiye kugurisha ari izo yasenye ku rugo rwe, cyangwa ari izo yakuye iwabo koko nk’uko umuvandimwe we abivuga.

Abaturage bakunze kwinubira ko uwo Abayobozi bishyizemo bamukoraho raporo ko yananiranye akajyanwa mu bigo by’inzererezi.

Uwitwa Ruasagara yabwiye Umuseke ko Ngenzi yaboshywe, agakubitwa umubiri wose, ku buryo kwikubita hasi ageze kuri Polisi bitashoboka.

 

Amategeko y’u Rwanda ntiyemera Gukubita umuntu ubigambiriye

Ingingo ya 121 mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano:Gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake Umuntu wese, abishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW).

Iyo icyaha cyakorewe umwana, umubyeyi, uwo bashyingiranywe cyangwa umuntu udashoboye kwitabara kubera imiterere ye ku mubiri cyangwa mu bwenge, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka umunani (8) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW).

Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byateye indwara cyangwa kudashobora kugira icyo umuntu yikorera ku buryo budahoraho, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu (15) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

Iyo byateye indwara idakira, ubumuga buhoraho butuma ntacyo yikorera, kubuza burundu urugingo rw’umubiri gukora no gutakaza igice cy’umubiri, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu (15) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

 Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byagambiriwe, byategewe igico, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu (15) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byateye urupfu, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka cumi n’itanu (15) ariko kitarenze imyaka makumyabiri (20) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW).”

NKUNDINEZA Jean Paul
UMUSEKE.RW

8 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Ariko abanyagikongoro basigaye barabaye bate? Tekereza kwifunga akandoyi ubwawe, ukishorera ubwawe, ukikubita hasi ku bushake ugeze ku biro bya polisi, kugira ngo ubone uko ubeshyera umuyobozi w’akagari uje uturukamo ko ari we wagukubise!! Bahite bamufunga uwo mujinga. Kandi ntibanamuhe amashuka yo kuryamamo, yumve uko imbeho yo mu kasho ka hariya imera.

    • Ariko bimeze kugaragara ko abo ba mudugudu bashyirwaho cg ba gitifu hagendewe ko ari abagome kuko siniyumvisha uko duhora twumva bahohoteye abaturage noneho bakaba baranazanyemo cya kintu k itekinika twumva kiva kwa polisi ngo umuntu yiyahuje amashuka, yarwanye na polisi iramurasa, yatwaye ibiyobyabwenge iramurasa iramwica.

      Murumva neza ko ABA ba mudugudu ba gitifu bafite aho babikura, ukibaza ni iki kigenderwaho kugirango bashyirweho?kuko ikigaragara ni uko hashyirwaho abashoboye kugendera muri iyo system yica abaturage ikabaremamo ubwoba, ibababeshyera ibyaha kuko niba bitangirira mu nzego z ibanze kandi arizo zikira ku muturage baba bashaka ko umuturage atazapfa guhangara izo hejuru kuko azaba yaracecekerejwe mu zo hasi kandi arizo zitangira, njye Niko mbibona nsesenguye kuko mwibuke ko umwera uturutse ibukuru ukwira hose ,rero ikibazo n ababashyiraho kuko nibo bahagarariye ubwo bugome kuko gitifu aramutse aziko yabibazwa nta nubwo yahirahira abikora ,ikindi se yabibazwa na nde ko uwo akorera ariyo nzira akoramo nawe.

  • Umuntu ngo yituye hasi ku bushake arakomereka? Mu gihe polisi yo ivuga ko itafunga umuntu kandi aje “bamunogeje”??? Turacyafite urugendo pe. Ubu se agaciro gahabwa umuturage muto kweli ni akahe? guhondagura umuntu, ukamuboha amaboko nk’umwicanyi….. muri 2020???

  • Ariko kweli no muri bibiliya biranditse iryinyo ku ryinyo, kuki mwe mutabatega ninjoro ngo mubahonde ubundi mwitahire? Kera ba bourgmestre ntibakubitwaga bavuye mu kabari?

    • Mba numva mu gihe abantu batwaye umuntu kuri police yakubiswe ikihutirwa cyakabaye gufata abamukubise bakaba babagumanye.Kuki Police ibohereza kwa muganga?Byakosorwa kuko si byo rwose.Gitifu ati yituye hasi akomereka mu gahanga!Gitifu we ku maboko se?Uri umufatanyabikorwa pe!

    • Ba buru ntago bari kuri level imwe na ba mayor ba district. Wenda abumurenge baba bangana ubu.

  • Hahahah ariko ye.
    Ubwo abantu batanyurwa nibyo Leta y u Rwanda ikora baraje bashimishwe niyi nkuru😂😂😂. Rero kuberako haje ngo social media abantu basigaye bashakisha inkuru kandi ikagurwa amafaranga menshi. Njyewe mu bushishozi bwanjye ntacyo mbona twavuga kirenze guhabwa inkuru. Igisigaye polisi ikore akazi maze ubuzima bukomeze. Naho abiha kwandika hano ko ari abantu beza bavugira rubanda tutigeze tunabatora 🤷🏽‍♂️Wakwemera gute ko badukunda cg n inda zabo 🤷🏽‍♂️. Polisi turayizeye cyane. Naho abaza hano biyandikishwa ngo turacyafite urugendo 😂😂😂 banza urwanye covid-19 ibintu kora akazi va mu bigambo.

  • Itekinika ribera mu Rwanda ni agahomeranamunwa.Ese bagiye bagerageza no kubeshya bashyizemo ubwenge? Uwabeshye ibi numuswa ahubwo umuntu yakwibaza ukuntu akora akazi ke neza kuko bigaragara ko ari umuswa.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *