Nyanza: Hari ikiraro cyacitse muri 2017, ubuyobozi bwananiwe kugisana… – UMUSEKE
  • 28/09/2020 8:05 48

Nyanza: Hari ikiraro cyacitse muri 2017, ubuyobozi bwananiwe kugisana…

Ku rugabano rw’Akagali ka Mututu mu murenge wa Kibirizi n’akagali ka Nyundo mu murenge wa Muyira hari ikiraro cyacitse muri 2017 kugeza n’ubu ntikirasanwa. Abaturage ntibabona uko bahahirana. Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko amafaranga yo kugisana azashyirwa mu ngengo y’imari ya 2020-2021.

Kwambuka aha ni ukwigerezaho

Umuturage witwa Mbarushimana usanzwe ukoresha uriya muhanda   avuga ko kwambuka kiriya kiraro ari ukwigerezaho.

Yemeza ko iyo ugeze kuri kiriya kiraro bigusaba kwigengesera kuko ngo urebye nabi wagwa mu mazi.

Mbere hariya hatarapfa niho abaturage banyuraga bajya i Nyanza, abacuruzi bakahaca bajya kurangura i Muhanga.

Kubera ko hangiritse byatumye bashaka undi muhanda uca ahitwa ‘Bakunda kurima’ ariko bikabahenda.

Ubusanzwe umuntu uteze moto yacaga kuri kiriya kiraro ajya i Nyanza za Gasoro akishyura Frw 1500 ariko kubera ko bisagaye bisaba kuzenguruka bagatunguka Nyamiyaga bakishyura Frw 3000.

Ati: “Mbere moto zadutwaraga ku Frw 1500 ariko ubu kugira ngo ugere ku Gasoro ni Frw 3000. Ku binyabiza binini nk’imodoka ku mucuruzi urangura i Muhanga mbere imodoka yarabizanaga ikabikugezaho ku gasenteri ukishyura Frw 40 000 ariko ubu iyo ugize amahirwe bakagubanyiriza  bakaguca nka Frw 55 000 cyangwa Frw 60 000.”

Uyu mugabo avuga ko hari ubwo abacuruzi babura ibyo bacuruza kubera ko imodoka yageze mu nzira ivuye kurangura igasanga umuhanda wapfuye.

Ngo ku giciro gisanzwe cy’ubwikorezi hiyongereyeho Frw 20 000.

Abaturage bavuga ko bigeze gukusanya amafaranga kugira ngo barebe ko ikiraro cyasanwa mu buryo buciritse ariko baza gusanga nta kintu kirambye byatanga biba ngombwa ko ariya mafaranga koreshwa mu bindi bifitiye abaturage akamaro kurushaho.

Icyo gihe bari bakusanyije Frw 300 000.

Ubuyobozi bwo ku rwego rw’Akagari bwaje gusanga batashobora gusana kiriya kiraro biba ngombwa bwitabaza ubw’Umurenge.

Ubuyobozi ku rwego rw’Umurenge wa Kibirizi nabwo bwakusanyije amafaranga bivugwa ko yageraga kuri miliyoni Frw 2.

Umuseke wamenye ko hari inama iherutse guhuza abikorera bo muri Kibirizi n’ubuyobozi bw’Umurenge bamenyeshwa ko kuri konti hariho ibihumbi Frw 800.

Ku murenge babwiye abo baturage ko amafaranga bafite atashobora gusana kiriya kiraro, bagasaba akarere kubibafashamo.

Icyo ubuyobozi bw’Akarere bubivugaho…

Erasme Ntazinda uyobora akarere ka Nyanza avuga ko kugira ngo kiriya kiraro cyubakwe bisaba amikoro batari barateganyije mu ngengo y’imari ya 2019-2020.

Ati: “Twasanze bisaba amafaranga menshi ariko tuzabishyira mu ngengo y’imari ya 2020-2021.”

Hari ya kiriya kiraro hari ubuso bunini buhinzeho umuceri wa Koperative yiwa COOPROLI, abahinzi bakifuza ko kiriya kiraro cyakorwa vuba umuceri wabo ukajya ugezwa aho utunganyiriza bitabagoye.

Aho niho ikiraro cyahoze none cyarasenyutse
Abaturage ba Kibirizi muri Mututu bavuga ko kuba ikiraro cyarangiritse bituma badahahirana n’abaturanyi

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

4 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Abayobozi b’i Nyanza ni abahanga bo gushushanya abaturage. Ikiraro cya Rurangazi kuri Mwogo ugana muri Nyamagabe cyo kimaze imyaka irenga itanu gicitse. Banasannye umuhanda waho kuva i Nyanza kugera kuri Rukarara cyo barakihorera, ngo cyatwara amafranga menshi. Ukibaza ukuntu umuhanda wakoreshwa nta biraro bikakuyobera. Nacyo bahora bizeza abahanyura n’abahatuye ko kizashyirwa mu ngengo y’imari y’umwaka ukurikiye. Bityo bityo….

  • Gukomeza kuririmba iterambere ryihuse ry’u Rwanda nta mihanda mizima ikiba mu cyaro, ibiciro ku masoko bitumbagira ubutitsa mu gihe ubushobozi bwo kugura butazamuka, ireme ry’uburezi rigeze aharindimuka, abarwayi mu bitaro bagerekeranye kubera ubuke bw’ibitanda n’ibikorwa remezo muri rusange, imyenda igihugu gifata tuzishyura cyangwa izishyurwa n’abana bacu n’abayitanga batangiye kuvuga ko bizatugora.. Iryo terambere ripimishwa ikihe gipimo abaturage tutagira cyangwa tutabona?

  • Birakabije rwose ubuyobozi burebe icyo bwabikoraho kuko iki kiraro kimaze igihe kdi cyabujije abaturage iterambere kinahagarika ubuhahirane bigaragara

  • rwose abayobozj bi Nyanza ninkagakingirizo ntacyo bamariye abaturage. iyubona abaturage baragezeho bagakudanya amafaranga ngo gikorwe amaso akaba yaraheze mukirere. Mana kereka iyi nkuru igeze kuri President wacu niho cyskora

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *