Nyamasheke: Imbwa zimaze kurya abantu barenga 30 mu mezi 3 - UMUSEKE
  • 06/06/2020 1:36 26

Nyamasheke: Imbwa zimaze kurya abantu barenga 30 mu mezi 3

Mu mirenge itatu ya Nyamasheke ariyo Rangiro, Cyato na Kirimbi abaturage bugarijwe n’imbwa zisanga abana ku mbuga z’iwabo zikabaruma. Guhera muri Mutarama kugeza taliki 12, Mata, 2020 Umuseke wari ufite amakuru y’uko abantu 40 aribo zimaze kuruma bakaba barajyanywe ku bitaro bya Kibogora. Umwe yarasaze.

Zamusanze ku irembo ry’iwabo ziramuruma

Uwo izi mbwa ziherutse kuruma vuba aha ni umukobwa witwa Irakoze wo mu mudugudu wa Karambo, Akagari ka Rugari mu murenge wa Cyato mu Karere ka Nyamasheke.

Yagejejwe mu bitaro bya Kibogora mu Karere ka Nyamasheke ku wa Gatanu taliki 10, Mata, 2020 nk’uko twabitangarijwe na Dr Kanyarukiko uyobora biriya bitaro.

Se w’uriya mukobwa yitwa Samuel Mpinakarenge. Irakoze abaye uwa kabiri urumwe n’imbwa mu cyumweru kimwe, uwa mbere akaba ari umusore wo mu kagari ka Bisumo muri Cyato.

Umwe mu rubyiruko rw’abakorera bushake mu gukumira ibyaha ukorera mu murenge wa Cyato yabwiye Umuseke ko amakuru afite avuga ko imbwa zasanze Irakoze imbere y’iwabo zitamusumira ziramuruma cyane.

Dr Saratiel Kanyarukiko uyobora ibitaro bya Kibogora yasabye aboroye imbwa kuzikingiza kugira ngo nizarya abantu zitazabatera ibisazi.

Ati: “ Rwose aboroye imbwa bazikingize, kugira ngo nizaramuka ziriye umuntu byibura tuzahangane no kuvura ibikomere aho kuvura ibisazi.”

Avuga ko iyo imbwa irwaye ibisazi irumye umuntu agatinda kwivuza kugeza ubwo bimugeze mu mutwe, nawe asara kandi ibyo bisazi ntibikira.

Abaturage bavuga ko ubuzima bwabo buri mu kaga bagasaba inzego z’umutekano guhagurukira iki kibazo cy’imbwa zibugarije.

Twageragaje kuvugana na Janvier Ndanga uyobora Umurenge wa Cyato kugira ngo agire icyo atubwira ku ngamba bafite mu kurinda ko ziriya mbwa zaruma abantu benshi ariko ntiyitabye telefoni ye.

Ni ikibazo kimaze gukomerera abaganga bo mu bitaro bya Kibogora ndetse n’abatuye iyi mirenge

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

3 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Njyewe nsanga umuntu wese ufite imbwa yajya ishyirwaho ikimenyetso ikamwandikwaho uwo irumye hagakurikiranwa shebuja.Inyamaswa ntabwo ari umulimbo.

    • Bazirase izo mbwa asyi, kandi numvise ngo hari abaza kuzihata kuko zabananiye, ukibaza impamvu bajya kuzita ngo zirye abandi ukumirwa,niba zibananira kuki batazica ahubwo bakajya kuzijugunya ahatuye abandi ko ibyo nabyo ari ubugome bubi.izi mbwa nzungu zuzuye aha rwose zizamara abantu abazizana mukwiye kubihagarika.

  • Bazirase izo mbwa asyi, kandi numvise ngo hari abaza kuzihata kuko zabananiye, ukibaza impamvu bajya kuzita ngo zirye abandi ukumirwa,niba zibananira kuki batazica ahubwo bakajya kuzijugunya ahatuye abandi ko ibyo nabyo ari ubugome bubi.izi mbwa nzungu zuzuye aha rwose zizamara abantu abazizana mukwiye kubihagarika.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *