Nyamagabe: Ku gice cyegereye Nyungwe abatamenyekanye bishe babiri | UMUSEKE

Nyamagabe: Ku gice cyegereye Nyungwe abatamenyekanye bishe babiri

Mu Karere ka Nyamagabe mu Murenge wa Uwinkingi wegereye ishyamba rya Nyungwe, abantu bataramenyekana baraye bishe abaturage babiri barimo uwo bivugwa ko yari afite amafaranga menshi.

Ni hafi y’Ishyamba rya Nyungwe

Amakuru dukesha ikinyamakuru Ukwezi, avuga ko imibiri y’aba bantu bishwe, yabonetse mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Kamena 2020.

Iki kinyamakuru kivuga ko aba bahitanywe n’igitero cy’abantu bataramenyekana bateye mu Tugari tubiri twa Gahira na Mudasomwa two muri uriya murenge ukora ku ishyamba rya Nyungwe.

Ngo bikekwa ko bariya bantu ari amabandi yashakaga kwambura bariya bantu kuko umwe mu bishwe yari afite amafaranga kuko yari asanzwe ari umucuruzi w’amatungo magufi.

Iki gitero cy’abantu bagishakishwa cyanakomerekeje abandi baturage. Ubu inzego z’Umutekano zikaba zatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane abakoze buriya bugizi bwa nabi n’impamvu yabibateye.

Umuseke wahamagaye Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe inshuro eshatu ariko telephone ntiyayitaba, twiyambaza Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Imibereho y’Abaturage, Kabayiza Lambert we nubwo yatwitabye yatubwiye ko twabaza Umuyobozi w’Akarere kuko ari we wagiye ahabereye biriya bikorwa.

Mu cyumweru gishize na bwo muri uyu Murenge wa Uwinkingi hari abagizi ba nabi bategeye abantu bane (4) hafi y’ishyamba rya Nyungwe barabakomeretsa babatemye.

Muri biriya bice kandi muri 2018 habaye ibitero byagabwe mu turere twa Nyamagabe na Rusizi ku bice byegereye Ishyamba rya Nyungwe byabaga bigabwe n’Abarwanyi b’imitwe irwanya Leta y’u Rwanda irimo FLN yanagiye yigamba ibi bikorwa by’ubugizi bwa nabi byanahitanye ubuzima bw’abaturage.

Nsabimana Callixte wara wariyise Maj Sankara wavugiraga bariya barwanyi yigamba biriya bitero, yaje gufatirwa mu birwa bya Comores ubu akaba ari kuburanishwa n’Ubucamanza bw’u Rwanda.

Turacyakurikirana inkuru…

UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Ababa muri ririya shyamba rya Nyungwe barazwi!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *