Nyanza: Gusura ibyiza Nyaburanga byahungabanyijwe na COVID ariko ntibyababujije kwagura – UMUSEKE
  • 28/09/2020 11:33 59

Nyanza: Gusura ibyiza Nyaburanga byahungabanyijwe na COVID ariko ntibyababujije kwagura

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza buvuga ko bugiye gusubukura umushinga wo gutunganya ahantu Nyaburanga kugira ngo hiyongere bityo n’abahasura biyongere kuko Nyanza yubakiye ku bukerarugendo bushingiye ku muco n’amateka.

Inzu zo hambere ni zimwe zishimirwa cyane

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme  avuga ko usibye ingoro y’Urukari igaragaza amateka ya kera, hari n’umusezero w’Abami, abantu benshi bakunda gusura.

Ntazinda avuga ko bari  bafite gahunda yo kurangiza imirimo yo kubaka ingoro yo kwigira ahitwa ku Rwesero, ubu iri hafi kuzura kandi ikazaba yerekana ibisubizo Abanyarwanda bagenda bishakamo    bishingiye ku muco wabo.

Avuga kandi ko hari ahantu Nyaburanga hirya no hino bashaka gutunganya bahereye ku gishushanyo mbonera.

Yagize ati “Dufite umusozi wa Remera, abantu baruhukira, umusozi wa Gacu abanyamaguru n’abatwara amagare ya siporo bazajya banyura bagiye kwidagadura.”

Iyi mishinga yombi yakomwe mu nkokora n’icyorezo cya COVID-19 kuko iba yararangiye kubera ko hari abafatanyabikorwa bo mu Bihugu by’i Buraya bemeye kuhashora imari.

Ati “Aba bafatanyabikorwa bateganya kuza kuhatunganya mu minsi ya vuba, indege nizitangira kugenda.”

Ntazinda avuga kandi ko hari n’amariba ya Mutende bazakora mu buryo bunogeye ijisho kuko ari bimwe mu byiza bitatse Akarere.

Umukozi w’Ikigo cy’ingoro  z’Igihugu z’umurage w’u Rwanda, ishami rya Nyanza, Gahongayire Yvonne yabwiye Umuseke ko iyo abantu bavuze i Nyanza, benshi bumva urukari, akavuga ko mu kwezi kwa Mutarama uyu mwaka bakiriye abantu barenga 2 000.

Gahongayire avuga ko muri Gashyantare bakira abarenga ibihumbi 3, kandi ibi bikerekana ko abantu bakunda kumva no kureba ubukerarugendo bushingiye ku muco n’amateka.

Yagize ati “Icyorezo cya COVID-19 cyaduteje igihombo kuko abadusuraga mbere yacyo basigaga miliyoni 6 900 000 mu kwezi kumwe gusa, ubu twinjiza miliyoni imwe irenga kubera iki cyorezo.”

Uyu mukozi avuga ko abanyamahanga bazaga ari benshi, hakiyongeraho Abanyarwanda bagizwe ahanini n’urubyiruko rwo mu mashuri yisumbuye, na Kaminuza.

Cyakora avuga ko bafite ikizere ko icyorezo nikirangira abasura Urukari n’Umusezero w’Abami, n’izindi site Nyaburanga, bazaba benshi.

Avuga ko hari inyambo n’ibindi bihangano byinjiza amafaranga, ashishikariza Abanyarwanda kujya basura Urukari n’ibice bihagize  birimo inzu za kinyarwanda, muri rusange n’iz’abami by’umwihariko zikaba zigizwe n’inzu yabagamo, iy’amata ndetse n’iy’inzoga, hakaba kandi  n’ingoro Umwami Mutara wa 3 Rudahigwa yatuyemo yubatswe mu mwaka wa 1932.

Abakunda gusura urukari ni abaturuka muri Afrika y’Iburasirazuba, iburayi, aziya, Abanyarwanda ndetse n’abo muri Afrika y’iburengerazuba.

Umukozi w’Ikigo cy’ingoro z’Igihugu z’umurage w’uRwanda ishami rya Nyanza Gahongayire Yvonne avuga ko icyorezo cya COVID 19 cyabateje igihombo
Inzu y’amata y’Abami
Inyambo zirimo imfizi yatanzwe n’Umukuru w’igihugu Paul Kagame yahaye Urukari nkuko abahakora babivuga

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Nyanza

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *