Nyanza F.C yatsinze imikino ya gicuti 2 iraha icyizere abafana cyo kwitwara neza mu cyiciro cya kabiri | UMUSEKE

Nyanza F.C yatsinze imikino ya gicuti 2 iraha icyizere abafana cyo kwitwara neza mu cyiciro cya kabiri

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Umutoza w’ikipe ya Nyanza F.C aravuga ko atakwizeza abafana bayo ko aka kanya izajya mu kiciro cya mbere gusa ngo birashoboka.

Ikipe ya Nyanza FC yatsinze imikino ibiri ya gishuti

Kuri uyu wa 12 Nzeri 2021 Nyanza F.C yakinnye umukino wa gishuti wa kabiri n’ikipe y’Intare FC, Nyanza F.C itsinda 2 – 1 uwo mukino wabereye kuri Stade ya Nyanza.

Ku wa Gatanu w’Icyumweru gishize nabwo Nyanza FC yari yakinnye umukino wa gishuti n’Amagaje FC itsinda  ibitego 2 – 1 umukino wabereye kuri Stade ya Nyagisenyi (I Nyamagabe).

Nyuma y’umukino wabahuje Intare FC na Nyanza FC, Jean Paul Muhoza utoza Nyanza FC yabwiye UMUSEKE ko atakwizeza abafana ko ikipe izajya mu cyiciro cya mbere uyu mwanya.

Ati “Aka kanya ntabwo nabizeza kujya mu cyiciro cya mbere ariko nanone si nababwira ko bidashoboka kuko tugiye kurushanwa.”

Umutoza Muhoza yakomeje avuga ko kuba akinnye imikino ibiri bidahagije, ko iyo agira amahirwe akabona indi kipe bakina umukino wa gishuti mbere y’uko irushanwa ry’amakipe yo mu cyiciro cya kabiri ritangira.

Ati “Nifuzaga undi mukino ku ikipe indi hejuru byibura yo mu kiciro cya mbere ku kibuga cya tapis synthetique, gusa utabonetse ntacyo bizampungabanyaho cyane.”

Amakuru UMUSEKE wamenye uyakesha Perezida wa Nyanza FC, Camille Musoni ni uko nta wundi mukino wa gishuti ikipe ya Nyanza FC iteganya mbere y’uko irushanwa ry’Icyiciro cya kabiri ritangira.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa 13 Nzeri 2021 Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme abonana n’abakinnyi akagira ubutumwa abagenera.

Nyanza FC iratangira irushanwa kuri uyu wa 18 Nzeri 2021 yakira ikipe ya Gicumbi FC kuri Stade ya Nyanza.

Umutoza wa Nyanza FC avuga ko atakwizeza abafana ba Nyanza FC guhita bajya mu kiciro cya mbere uyu mwanya

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/NYANZA

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *