Nyanza FC yahaye akazi Umutoza mukuru imusaba kuzamura abana bavuka i Nyanza | UMUSEKE

Nyanza FC yahaye akazi Umutoza mukuru imusaba kuzamura abana bavuka i Nyanza

Ubuyobozi bwa Nyanza FC bwahaye amasezerano yo gutoza, Hakizimana Jean Baptiste wakinnye umupira w’amagaru mu makipe atandukanye arimo Mukura Victory Sport.

Hakizimana Jean Baptiste yakinnye umupira w’amagaru mu makipe atandukanye arimo Mukura Victory Sport

Yanakinnye muri AS Kigali no mu ikipe y’Amagaju FC ndetse aba umutoza wungirije mu ikipe y’Amagaju FC no muri Mukura Victory Sport.

Hakizimana Jean Baptiste asanzwe ari umukozi wa Banki mu Karere ka Nyanza ari naho atuye, yahawe inshingano zo gutoza Nyanza FC yemerewe kuzakina ikiciro cya kabiri umwaka w’imikino nutangira.

Ubwo aheruka mu butoza yatozaga Amagaju FC yungirije, akaba yasinye kuzatoza Nyanza FC mu gihe cy’imyaka ibiri.

Akimara guhabwa izi nshingano yasabwe kwihutira kuzamura abasore b’i Nyanza.

Umutoza yakiniye amakipe arimo Mukura VS n’Amagaju FC ndetse na As Kigali

Ati “Nasabwe ko nzakoresha abasore bo mu Karere ka Nyanza ariko n’abandi bose bazaza ntitaye aho bazaturuka ariko bazi umupira nzabakoresha,  habonetse n’abanyamahanga nabakoresha ariko tugashimisha abatuye Nyanza.”

Perezida wa Nyanza FC Musoni Camille avuga ko umutoza agomba kubafasha bagakurikirana abana babo bakazamuka ku rwego rwo hejuru.

Ati “Tubonye umutoza mwiza agomba kudufasha gukomeza gukurikirana impano z’abana bacu ku buryo tuzabona umubare w’abakinnyi benshi bazava mu kiciro cya Kabiri bakajya mu kiciro cya mbere kugera naho bakinira ikipe y’igihugu.”

Nyanza FC yari yarasenyukiye muri Rayon Sport mu mwaka wa 2012, yari iherutse gushyira hanze itangazo ryemerera buri mutoza wese ufite ubushobozi bwo kuba yatanga ibyangombwa kubitanga agakora ikizamini.

Icyo gihe ibyangombwa byatanzwe n’abatoza 14 babonamo batatu bujuje ibisabwa bakoze ibizamini Hakizimana Jean Baptiste aza ku isonga.

Umutoza akaba yasabwe ko ari we uzishakira abungiriza. Nyanza FC ubu ifite abakinnyi 15 bashobora kongerwa bitewe n’ibyo umutoza ateganya.

Nyanza FC ifite Stade izajya yakiriraho imikino, ikaba inafite abaterankunga batandukanye barimo n’Akarere ka Nyanza n’abanyamuryango 40 biyemeje kuyifasha.

Perezida wa Nyanza FC na we asinya ku masezerano

Amafoto @NSHIMIYIMANA

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/NYANZA

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Aba nye Nyanza babonye ikipe nyuma yaho Rayon sports ifashwe n’igisirikare ku ngufu no kugambane ka sadate

  • Nibyiza kuzamura abana bomukarere bituma nabaturag bayishyigikira gsa ntamusaruro bitsnga ahubwo numvabagaehyizeh uburyo abana binyanza bazamurwamo arko nabahandi bakahaza kuko football ntamupaka igira ushoboye niwukuna

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *