Nyamagabe: Hafi ya Nyungwe abagizi ba nabi batemye abaturage bane | UMUSEKE

Nyamagabe: Hafi ya Nyungwe abagizi ba nabi batemye abaturage bane

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 12 Kamena 2020, mu Mudugudu wa Munyege, Akagari ka Munyege, Umurenge wa Uwinkingi hari abantu bataramenyekana baje batema abaturage bane barangije baracika. Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe buvuga ko inzego z’umutekano zatangiye gushakisha ababigizemo uruhare.

Umurenge biriya byabereyemo uturanye n’ishyamba rya Nyungwe.

Abakomerekejwe bari bavuye guhaha mu isantere yitwa Mundamira bageze hafi y’ishyamba bahura n’abagizi ba nabi barabakomeretsa nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Uwinkingi, Uwamahoro Philbert yabitangaje.

Ati: “Nibyo ayo makuru ni yo abantu tutarabasha kumenya na n’ubu batemye abantu bane barimo bataha barabakomeretsa.”

Abo uko ari bane bahise batabarwa bajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Mbuga biranga, boherezwa ku Bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB).

Philbert Uwamahoro asaba abaturage gukomeza kuba maso uwo babonye batamuzi bakabibwira inzego z’ibanze cyangwa iz’umutekano.

Ati: “Turahumuriza abaturage tunabibutsa ubufatanye hagati yacu na bo bagatangira amakuru ku gihe.”

Umuseke ufite amakuru avuga ko abagize uruhare muri buriya bugizi bwa nabi batarafatwa, ariko bari gushakishwa.

Abatemwe ni  umusaza uri mu kigero cy’imyaka 65 y’amavuko, umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 18 y’amavuko, n’abagabo babiri bari mu kigero cy’imyaka 30 y’amavuko.

Bakomerekejwe ibice bitandukanye by’umubiri harimo n’umutwe, banamburwa amafaranga na telefone

Mayor w’Akarere ka Nyamagabe, Bonaventure Uwamahoro na we yemeje ariya makuru avuga ko abagize uruhare muri ruriya rugomo bari gushakishwa.

Bikekwa ko abakoze biriya bahungiye mu ishyamba rya Nyungwe rituranye n’Umurenge wa Uwinkingi.

Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha Marie Michelle Umuhoza yabwiye Umuseke ko abakoze biriya bagishakishwa.

Ati “Amakuru RIB yarayemenye yatangiye n’iperereza, kugeza ubu nta we urafatwa ariko iperereza rirakorwa.”

Marie Michelle Umuhoza avuga ko ibikorwa bariya bantu bakoze, bizagaragaza ibyaha bashobora gukurikiranwaho, gusa ngo amakuru y’ibanze avuga ko abakubiswe banakomerekejwe.

Hari amakuru avuga ko bakozwe n’abagizi ba nabi bavuye muri Nyungwe
Ishyamba rya Nyungwe( Photo@Umuseke.rw

Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW

5 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Abo bashyenzi b’inkoramaraso bashakishwe ubwo n’uduterahamwe tutari twava ku izima…nk’ubwo bajijiki abo baturage? Ubwo se bungutse iki?

    • Bitwibukije hagati ya 1990-1994 Radio Rwanda ivuga ngo “za mburagasani z’inyenzi zongeye kwitwikira ijoro zica abaturage”.Aba ni abacengezi nta kabuza.Buriya bahinduye tactics kugirango RDF itamenya aho bari.Intambara ntaho yagiye.

  • Ririya shyamba abaribamo barazwi.

  • Ingabire Victoire ntaho yaba ahuriye na ririya terabwoba rishya ra?

  • Inkuru nkiyi biragaragara ko yandikanwe igihunga tuziko mu Rwanda abantu hose mu Rwanda hataburamo umwe ufite smartphone.Umuseke mwabuze nifoto nimwe yahantu ibyo byabereye?

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *