Nyanza: Abahoze mu bushorishori bw’ubuyobozi bwa FDLR bakomeje kwisobanura mu Rukiko | UMUSEKE

Nyanza: Abahoze mu bushorishori bw’ubuyobozi bwa FDLR bakomeje kwisobanura mu Rukiko

Urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruri i Nyanza, mu Ntara y’Amajyepfo rwasubukuye urubanza ruregwamo abahoze ari abayobozi mu mutwe wa FDLR, bakomeje kwisobanura ku byaha baregwa, bimwe barabyemera.

Nsekanabo Jean Pierre bita Abega Kamara wahoze ari Offisiye ashinzwe ubutasi muri FDLR na Nkaka Ignace bita La Forge Fils Bazeye, wahoze ari Umuvugizi wa FDLR (Archives)

Nsekanabo Jean Pierre alias Abega Kamara ni we wari ushinzwe ubutasi mu mutwe wa FDLR uvuga ko urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ukaba ukorera mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Aregwa mu rubanza rumwe na Nkaka Ignace alias La Forge Fils Bazeye we yari Umuvugizi wa FDLR.

Ibyaha baregwa birimo iterabwoba, Nsekanabo Jean Pierre alias Abega Kamara ari kwiregura kubyaha aregwa. Tariki 01 Ukwakira 2020 ubwo baheruka mu Rukiko, Lt.Col Nsekanabo Jean Pierre alias Abega Kamala ni wo munsi yatangiye kwiregura ku byaha akurikiranyweho.

Yemeye Icyaha cy’ubugambanyi ngo kuko yemeye kujya mu mutwe (FDLR) wari ufite umugambi wo gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda, gusa ngo yabikoze yigura kuko iyo atabikora yari kwicwa.

Urubanza ruba hifashishijwe ikoranabuhanga ry’iya kure, Inteko y’Urukiko iba iri i Nyanza ku kicaro cyarwo, Ubushinjacyaha buri ku kicaro cy’Ubushinjacyaha Bukuru i Kigali naho abaregwa n’ababunganira bari kuri Gereza ya Mageragere mu Karere ka Nyarugenge.

Me Nkuba Milton wunganira Bazeye na Me Habimfura Elias ni bo bunganira abaregwa.

Ibyaha baregwa harimo:

  1. Kurema umutwe w’ingabo cyangwa kuwujyamo
  2. Kwica abantu no kugaba ibitero ku baturage b’abasivili
  3. Gukwirakwiza amakuru atariyo cyangwa icengeramatwara bigamije kwangisha ubutegetsi bw’u Rwanda mu bindi bihugu by’amahanga
  4. Kugirira nabi ubutegetsi buriho
  5. Kuba mw’ishyirahamwe ry’iterabwoba
  6. Gukora iterabwoba ku nyungu za Politike
  7. Ubugambanyi
  8. Kurema umutwe w’abarwanyi cyangwa kuwujyamo

Bazeye na Abega bafatiwe muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo  ku wa 16 Ukuboza 2018.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/NYANZA

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Ko mutubwira burigihe ko FDLR ikorana na P5 kuki aba bambaye amaroza Kuki mutabahuza mu rubanza nabomuri P5 nkuko mwabikoze murubanza rwa Rusesabagina?

  • Aba bagabo usanga ari abarakare mu maso.Intambara siwo muti w’ibibazo byo mu isi.Imana ntabwo yaturemeye kurwana,ahubwo yaturemeye gukundana.Ikindi kandi,abanyarwanda turi abavandimwe.Aba bashaka intambara,ni ukubera inyungu zabo gusa:Ibyubahiro n’amafaranga.Nyamara bakitwaza “akarimi keza”,ngo barashaka kubohora igihugu.Niko inyeshyamba zose zivuga.Ariko babigeraho habanje gupfa abantu benshi cyane b’inzira-karengane.Umukristu nyakuri,abima amatwi,akanga kubarwanirira.Ijambo ry’Imana rivuga ko “Imana yanga abantu bose bamena amaraso y’abandi”.Byisomere muli Zaburi ya 5,umurongo wa 6.Bisobanura ko batazaba mu bwami bw’Imana ibikiye abantu bayumvira.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *