Nyamasheke: Imbwa zaryaga abantu hari nyinshi zarozwe zirapfa - UMUSEKE
  • 06/06/2020 1:26 44

Nyamasheke: Imbwa zaryaga abantu hari nyinshi zarozwe zirapfa

Nyuma y’uko Umuseke wanditse inkuru yavugaga ko guhera muri Mutarama kugeza muri Mata, 2020 hari abantu barenga 30 barumwe n’imbwa mu Mirenge itatu y’Akarere ka Nyamasheke, inzego z’ibanze n’iz’umutekano zikorera hariya zafashe umwanzuro wo kuzica binyuze mu kuziroga.

Batangiye kuzitega mu mpera z’Icyumweru gishize

Amakuru avuga ko ziriya mbwa zaryaga abantu ziturutse muri Pariki ya Nyungwe, kuko zibasiraga Imirenge ikora ku ishyamba ry’inzitane, cyane muri Cyato, Rangiro na Kirimbi.

Ku Cyumweru taliki  12 Mata, 2020 ubuyobozi bw’ibanze, abashinzwe ubworozi n’izindi nzego bafashe umwanzuro wo kwica ziriya mbwa binyuze mu kuziroga.

Amafoto Umuseke ufite yerekana uko ibikorwa bimwe byo kuziroga byakozwe, ndetse na zimwe mu ntumbi zazo.

Dr Saratiel Kanyarukiko kuri uyu wa Mbere taliki 13, Mata 2020  yabwiye Umuseke ko nta wundi muntu barakira mu bitaro bya Kibogora asanzwe ayobora barumwe n’imbwa.

Ati: “Ziriya nyamaswa zari zimaze igihe ziruma abantu ariko tumaze iminsi tutakira umuntu zarumye.”

Uyu muganga ariko asaba aboroye imbwa kutirara ahubwo bakazikingiza kuko iyo zirumye umuntu zishobora kumwanduza ibisazi iyo zisanzwe zibyifitemo.

Hamaze gupfa nyinshi. Amakuru yemeza ko zavaga mu ishyamba rya Nyungwe
Igikorwa cyo kuzitega cyatangiriye mu Kagari ka Rugari

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

5 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Uyu mubingwa waziroze nizere ko nta restaurant agira!!! Kuva harimo izirwaye ibisazi, kuziroga ni ukwigerezaho. Kuko hari utundi tunyamaswa dushobora kuzirya tukandura iyo rage tukayikwiza muri iriya parki.

  • Bari baratinze,ni gute urindira abantu bakarumwa ari benshi kugirango izo nyagwa zicwe? Zose muzice kabisa kandi n abazita muri ryo shyamba bafatirwe ibihano kuko ngo bitwikira ijoro bakazihata kuko ziba zarabananiye kandi benshi ngo bava I Kigali.

    • Ubivuze neza ubu basigaye barabuze ibyo bazigaburira kuko nabo ubu bashonje.Igisubizo sukuzita bagomba kugumana nazo byaba ngombwa zishwe ninzara akaba aribo zifungura.Abantu i Kigali basigaye barigize nkababazungu twabaye babandi bakopera badashungura.

  • Ubu koko hari umuntu waturuka i Kigali (kandi hariho “guma mu rugo”) agiye kujugunya imbwa muri Nyungwe? Na we ntugakabye! Kereka hagize iyo ubonayo ugasanga hari aho uyizi i Kigali bwo umuntu ashobora kubyemera

  • Guma murugo ntiranamara ukwezi kdi ziriya mbwa zigomba kuba zibaye igihe kirekire kirenze ukwezi muri ririya shyamba.
    Nizere ko amarozi yakoreshejwe atazakoreshwa kubantu, nkurikije comments nsoma ku nkuru zimwe na zimwe, hari abandika ukabona ko bageze kuri buriya buhanya bw’uburozi bagarika ingogo…Mungu yiko!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *