Nyamasheke: Barasaba kwegerezwa icyuma gitunganya umuceri | | UMUSEKE
  • 26/10/2020 11:30 15

Nyamasheke: Barasaba kwegerezwa icyuma gitunganya umuceri

Abahinzi b’umuceri bo mu bishanga bya Nyagahembe na Cyunyu byo mu Murenge wa Bushenge bavuga ko kuba uruganda rubasekurira umuceri rutabari hafi bibatera igihombo ku buryo hari n’ababivamo bakareka guhinga, barasaba ubuyobozi kubafasha bukabegereza icyuma cyabafasha gusekura umuceri.

Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko guhinga umuceri muri iki gishanga bikiri bishya, bityo bugasaba abaturage gutegereza umusaruro ukiyingera

RUBERANDINDA Daniel ni umwe mu bahinzi, yagize ati ”Twabuze imashini isekura umuceri kandi turayikenera, tweza umuceri mwinshi muri bino bishanga byombi.”

Uyu muhinzi avuga ko ubu bishimira ko bagabanyirijwe imisoro y’ubutaka, Umuseke wari wakoze inkuru ivuga ko mu gishanga cya Cyunyu abaturage abacibwa amafaranga menshi batazi aho ajya.

Avuga ko basaba ubuyobozi ko kubegereza imashini yajya ibafasha gutunganya umuceri wabo.

Mushimiyimana Daniel ati ”Ahasekurirwa umuceri ni mu Kirambo kandi hano iwacu tweza umuceri mwinshi, twegerejwe uruganda byaba bitubereye byiza.”

Abahinzi bavuga ko umuceri beza rwiyemezmirimo awujyana ku ruganda, ibyo ngo nta kibazo kibirimo, ariko bifuza ko wajya utunganyirizwa hafi yabo ngo nibyo byafasha abanyamuryango kunguka.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke buvuga ko uretse kuba hari hectare nke, kandi bakaba baratangiye guhinga umuceri vuba, ngo uko ubushobozi buzagenda buboneka inganda zizegerezwa ahahingwa umuceri hose.

Umusaruro niwiyongera bazahabwa icyuma kiwusekura.

MUKAMASABO Apolonie ni Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, yagize ati ”Hari hectare nkeya, batangiye guhinga umuceri vuba ntabwo bari basanzwe bawuhinga, ariko mu gukomeza gukangurira abaturage kongera umusaruro w’umuceri, buhoro buhoro uko umusarururo ugenda uboneka n’icyuma cyo kuwutunganya twazakibazegezaho.”

Ahahingwa umuceri mu gishanga cya Nyagahembe hangana na hectare 11. Umurenge wa Bushenge ni umwe muri 15 ya Nyamasheke, uhana imbibi n’Imurenge ya Nkanka na Giheke yo mu Karere ka Rusizi.

MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *