Nyamasheke: Abantu 4 bagwiriwe n'inzu 2 bahita bapfa barimo uruhinja rw'amezi 2 - UMUSEKE
  • 04/06/2020 9:44 36

Nyamasheke: Abantu 4 bagwiriwe n’inzu 2 bahita bapfa barimo uruhinja rw’amezi 2

Mu mvura yaraye igwa ikaniriza umunsi igwa, mu Murenge wa Karambi w’Akarere ka Nyamasheke igitengu cyagwiriye inzu, na yo igwa ku bantu bane bari bugamye imvura, abana babiri bahita bapfa barimo umwe w’imyaka 7 n’uruhinja rw’amezi abiri.

Aha ni mu Karere ka Rulindo tariki 22 Mata 2020 inkangu yishe abantu 4 bo mu muryango umwe (Archives)

Byabereye mu Mudugudu wa Rubona, Akagari ka Kagarama amakuru Umuseke wabonye mbere avuga ko abana bapfuye umwe ari uruhinja rw’amezi 5 na 6, n’umukobwa uri hagati y’imyaka 10 na 12.

Mu kiganiro Umuseke wagiranye n’Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kagarama, Subukino Gratien yadutangarije ko abana bapfuye umwe ari uruhinja rw’amezi abiri n’umukobwa w’imyaka 7.

Yagize ati “Imvura yaraye igwa, ibyuka na mugitondo igwa, ndetse isa n’iyiriwe igwa, mu ma saa munani mu rugo rw’umugabo witwa Musabyimana David igitengu cyagwiriye inzu ye, kwa kundi umuntu aba yubatse munsi y’umukingo, umukingo wakundutse noneho bihita bihirika amatafari, amatafari agwa ku bantu bari bahugamye. Abari bahugamye hari babiri bahise bavamo umwuka n’uwagatatu bigaragara ko yangiritse ariko bamujyanye ku Bitaro.”

Subikino yavuze ko undi wa kane yahungabanye ajyanwa ku Kigo Nderabuzima ariko aza kugarura ubuzima asubira mu rugo.

Avuga ko bariya bantu ari abo mu miryango ibiri itandukanye, uruhinja rwapfuye rwari kumwe na nyina w’imyaka 20 (ni umwangavu wabyariye iwabo) n’uwo mukobwa ni uwo mu wundi muryango.

Uriya wakomeretse cyane wajyanwe mu Bitaro bya Kibogora ni umukobwa w’imyaka 16. Imvura yari yaguye imaze umwanya ibasanze hariya bigeraho barasasa bararyama.

Imvura imaze iminsi igwa yangije ibikorwa remezo byinshi, ndetse ihitana ubuzima bw’abantu ubu barenga 20.

UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *