Nyamasheke: Ab'i Bushenge babonye amashanyarazi bari bamaze igihe bakeneye | | UMUSEKE
  • 27/10/2020 2:26 59

Nyamasheke: Ab’i Bushenge babonye amashanyarazi bari bamaze igihe bakeneye

Abaturage bo mu midugudu imwe n’imwe igize utugari tw’Umurenge wa Bushenge biyise  Abahuje barihuje bateranya amafaranga yo kwiyegereza amashanyarazi ariko ayabonetse aza adahagije Umurenge ‘Akarere birabunganira ubu bafite amashanyarazi.

Aha ni ku Gasanteri ku bucuruzi ka Muhora urenze gato ku biro by’Umurenge wa Bushenge muri Nyamasheke

Umwaka ushize ku wa 5 Ukuboza 2019 hari abaturage bo mu midugudu imwe n’imwe yo mu tugari twa Gasheke, Karusimbi na Impala mu murenge wa Bushenge bahuje amafaranga bari barizigamye kugira ngo bigurire amashanyarazi.

Icyo gihe  batubwiyeko bakoze itsinda  ‘Abahuje’ rigizwe n’ingo 50 buri rugo rutanga umusanzu wa Frw 25 00.

Ubu hari hashize imyaka irindwi baguze bimwe mu bikoresho byo kuwubegereza ariko byari bitaraboneka byose ngo umuriro ukwirakwizwe mu baturage. Icyo gihe umuyobozi w’Umurenge wa Bushenge Uwimana Damascene

Yavuze ko abo baturage umusanzu bakusanyije wabaye muke baguramo ibikoresho bike, hasigara akazi ko gukora ubuvugizi kugira ngo harebwe niba hari ahandi amafaranga yava.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo bishimiye ko bafite amashanyarazi.

Ariya mashanarazi yabagezeho muri Mutarama, 2020 ariko kwishimira ko bayafite bitinzwa n’uko mu Rwanda no ku isi muri rusange hahise haduka icyorezo cya COVID-19.

Bashimye ubuyobozi bw’Akarere ka  Nyamasheke, ubw’umurenge wa Bushenge na REG bwabafashije bukabunganira kugirango bawubone.

Umwe mu baturage witwa Gasaza avuga ko n’ubwo hari aho umuriro utaragera, hari ikizere ko uzahagera.

Undi muturage witwa  Bihirabake Samuel avuga ko nyuma yo kubona umuriro, ubu bishimye kuko bamurikirwa mu ijoro kandi bakaba baraguze n’icyuma gisya imyumbati.

Uwitwa Alphonsine Niyonsaba ati: “ Ntabwo tukiri mu mwijima , mbere nta terambere twagiraga, saa kumi n’ebyiri z’umugoroba nta muntu wabaga akigenda none turagenda kubera ko  habona.”

Umuyobozi w’Umurenge wa Bushenge Bwana Uwimana Damas asaba abaturage kuzarinda ibikorwa remezo by’uriya muriro kandi akizeza abaturage batarawubona ko ‘bazawubona mu gihe kitarambiranye.’

Kugira ngo ariya mashanyarazi aboneke, byabaye ngombwa ko ubuyobozi bw’Karere ka Nyamasheke butera abaturage inkunga ya Miliyoni 1.2.

Mukamasabo Apolonie uyobora Akarere ka Nyamasheke avuga ko umwe mu mihigo Akarere ke gafite ari ukugabanya igiciro cy’ipoto kikava ku Frw 15 000 kikajya ku Frw 5000.

Ubu akarere ka Nyamasheke gafite umuriro w’umuyoboro mugari ku ijanisha rya 32% naho umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba ni 4%.

Ubushakashatsi bwo muri 2016-2017 bwerekana imibereho y’abagize ingo z’u Rwanda ( EICV 5, Rwanda Poverty Profile Report) yerekanye ko Akarere ka Nyamasheke ari ko kari gafite abaturage bakennye kurusha ahandi mu Rwanda

Aho amashanyarazi yageze ubucuruzi butera imbere

Donatien MUHIRE

UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *