Nyamata: Umusore “yasuwe n’abantu nijoro” mu gitondo bamusanga amanitse ku cyuma yapfuye | UMUSEKE

Nyamata: Umusore “yasuwe n’abantu nijoro” mu gitondo bamusanga amanitse ku cyuma yapfuye

UPDATE: Umuvugizi w’Umusigire w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B Thierry yabwiye Umuseke ko nyakwigendera koko yitwa Nsabigaba Jean Paul akaba yabonywe mu rukerera.

Ati “Abaturage ni bo bamubonye batabaza RIB, irahagera ibimenyetso byakusanyijwe, umurambo ugiye kujyanwa muri Laboratoire ipima ibimenyetso kugira ngo ukorerwe isuzuma, n’iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane icyateye urwo rupfu.”

Dr Murangira tanga ubutumwa ku bantu, bwo kureka gukeka kugeza igihe hamenyekanye iby’iperereza rigaragaza.

 

Inkuru yabanje: Umugabo wabaga wo mu Mujyi wa Nyamata mu Karere ka Bugesera yasanzwe amanitse ku cyuma “ameze nk’uwanizwe n’umwenda”, amakuru umwe mu bakorera hariya yahaye Umuseke ni uko uriya muntu ashobora kuba yishwe.

Nyakwigendera Danny bivugwa ko yaherekeje abamusuye ntiyataha

Nyakwigendera bamwitaga Danny, ariko Umuvugizi wa Police mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Hamdun Twizeyimana yabwiye Umuseke ko nyakwigendera yitwa Nsabigaba Jean Paul w’imyaka 25. Yabaga mu Mudugudu wa Gasenga II, Akagari ka  Nyamata Ville, mu Murenge wa Nyamata.

CIP Hamdun Twizeyimana yagize ati “Nsabigaba Jean Paul twasanze amanitse ntabwo tuzi icyamumanitse.”

Yavuze ko bishobora kuba byabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere, uretse gutanga amakuru y’ibanze yavuze ko ibindi ari Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rubikurikirana.

Umwe mu bazi uriya musore wahaye amakuru Umuseke, yatubwiye ko “hari abantu baje kumusura nijoro aho yabanaga na mugenzi we, uwo babana araryama yibwira ko yatashye, mu gitondo umuturanyi yaje kumubona ku kibuga cy’umupira amanitse mu myenda.

Ati “Bamwishe kugira ngo bagaragaze ko yiyahuye.”

Yakomeje agira ati “Hari abaturage bavuga ko bumvise imodoka mu rukerera ndetse n’amapine y’iyo modoka aracyahari.”

Amakuru avuga ko uriya musore yari yarashakanye n’umuntu uri muri America ariko we akaba ari mu Rwanda akora akazi gasanzwe.

Turacyagerageza kuvugana n’Urwego rw’Ubugenzacyaha.

NKUNDINEZA Jean Paul
UMUSEKE.RW

9 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Bene ubu buryo bwo kwica bufite signature! Nk’uko bisanzwe, iperereza kuri uru rupfu ryatangiye, ariko ntawuzabona ikizarivamo gifatika.
    Kuvuga ni ugutaruka. Harya ba bantu babiri bafatanywe na Kizito bazagezwa imbere y’urukiko ryari? Ubu bafungiwe hehe? Twabwiwe ko dosiye yabo yashyikirijwe urukiko bihita bicira aho!

  • Aba bosore bacu binigisha imyenda se! Bimaze kuba icyorezo pe! Uwo mucuti we uba muri Amerika buretse tuzumve neza ibye. Aho ntiyabarwaga mu barwanya Leta y’u Rwanda cyangwa abitandukanyije nayo? Ariko bimeze ibintu byaba bisobanutse burundu.

  • Inkuru ibabaje cyane.Umuryango we niwihangane.Ariko ibi byateye by’uko abashakanye batabana,umwe akaba muli Amerika undi akaba mu Rwanda,ni ikibazo.Imana yaturemye,ishaka ko buri gihe Umugore abana n’Umugabo we.Iyo batabana,nta kabuza havuka ibibazo byinshi.Urugero Gucana inyuma.Iteka iyo turenze ku mategeko y’Imana,bitugiraho ingaruka mbi.Niba Imana ivuga ko Umugabo n’Umugore “bagomba kuba umubiri umwe”,kandi ko “bagomba kubana buri gihe”,tugomba kubyubahiriza.Niba koko turi abakristu.Dore uko byagenda muli “cases” zimwe na zimwe.Niba ubonye akazi kure y’umuryango,ugomba kujyana n’umugore cyangwa umugabo.Ndetse iyo nta kundi wabigenza,ugomba kureka akazi kagutanya n’umuryango wawe,ugashaka akandi,cyangwa ukikorera,aho kugirango wice itegeko ry’Imana.Abakristu nyakuri niko babigenza.Kuko abarenga ku mategeko y’Imana,ntabwo bazaba muli paradizo.

  • Birababaje cyane. Ibi bintu bizarangira ryari koko mu gihugu cyacu. Imana niyo nkuru.Gusa nihanganishije umuryango we n’inshuti ze zose.Imana imwakire mubayo.

  • Wa muyehova we uri ikigoryi! Inkuru ibabaje nk’iyi hanyuma wowe ukajya guca imanza zidafite 12! None se yazize gucana inyuma cg kutabana n’umugore we?! Urabizi neza ! Stupid! Harya ngo ntimwivanga muri politiki ?! Mbona ibitekerezo byanyu ari politiki gusa kandi biba bibogamye! Ahubwo wasanga muri no muri ya madini ya Satani! Ntimuhatire abantu kumva ayo majwe yanyu ngo murabwiriza! Iyo paradizo yanyu ( nako hell yanyu) muzayijye mo mwenyine

    • Mwe muza kwangira cg gukundira abayehova kuri website Umuseke mujya munsetsa cyane. Ni nko kujya gushakira amata mu kabari! Bababwiye ko abayehova babarizwa kuri website Umuseke? Gusa ibi byose biterwa n’urwango musanzwe mubafitiye, rwashinze imizi mu mitima yanyu. Nababwira iki, go ahead….

  • Mperuka no kuri Rwabukamba, Makonene, Mupende, ……..twaragiye twizezwa amaperereza

  • Birababaje. Umwana muto gutya! Nyagasani amwakire mu mahoro adashira, kandi we utajya atsimburwa ntatsindwe, akoze isoni aba batindi bamuvukije ubuzima, ijisho ry’Imana ntiribaveho ribagaragaze ribaryoze aya maraso atariho urubanza bo kanyagwa.

  • Rutonesha n’andi mazina wiyita wanyangishije abayehova bikomeye. Sinari nzi ko abayehova ari abanyakavuyo gutya! Jya uvugira ubutumwa bwawe wita bwiza aho bugomba kuvugirwa mu nsengero zanyu cga uganire n’ababucyeneye, cga ku mbuga bugenewe. Rwose ntukavange amasaka mu masakaramentu, uzana ibigambo bitagira aho bihuriye n’inkuru ivugwa.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *