Nyanza: Abantu 8 bafatanywe amabuye ya Coltan Kg 80 bacukuraga mu buryo butemewe | | UMUSEKE
  • 27/10/2020 1:18 23

Nyanza: Abantu 8 bafatanywe amabuye ya Coltan Kg 80 bacukuraga mu buryo butemewe

Mu Mudugudu wa Murende mu Kagali ka Kirambi, Umurenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyanza ku wa Gatatu tariki 14 Ukwakira, hafatiwe abantu 8 barafungwa kubera ubucukuzi bw’amabuye ya Coltan mu buryo bunyuranije n’amategeko.

Aba bantu 8 barimo abakoresha babo babiri

Abafashwe babiri muri bo ni abakoresha b’abo bandi ari bo Uwiringiyimana Innocent w’imyaka 28 y’amavuko uturuka mu Karere ka Nyamasheke na Gahigi Jean Claude w’imyaka 37 y’amavuko uturuka mu Karere ka Gatsibo.

Abandi 5 ni uwitwa Bikorimana Aphrodis w’imyaka 16 y’amavuko uturuka mu karere ka Nyanza, Habinshuti Vincent w’imyaka 33 y’amavuko uturuka mu Karere ka Ngororero, abandi Regis Nshimiyimana w’imyaka 17 y’amavuko, Nsengimana Marc w’imyaka 36, Gaturano Jean Claude w’imyaka 18 na Ndagijimana Emmanuel w’imyaka 20 ni abo mu Karere ka Nyanza.

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme yabwiye Umuseke ko abafashwe bakoraga ibitemewe byo gucukura amabuye y’agaciro.

Ati “Baba bashyira ubuzima bwabo mu kaga banangiza ibidukikije nk’uko bimaze iminsi bigaragara aho abantu bapfiramo cyangwa bakarwaniramo.”

Uyu Muyobozi asaba abantu kwirinda ibikorwa bitemewe bakabanza gusaba ibyangombwa bagacukura mu buryo bwemewe n’amategeko.

Bariya bantu bafatanwe Kg 80 z’amabuye ya Coltan n’ibikoresho birimo ibitiyo, inyundo, ipiki, sumaku n’iminzani. Babajyanwe gufungirwa kuri Sitasiyo ya RIB ya Busasamana.

Muri iki Cyumweru mu Murenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyanza humvikanye umusore w’imyaka 23 wapfuye azira kugwirwa n’ikirombe aho yacukiraga amabuye ya Coltan mu buryo bunyuranije n’amategeko.

Bafatanywe Kg 80 z’amabuye ya Coltan

Amafoto:@NSHIMIYIMANA

Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW/NYANZA

4 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Ibi ninko gufata utumura akamogi ariko aho akagulira ugafunga amaso.

  • bari gukuramo nk’inyubgu ya 80.000 frw.
    mubareke dore bambaye na rugabire. nta gikuba cyacitse

  • Ese ubundi kwihangira imirimo bigenda bite ibi singira ngo ni bimwe muri byo kwari ukwibariza

  • Icyaha ni cyaha barebe icyo amategeko ateganya bakanirwe urubakwiye

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *