Nyanza: Abantu 30 bari mu kato, hari uwahanyuze arwaye Covid-19 | | UMUSEKE
  • 24/10/2020 12:15 34

Nyanza: Abantu 30 bari mu kato, hari uwahanyuze arwaye Covid-19

Inzu y’ubucuruzi iri ahazwi nko kwa Haji hashize  iminsi ibiri ifunzwe, ndetse abantu 30 bashyizwe mu kato kubera gukeka ko bahuye n’uwanduye Coronavirus.

Aha Hamaze iminsi ibiri hafunzwe

Kwa HAVUGIMANA Saidi (Uzwi nka Haji) ibikorwa by’ubucuruzi birazwi i Nyanza, mu Mudugudu wa Karukoranyi, mu Kagari ka Kavumu, mu Murenge wa Busasamana hamaze iminsi ibiri harafunzwe kubera
kwikanga Covid-19.

Umwe mu baturage batuye i Mugandamure hafi y’aho Haji akorera ubucuruzi bwe twahimbye amazina ya (KWIZERA Eric) kubera impamvu y’umutekano, yabwiye Umuseke ko hari umushoferi w’ikamyo ukomoka muri Tanzania wahaciye agura akantu nyuma bamupimye bamusangamo Coronavirus.

Yaje kubazwa aho yaciye hose avugamo no kwa Haji, ubuyobozi buhita buhafunga ako kanya.

Eric wahaye amakuru Umuseke ati: “Ubundi ziriya modoka zisanzwe zirindwa na Police kugera zigeze aho zigiye, ariko uwo mushoferi yaje wenyine nta muntu umurinze, bishoboka ko zari zamusize.”

Avuga ko iyo imodoka za bariya baturage ba Tanzaniya zasigaye inyuma umushoferi ashobora kuvamo akagura  ikintu ashaka.

Amakuru avuga ko na HAVUGIMANA Said (Uzwi nka Haji) ari mu bashyizwe mu kato, we n’abakozi be bose n’abo mu muryango we, bose hamwe bakaba  bagera kuri 30.

Haji usanzwe utuye mu nyubako akoreramo, yahise ifungwa kugeza igihe cyagenwe gishize bapimwa, basanga ari bazima bakarekurwa.

Aba bose bari mu kigo cy’amashuri cyabugenewe gishyirwamo abakekwaho Coronavirus kitwa ESEN.

MUKARURANGWA Sophia uhagarariye abikorera mu Karere ka Nyanza yabwiye Umuseke ko ayo makuru atayazi.

Uyu rwiyemezamirimo yakomeje avuga ko icyorezo cya Coronavirus cyateje ibibazo mu gihugu hose.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, NTAZINDA Erasme ubwo yabazwaga iki kibazo, yohereje ubutumwa bugufi avuga ko ahuze aza kongera kutuvugisha.

Nyuma ubwo Umuseke wageragezaga kuvugisha Minisante ntabwo bitabye Telephone zabo.

Amakuru avuga ko hari umuntu wanyuze aha yaranduye Covid-19

Amafoto@NKUNDINEZA
Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW

5 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Amaherezo ziriya kamyo zizajya zigenda nijoro hagati ya saa tatu na saa kumi n’imwe za mu gitondo

  • Nyirangarama nawe abe yitegura, niwe utahiwe

  • Iyi coronavirus ndabona ishobora kuvamo intwaro ya kirimbuzi izaheza umwuka bamwe mu bacuruzi, amadini n’amwe mu mashuri yigenga.

  • Mwihorere Nyirangarama si umwana. Igihe bashyira hariya akorera icyapa kibuza imodoka kuhahagarara, cyahavuye yamenye icyo agomba gukora.

  • Haji niyihangane abo hirya ye babe bacuruza.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *