Nyamasheke: Abakozi 13 b’Utugari bareze Umuyobozi wabo amakosa 6 akomeye | UMUSEKE

Nyamasheke: Abakozi 13 b’Utugari bareze Umuyobozi wabo amakosa 6 akomeye

Mu ibaruwa aba bakozi banditse ndetse bakayisinyaho ku wa Mbere tariki 08 Werurwe 2021, bandikiye inzego zose z’Akarere ka Nyamasheke bashinja amakosa atandatu akomeye umuyobozi wabo.

Ibiro by’Akarere ka Nyamasheke (Photo Kigali Today)

Abanditse bashinja Ndanga Janvier Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Umurenge wa Cyato ‘Guteranya Abakozi’. Aha bavuga ko uyu muyobozi yagiye abwira bamwe mu bakozi amagambo abangisha bagenzi babo.

Bamushinja kandi ‘Kuyoboza abakozi igitugu’, bavuga ko abwira abakozi gukora ibitari mu nshingano zabo, akabasaba no gutanga ibisobanuro, ngo usanga hari ibyagombaga gukorwa bidakorwa cyangwa bigakorwa nabi.

Ibaruwa igira iti “Abwira umukozi ngo ndavuze ngo ndi Umuyobozi wawe, aho yabwiye Umukozi ushinzwe ibaruramari ngo nzakwereka ko uri Comptable nkaba Umuyobozi wawe mu gihe yamugaragarizaga ukuri ariko we atari byo ashaka.”

Mu bindi bamurega harimo ‘Gutuka Abakozi’, ‘Guhunga inshingano z’ubuyobozi’, ‘Kudaha abakozi ibyo bemerewe’, no ‘Guteranya abakozi n’abaturage’.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Abakozi 13 basoza ibaruwa basaba Ubuyobozi bandikiye icyifuzo.

“Hashingiwe ku nama zitandukanye twagiye tugirana n’Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge tumugaragariza imbogamizi dufite ariko ntihagire igihinduka kugeza ubu, dushingiye kandi ku nama twagiranye n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu akatugira inama ariko tukaba tubona ntampinduka, twifuje kubimenyesha Ubuyobozi bw’Akarere mu nyandiko tunasaba ko mwadufasha ku byifuzo byacu bikurikira bigashyirwa mu bikorwa kugira ngo dutange umusaruro uhagije: “Guha abayobozi agaciro”; “Kwita ku nshingano ze”; “Guhindura imikorere n’imiyoborere.”

Ibaruwa

UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *