Nyamata irera, Umugi ubamo abanyonzi benshi ubu amagare yegetse mu ngo iwabo - UMUSEKE
  • 06/06/2020 12:25 17

Nyamata irera, Umugi ubamo abanyonzi benshi ubu amagare yegetse mu ngo iwabo

Bamwe mu bakora akazi ko gutwara abagenzi ku magare bakorera mu mugi wa Nyamata bari kubahiriza amabwiriza mashya yashyizweho mu rwego rwo gukumira ko ubwandu bwa coronavirus bukomeza kwiyongera. Aho bari mu ngo ngo ubuzima bwabaye ihurizo kuko baryaga bavuye gukora.

Abemererwa kugenda mu Mugi ni abafite impamvu zumvikana

Umugi wa Nyamata uri mu Karere ka Bugesera hazwi nk’ahari abakora akazi ko gutwara abagenzi ku magare cyane, ubu umugi urakeye nta gare riwurangwamo biturutse ku kuba harakajijwe ingamba zo gukumira ko coronavirus ikomeza gukwirakwira.

Ku wa kabiri ubwo twari muri uyu mugi, abakora akazi k’ubunyonzi batwara abagenzi ku igare bakoraga bakuyeho imisego ku buryo byagoraga kubatandukanya n’abandi baturage bagiye guhaha, gusa nyuma y’uko Leta itangiye kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zashyizweho, Umugi wa Nyamata naho ingamba zarakajijwe  amabwiriza yubahirizwa ku bufatanye n’inzego z’umutekano.

Benshi mu bakora akazi ko gutwara abagenzi ku igare babaga mu Mugi bakodesha inzu bavuga ko ingamba zafashwe zo kuguma mu ngo ari uburyo bwiza bwo kwirinda, ariko ko bamwe bigiye kubabera ihurizo rikomeye mu buryo bw’imibereho.

Nsengiyumva agira ati “Uyu Mugi nawubagamo nkodesha inzu. Mfite umugore n’umwana umwe baryaga ari uko mvuye mu muhanda. Ubu ndi kubyuka nkicara mu rugo nashobewe, nibaza aho ifunguro ry’umunsi riri buve nkahabura.”

Akomeza agira ati “Ni byiza ko twirinda icyorezo nk’iki kiri kwandura vuba, ariko bigiye kuba ihurizo rikomeye kuri twe twaryaga ari uko tuvuye gupagasa.”

Mugenzi we ukiri ingaragu na we avuga ko ubu yafashe umwanzuro wo gusubira mu cyaro, kuko ngo abona kwirinda bigoye mu gihe ntaho ari bukure ifunguro.

Agira ati “Nahisemo gusubira mu cyaro. Duke nari narazigamye ngiye kudusangira n’ababyeyi aho kugira ngo ngume mu Mugi ntacyo mpakora.”

Abacuruza resitora muri uyu Mugi bahamya ko kuba abantu batemerewe gusohoka ngo bage mu mirimo y’ubushabitsi n’uyu wo gutwara abagenzi ku magare urimo, byabagizeho ingaruka ikomeye kuko bari bamwe mu bakiriya babo.

Kamana (si ryo zina rye) agira ati “Abakiriya bange ahanini wasangaga ari abanyonzi, abayede ndetse n’abandi bakora akazi ko guca inshuro. Ku munsi nakiraga abakiriya basaga 100, ariko ubu bagabanutse bagera ku 10. Na bo bari kuza urusorongo nkabarurira bakajya kubirira mu ngo zabo.”

Kuri ubu umubare w’abarwayi bamaze kugaragaza ibimenyetso by’iyi ndwara ya COVID-19 umaze kuzamuka, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abarwayi bageze kuri 41.

Aharangurirwa ibiribwa niho usanga abantu ahandi amaduka arafunze
Guhahisha igare biremewe ariko kuritwaraho abagenzi birabujijwe
Resitora n’amaduka acuruza ibiribwa yakira abantu baza urusorongo
Inyubako zicururizwamo ibindi bikoresho bitari ibiribwa zose zirafunze
Abazana ibiribwa ku isoko bemererwa kugenda
Nta munyonzu uhetse umugenzi wabona mu Mugi wa Nyamata
Aha ni ku kigo cy’urubyiruko cya Bugesera. Nta n’inyoni itamba

Dieudonne NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *