Nyamasheke: Bashinja ubuyobozi bw’Akarere kubahatira kwemera ingurane ya make – UMUSEKE
  • 28/09/2020 11:52 55

Nyamasheke: Bashinja ubuyobozi bw’Akarere kubahatira kwemera ingurane ya make

Abatuye imidugudu ya  Gumba, Karambo na Gashihe mu mu kagari ka Rugari, Umurenge wa Cyato muri Nyamasheke bavuga ko itsinda rituruka ku Karere ribategeka kwemera kwakira ingurane y’amafaranga make, bamwe bakabwirwa ko iya menshi batayikwiye. Bibaza impamvu z’uko kwivuguruzanya ku mafishi yanditswe n’ubuyobozi bwemewe.

Icyo abaturage bavuga ko kidafututse ni uko haba ibarura ry’imitungo yabo rya mbere ryakozwe  n’itsinda ryaturutse ku karere ndetse n’irya kabiri naryo bikaba uko, ariko ubu bukaba buri kuvuga ko abaturage badakwiye kubona amafaranga yo mu ibarura rya mbere.

Umwe muribo witwa Mukandayishimiye(izina ryahinduwe) yagize ati: Hari ubwo wabonaga bazanye ifishi iriho menshi ubundi bakazana iriho make. Ifishi iriho menshi bakayica, cyangwa bakayishyira ku ruhande, ahubwo bakavuga ko umuntu akwiriye guhabwa iri ho make.”

Avuga ko hari umuturage baherutse kwima amafaranga agara kuri miliyoni ya Frw bavuga ko umutungo afite utagombye guhabwa ako gaciro.

Uriya muturage avuga ko uburyo bagenamo agaciro k’ibintu budaciye mu mucyo.

Umukozi w’Akarere ka Nyamasheke ushinzwe ibikorwaremezo Madamu Noela Mukarugomwa avuga ko iby’uko hari abaturage batanyuzwe n’uko igenagaciro ryakozwe ntabyo yari azi, ko uwakumva yararenganye yazajya ku Karere kubijuririra.

Ati: “ Igenagaciro rikurikiza amategeko,  uwakumva ataranyuzwe yazaza ku karere akajurira hanyuma hagakorwa irindi genagaciro kuko byose ni uburenganzira bwabo.”

Abajijwe aho abaturage bazajuririra, Mukarugomwa Noela yavuze ko UMUSEKE ari wo wazabibafashamo, ukahababwira.

Ati: “ Muraza kubibafashamo kuko mwe babibabwiye muri i Kigali kandi twe abari Nyamasheke ntabyo twumvise, ubwo muraza kubibafashamo.”

UMUSEKE wamubajije ingano z’aho bateganya kubarura imitungo y’abaturage avuga ko atahamenya kuko ari bwo bagitangira kandi akazi kakiri kose.

Taliki 26, Kanama, 2020 ubwo twandikaga bwa mbere kuri iki kibazo, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Madamu Appolonie Mukamasabo yavuze ko umushinga wo kubaka muri kariya gace umudugudu w’ikitegererezo uhari kandi wagombye kuba waratangiye taliki 15, Kanama, 2020 ariko ko byatindijwe n’icyorezo COVID-19.

Icyo gihe yatubwiye ko hari abaturage babaruriwe imirima yabo ariko ko niba hari abatarabarurirwa ibyabo, nabo bashonje bahishiwe.

Ati: “ Koko hari gahunda yo kubaka uriya mudugudu ariko tugomba kubanza kubarira abatuye aho uzubakwa bose kandi tukitonda kugira ngo hatagira uwo tubarira nabi.”

Aho bariya baturage baturye, hateganyijwe kuzubwakwa umudugudu w’ikitegererezo, ukazaba ufite ishuri, ivuriro, irerero, ibiraro by’amatungo n’ibindi bikorwa remezo.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Uyu Muyobozi w’Akarere ka Nyamasheke ndabona asa n’uwishongora ku banyamakuru b’umuseke ndetse anabihenuraho, ngo nibo bakwiye kwereka abo abaturage ba Nyamasheke bababaye aho bajya kujurira ngo kuko abo baturage bajyanye ikibazo cyabo ku kinyamakuru Umuseke basize Abayobozi babo bo mu Karere. Birababaje ariko biteye no kwibaza kuri uyu Muyobozi.

  • Murakoze ayomakuru nimpamo ariko twarabibonye turumirwa nange nabyiboneye namaso yanjye Kandi natwe byatubayeho kuko baduhaye ifishi iriho 1000000frw baza guhita bayitwambura baduha iyibihumbi500000frw twifashe kumunwa turumirwa twanga gusirasira ninkiko kuko badutera ubwoba ngo bizaduhenda . Rwose mufashe birababaje twarumiwe!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *