Nyanza: Abantu 117 baraye ku Biro by'Akarere kubera kutubahiriza abwiriza yo kwirinda COVID-19 | | UMUSEKE
  • 11/08/2020 8:53 29

Nyanza: Abantu 117 baraye ku Biro by’Akarere kubera kutubahiriza abwiriza yo kwirinda COVID-19

Bamwe mu baturage batuye mu karere ka Nyanza batubahirije amabwiriza yo kwirinda COVID-19 bahanishijwe kurara ku Biro by’Akarere abandi bacibwa amande.

Abaraye ku Biro by’Akarere bahawe amasomo mu gitondo kare ubundi barataha

Mu masaha ya mu gitondo kuri uyu wa 1 Kanama 2020, Umunyamakuru w’UMUSEKE yageze ku Biro by’Akarere asanga hari abaturage 117 baharaye bazira kutubariza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 arimo Kwambara agapfukamunwa neza igihe umuntu ari mu ruhame, Gushyiramo intera ihagije hagati y’umuntu n’undi, ndetse no kwirinda kugenda nyuma ya saa tatu z’ijoro, kimwe no kunywera inzoga mu Tubari n’ibindi.

Bariya baraye ku Biro by’Akarere bishe amwe muri ayo mabwiriza, inzego z’ibanze zirabafata. Abafashwe baganiriye n’UMUSEKE bemeraga ko bari bakoze amakosa.

Uwafashwe azira kutambara agapfukamunwa neza no kudashyiramo intera ihagije hagati ya mugenzi we, yagize ati “Hari saa cyenda naje kurwaza umuntu nsohotse mu Bitaro mpura na mugenzi wanjye turi kuganira Police iba iradufashe, itubwira ko nta ntera ihagije irimo, ntitwambaye n’udupfukamunwa neza baraduhagarika nyuma saa moya n’igice bahita batuzana turara ku Biro by’Akarere.”

Mugenzi we wafashwe ari gucuruza inzoga mu kabari na we ati “Hari saa kumi n’imwe ndi guha inzoga abakiriya banjye Police iratujyana ngo ntitwubahirije amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Twaraye hano ku Biro.”

Aba baturage bakomeza bavuga ko ibyabaye bitazongera ukundi.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Kajyambere Patrick wanaganirije aba baturage bafashwe bazira kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 yabwiye UMUSEKE ko abantu bagomba kubahiriza aya mabwiriza.

Ati “Amabwiriza agenderwaho atuma habaho kwirinda gukwirakwiza COVID-19.”

Yakomeje avuga ko abenshi mu bakunze kutubahiza amabwiriza muri aka Karere ari Urubyiruko, abakunze gufatirwa mu tubari banywa inzoga ni abakuze.

Aba 117 bose makumyabiri n’ababiri muri bo bafashwe banywa inzoga mu Tubari baciwe amande naho abandi barigishwe bahita bataha.

Mu karere ka Nyanza muri rusange abantu 613 bamaze gucibwa amande angana miliyoni 20.6Frw.

Ubuyobozi busaba abaturage kubahiriza ingamba zo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo

Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *