Nyamasheke: Abarema isoko rishya rya Rugari banubira ko ryatinze kuzura | | UMUSEKE
  • 26/10/2020 12:40 44

Nyamasheke: Abarema isoko rishya rya Rugari banubira ko ryatinze kuzura

Abaturage barema isoko rya Rugari riri mu murenge wa Macuba, mu Karere ka Nyamasheke bavuga ko abaryubaka babigendamo biguru ntege. Ubuyobozi bwabijeje ko rizuzura taliki 06, Ukwakira, 2020.

Ni isoko mpuzamahanga

Ni isoko rigabanyijemo ibyumba mu byiciro bitatu birimo igice cy’isoko rusange, igice  cyo gucururizamo amatungo n’ibagiro(kitarubakwa) hakaba n’aho kwinjirira abantu babanje gupimwa COVID-19.

Abacuruza amatungo basaba ubuyobozi ko baryubaka vuba rikarangira , abantu bagakomeza akazi kabo.

David Yezashimwe ucuruza inka yagize ati: “Ntabwo turirema kuko riracyubakwa.   Nta hantu ho gucururiza amatungo yacu dufite, ubukene butumereye nabi.  Turasaba ko ryakuzuzwa tugakomeza akazi kacu.”  

Undi witwa Ngendahayo Jean Paul avuga ko kuva ryatangira kubakwa, abacuruzi b’amatungo batongeye kuhakorera.

Asaba ubuyobozi ko bwakorana n’abubaka ririya soko, rikubakwa rikarangira.

Aba baturage bavuga ko babangamiwe no kutagira aho bacururiza kandi ariko kazi kabatunze.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke buvuga ko bariya baturage ‘bashonje bahishiwe’  kuko ririya soko rigiye kuzura.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinze iterambere ry’ubukungu Bwana Ntaganira Josué Michel yagize ati: “ Imirimo yo kuryubaka igiye kurangira kuko igeze kuri 90%. Hari kubakwa imbuga inka zizajya ziruhukiraho mbere yo kugurishwa. Hari no gusigwa amarangi.  Hatabayeho imbogamizi z’ubwubatsi , duteganya ko rizaba ryuzuye taliki 06, Ukwakira, 2020 tukarimurikira MINICOM.”

Yasabye abaturage kuba bihanganye, abizeza ko rizubakwa kandi rikuzura mu gihe kitarambiranye.

Mbere y’uko COVID-19 yaduka mu Banyarwanda, ririya soko ryaremwaga n’abavuye mu turere dutandukanye tw’u Rwanda ndetse n’abavuye muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo.

Niryuzura neza rizaba ryaragenzeho Frw2, 772, 240, 941.

Ubuyobozi buvuga ko rizuzura mu ntangiriro z’Ukwakira, 2020

Donatien MUHIRE
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *