Nyanza: Mu myaka 5 ingo zifite amashanyarazi zikubye hafi 4, amazi yazamutseho 6% | UMUSEKE

Nyanza: Mu myaka 5 ingo zifite amashanyarazi zikubye hafi 4, amazi yazamutseho 6%

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza buvuga ko muri manda y’imyaka 5 Nyobozi imaze itorewe kuyobora Akarere, ingo zifite amashanyarazi zavuye kuri 12% zigera kuri 42% (ni ukuvuga ko zikubye hafi kane) mu gihe amazi bavuye kuri 70% bagera kuri 76%.

Mayor Ntazinda avuga ko barangije manda hari ibyo bishimira

byagarutsweho n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri taliki 22 Ukuboza 2020.

Ntazinda yavuze ko usibye izamuka ry’ingo zagejejweho umuriro w’amashanyarazi, no ku bijyanye n’amazi meza habayeho intambwe kuko bavuye kuri 70% ubu bageze kuri 76%.

Uyu Muyobozi yanavuze ko muri iyi manda banashyize ingufu mu bikorwa by’ubuhinzi, ku buryo muri iyi myaka itanu guhuza ubutaka byikubye kabiri biva kuri hegitari ibihumbi 20 bigera kuri hegitari ibihumbi 40.

Yagize ati “Ibigori, umuceri, ibishyimbo n’imyumbati ni byo bihingwa byatoranyijwe muri aka Karere.”

Ntazinda avuga kandi ko muri iyi manda bubatse uruganda rutunganya ikawa ruherereye mu Murenge wa Cyabakamyi.

Uyu Muyobozi yabwiye itangazamakuru ko bubakiwe ububiko bw’ifumbire n’imbuto bizahabwa abahinzi bo mu Ntara y’Amajyepfo.

Ati “Twavuguruye ubworozi, uyu munsi tubarura Inka zisaga ibihumbi 50, ihene ibihumbi 68, intama ibihumbi 5, ingurube ibihumbi 14, inkoko ibihumbi 88 n’ibyuzi 4 by’amafi.”

Ngo ikindi cyo kwishimira ni ukuba ubuyobozi bw’Akarere bwarabonye inyubako nshya mu gihe mbere bakoreraga mu biro bishaje bitari bijyanye n’igihe.

Ntazinda avuga ko mu bindi bibateye ishema, ari amacumbi yubakiwe imiryango 678 itari ifite aho iba, hakaba hasigaye igera kuri 24 gusa.

Aya macumbi akaba yarubatswe ku bufatanye n’abakomoka muri aka Karere ka Nyanza.

Umuyobozi w’Akarere kandi yavuze ko hari n’ibipimo by’ubumwe n’ubwiyunge byazamutse muri iyi myaka 5 ishize kuko Akarere kazaga ku myanya y’inyuma mu bihe byashize.

Muri aka Karere hatangiye kubakwa uruganda rutunganya insinga z’amashanyarazi ndetse n’uruzakora amakaro.

Cyakora yabwiye itangazamakuru ko hari imishinga minini yo kubaka stade, gare no kwagura Urukari basize batarangije, ariko harimo bimwe byakorewe inyigo ubu ziri hafi kurangira.

Yanavuze ko nibagira amahirwe yo kongera gutorwa cyangwa bagasimburwa, iriya mishinga igomba kuzaherwaho.

Mu mihigo y’umwaka wa 2017-2018 Akarere ka Nyanza kaje ku mwanya wa 30, mu Mihigo y’umwaka wa 2019-2020 kaza ku mwanya wa 5.

Bamwe mu bagatuye basaba ko abazatorerwa manda itaha, bakwiriye kuzamura ibipimo by’abafite amazi n’umuriro, hakanasanwa n’imihanda ihuza Imirenge y’Akarere.

Hari ibikorwa remezo byubatswe byitezweho kuzamura imibereho y’abaturage

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Nyanza

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • ni byiza cyane ariko ikiraro gihuza umurenge wa muyira na Kibirizi mutugari twa mututu na Nyundo kimaze imyaka itatu ubuyobozi buvuga kugisana ariko byaheze mubiganiro.

    Bwana mayor umwaka wemereye abaturage mu nkuru yaciye kuri iki kinyamakuru ugeze kumusozo

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *