Nyanza: Ikirombe cyagwiriye abacukuraga amabuye mu buryo butemewe umwe ahita apfa | | UMUSEKE
  • 27/10/2020 2:33 06

Nyanza: Ikirombe cyagwiriye abacukuraga amabuye mu buryo butemewe umwe ahita apfa

Mu Mudugudu wa Murende mu Kagali ka Kirambi mu Murenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyanza, ikirombe cyagwiriye abantu barimo bacukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko, umwe ahita ahasiga ubuzima.

Iyi mpanuka yabaye mu masaha ya saa munani z’ijoro rishyira kuri uyu wa mbere ubwo abantu batandatu (6) baturutse mu karere ka Nyamagabe bacukuraga amabuye, babiri mu bo bakagwirwa n’ikirombe.

Muri aba babiri, uwitwa Benimana Felecien bakundaga kwita Kabeni w’imyaka 23 y’amavuko, yahise apfa mu gihe Mazimpaka Innocent w’imyaka 22 y’amavuko we yakomeretse akaza kujyanwa ku kigo nderabuzima cya Kirambi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyagisozi, Habineza Jean Baptise, yabwiye Umuseke ko bariya bantu bari bitwikiriye ijoro bakajya gucukura amabuye ya Coltan mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ati “Cyane ko icyo kirombe nta byangombwa gifite, babiri muri bo ikirombe kirabagwira umwe yitaba Imana undi arakomereka.”

Uyu Muyobozi avuga bariya babiri bagwiriwe n’ikirombe, ari bo bari binjiyemo mu gihe abandi bane bari bagumye hanze.

Bariya bantu batandatu bose bakomoka mu karere Ka Nyamagabe mu Murenge wa Cyanika mu ka kagari ka Nyanzoga mu mudugudu wa Mugari hahana imbibi n’akagari ka Kirambi mu karere ka Nyanza.

Umubiri wa Nyakwigendera ukaba wajyanwe ku bitaro bya Nyanza ngo ukorerwe isuzuma.

Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW/Nyanza

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *