Nyanza: Gitifu w'Umurenge yirukanywe azira kunyereza 598 000Frw | | UMUSEKE
  • 26/10/2020 12:18 58

Nyanza: Gitifu w’Umurenge yirukanywe azira kunyereza 598 000Frw

*We avuga ko ibi byamwirukanishije ari amatiku

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntyazo mu Karere ka Nyanza, Alfred Nsengiyumva kuri uyu wa Mbere tariki 15 Kamena 2020 yirukanywe mu kazi na Komite Nyobozi y’Akarere imukekaho kunyereza 598 000 Frw. We avuga ko yazize amatiku ndetse ko Mayor Erasme Ntazinda ‘amugendaho.’

Ikicaro cy’Akarere ka Nyanza

Yari araherutse gutabwa muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha akurikiranyweho icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta n’ik’Inyandiko mpimbano.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Erasme Ntazinda yemeje aya makuru, avuga ko Nsengiyumva yirukanywe kubera amakosa akomeye yakoze mu kazi yo gukoresha nabi umutungo wa Leta.

Yavuze ko mu Murenge wa Ntyazo, Nsengiyumva yari ahamaze amezi make, ariko icyaha akurikiranyweho akaba yaragikoreye mu Murenge wa Mukingo.

Mayor Ntazinda avuga ko amafaranga bakurikiranyeho Nsengiyumva Alfred ari Frw 598 000 yagombaga guha abana nka tike ntiyayabaha yose.

Ntazinda avuga ko abo bana bari abanyeshuri bari ‘ku rugerero ruciye ingando’.

Muri raporo yahawe byaje kugaragara ko abana batahawe amafaranga yose bari bagenewe, kandi bikagaragara ko nta kindi yakoreshejwe.

Raporo yerekana ko Nsengiyumva yanyereje ariya mafaranga muri Kamena, 2019 ubwo yayoboraga Umurenge wa Mukingo.

 

Gitifu Nsengiyumva ati: ‘Naragambaniwe’

Alfred Nsengiyumva uvugwaho kiriya cyaha, avuga ko yagambaniwe akirukanwa kubera icyo yise ‘amatiku’ asanzwe mu Karere ka Nyanza.

Ati:  “…Icyo nirukaniwe ni ikirego kiri mu nkiko, bari kureka inkiko zikabanza zikazagifataho umwanzuro kuko naranafunzwe mfatwa ku wa 26 Gicurasi 2020, mfungurwa ku wa 09 Kamena 2020 kuko Ubushinjacyaha hari impamvu nyinshi bwabonye zishobora gutuma mburana ndi hanze kandi n’iperereza ryari rigikomeje…”

Avuga ko Mayor Ntazinda amaze igihe ‘amugendaho’ ndetse ngo na mbere yafunzwe ari we azira.

Nsengiyumva Alfred yari amaze igihe gito ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntyazo. Akarere ka Nyanza gatuwe n’abaturage 323 710 gafite Imirenge 10 n’Utugari 51

Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW

3 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Abantu bakira badakoze amanyanga nibo bake.Birababaje kubona ibintu Imana itubuza (ubujura,ubusambanyi,amanyanga,kubeshya,ruswa,intambara,etc…) bikorwa na billions/milliards z’abantu.Uhita wumva neza impamvu Imana yarimbuye abantu bose bali batuye isi ku gihe cya Nowa,hakarokoka abantu 8 gusa bumviraga Imana.Yesu wahamije iyo nkuru,yavuze ko ariko bizagenda nagaruka ku munsi wa nyuma.Bisobanura ko nabwo hazarokoka abantu bake cyane mu bantu batuye isi.Muli Matayo 7:13,14,Yesu yerekanye ko “abakristu nyakuri” ari bake cyane.Bisaba imihate kugirango ukore ibyo Imana ishaka.Umukristu nyawe,atandukanye n’abantu bible yita “abisi”.Aho gushyira imbere ibyisi,ashaka Imana mbere ya byose,akayitinya,akayumvira,kandi akabwiriza ubwami bw’Imana kandi ku buntu,adasaba icyacumi,nkuko Yesu n’Abigishwa be babigenzaga.Kubwiriza ni umurimo Yesu yasize asabye abakristu nyakuri bose (Yohana 14:12).Akabifatanya n’akazi gasanzwe.Akazahembwa kuzuka ku munsi wa nyuma,agahabwa ubuzima bw’iteka muli paradizo (Yohana 6:40).Ubwo nibwo buzima nyakuri.

  • Wa muyehova we uri igitangaza numvise ko mutajya mwivanga muri politic ariko sindabona na rimwe hari ahandi ushyira comment ni ak’umiro iriya nkuru ikurikiyeho ya rayon ko ntacyo yo uyivugaho hhhh.. sha mwebwe mbafashe..na twa dutabo twanyu..

  • Bwana we,emera utahe amahoro, uwo si umunani wahawe ngo bawukunyaze, nubundi uge uhora uzirikana uko waje mukazi, siwowe warushaga Abakabuze icyo gihe. Taha amahoro.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *