Nyanza: Arashinjwa gusambanya umukecuru w'imyaka 61 ku manywa y'ihangu | | UMUSEKE
  • 21/10/2020 11:33 22

Nyanza: Arashinjwa gusambanya umukecuru w’imyaka 61 ku manywa y’ihangu

Mukamugema w’imyaka 61 y’amavuko wo Mudugudu wa Gitare, Akagari ka Butasinda, mu Murenge wa Kigoma, Akarere ka Nyanza arashinja umuturanyi we Ruziraguhunga kumufata ku ngufu ku manywa y’ihangu izuba riva.

Umukecuru w’imyaka 61 uvuga ko uriya muturanyi we yamufashe ku ngufu

Mukamugema avuga ko mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nyakanga 2020, saa saba zamanywa ari bwo yagiye  guhaha ku gasanteri kari hafi y’aho batuye anyura ku rugo rwa Ruziraguhunga ahagaze, uwo mugabo aza amusatira, aramufata amugusha mu muringoti atangira kumusambanya ku ngufu.

Mukamugema avuga ko yatakaga akamupfuka umunwa, kandi avuga ko yamuvunnye umugongo aranamukomeretsa.

Yagize ati “Abantu bumvise induru barahurura uwo mugabo arirukanka arahunga.”

Uyu mubyeyi avuga ko yabanje kurwarira mu rugo,  atangiye koroherwa ajya kurega muri RIB.

Avuga  ko  kuva ahawe inyandiko na RIB uwo mugabo yidegembya kandi ko inzego z’ibanze mu Mudugudu n’abaturage bazi  ibyamubayeho byose.

Mukamugema afite abana 9 bose bamaze gukura kandi avuga ko ibyamubayeho byose byabaye abo bana be badahari kuko batuye mu Mujyi wa Kigali.

Umugabo we hashize igihe kinini yaramutaye ashaka undi mugore nkuko abivuga.

Nyandwi Eliabu umuturanyi w’uyu mubyeyi, ahamya ko yabonye aho Mukamugema ahohoterwa, gusa ngo yaje gutabara  asanga Ruziraguhunga yirutse.

Yagize ati “Natangajwe no kubona uwo mugabo yambaye ubusa kuko yari afashe ipantalo mu ntoki.”

Umukuru w’Umudugudu wa Gitare, Havugimana Paul avuga ko  ayo makuru yayumvanye abaturage ariko ntayafate nk’ukuri kuko yakeka ko ari ibihuha.

Ati “Nategereje ko nyiri kibazo abimbwira ndaheba, cyakora hari abavuga ko Ruziraguhunga atakiri  iwe mu rugo ko yaba yarahunze.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme yabwiye Umuseke ko iki kibazo ari gishya mu matwi ye gusa akavuga ko agiye kugikurikirana ku buryo uriya mukecuru niba koko yarahohotewe ahabwe ubutabera.

Ntazinda avuga ko uyu mubyeyi agomba kujya kwa Muganga kwisuzumisha.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Nyanza

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Ubusambanyi ni icyaha kizatuma abantu batabarika babura paradizo.Babukora mu rwego rwo kwishimisha.Kuba Imana yaturemye ibitubuza ntacyo bibabwiye.Ariko iraha ry’akanya gato rizakubuza ubuzima bw’iteka,ni ukutagira ubwenge nyakuri.Muge mureba ingaruka ziterwa n’ubusambanyi:Gufungwa,ibinyendaro,gutanya abashakanye,gukuramo inda,ubwicanyi,etc…

    • Ijambo ry’Imana rivuga ko umuntu wenyine ufite amahoro ku mutima ari uwubaha amategeko y’imana.
      Kubera ko bituma adakora iby’abisi bakora:Ubusambanyi,umururumba wo gushaka ubukire,kutajya mu ntambara z’isi,ruswa,amanyanga,etc…Uwo niwe Imana yemera kandi izahemba.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *