Nyanza: Abacuruzi mu isoko ry'Akarere bishyuzwa Frw 700 000 by'amazi ku kwezi | | UMUSEKE
  • 26/10/2020 12:31 09

Nyanza: Abacuruzi mu isoko ry’Akarere bishyuzwa Frw 700 000 by’amazi ku kwezi

Abacuruzi bo mu karere ka Nyanza bakorera mu isoko ry’Akarere riri mu murenge wa Busasamana  bavuga ko igiciro cy’amazi basabwa kwishyura kugira ngo ababagana bakarabe intoki  mu rwego rwo kwirinda COVID-19 kiri hejuru cyane. Buri mucuruzi atanga Frw  1000  kandi bose hamwe ni abacuruzi 700 ni ukuvuga Frw 700 000 byo kugura amazi n’isabune buri kwezi.

Abacuruzi 700 buri wese yishyura 1000 Frw yo kugura amazi abakiliya bakaraba birinda COVID-19

Uwitwa Norbert Kwizera ati: “Murumva ko dutanga amafaranga menshi.  ibihumbi 700Frw mu kwezi ni amafaranga menshi. Twibaza niba amazi ayo mafaranga yose bayagura amazi cyangwa hari ayo bashyira mu mufuka wabo.”

Uyu mucuruzi yavuze ko ayo mafaranga basabwa kuyatanga kandi basanzwe batanga andi Frw 1000 y’umuriro buri kwezi.

Avuga ko kuba bishyura Frw  1.400.000 mu kwezi hatarimo imisoro n’ubundi  umucuruzi asabwa gutanga kugira ngo yemererwe gukorera mu isoko birimo kurenganywa.

Pascal Habimana avuga ko bishyuzwa amafaranga menshi ugereranyije n’imikorere y’iki gihe igoye kubera ingaruka z’icyorezo cya coronavirus.

Yemeza ko muri iki gihe nta mafaranga menshi abantu bafite kandi ko igiciro cy’’amazi kiri hejuru bityoagasabako bagabanyirizwa.

Avuga ko bagombye kubagabanyiriza amafaranga basabwa mu kwishyura amazi akenerwa muri ririya soko byibura akaba Frw 500 kuri buri mucuruzi.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Erasme Ntazinda avuga ko basanzwe bazi kiriya kibazo ariko ko bari kureba uko cyakemurwa vuba.

Yavuze ko  ibibazo abacuruzi bafite ku kibazo cy’ubwishyu bw’amazi basabwa kwishyura kugira ngo ababagana mu isoko ry’Akarere bakarabe intoki neza mu rwego rwo kwirinda Coronavirus kiba cyakemutse bitarenze Nyakanga 2020.

Ntazinda avuga ko abacuruzi ari bo bishyiriyeho kiriya giciro( Frw 1000 y’amazi ku kwezi) bityo ko batagombye kukinubira

Avuga ko Akarere kazabashakira Konteri yabo y’amazi yihariye bakazajya bishyura amafaranga bakurikije amazi bakoresheje

Abagana iri soko bagomba gukaraba
Meya Ntazinda avuga ko abacuruzi ari bo biyemeje kuzajya bishyura ariya mafaranga

Amafoto@NKUNDINEZA

Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Ibi bintu birakabije. Ni ubujura bukorwa na leta.

    Kugeza nan’ubu sindabona ikintu leta iduha kubuntu pe. Ibintu byose turishyura kugeza n’aho umuntu abura umunyu munzu kubera imyenda y’agahato n’ubujura.

    Tugeza aho tugura n’amazi koko? Akumiro ni amavunja. Nitwe Twibohoye naho abandi barabeshya

  • None se nimba ari abacuruzi biyemeje kuyatanga, bo iyo bakoze imibare basanga 700,000 ahahwanye nibyo bishyura? None se nimba aba menshi asagutse bayashyira he?

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *