Nyanza: Umugabo yishe inshoreke ye na we ariyahura - UMUSEKE
  • 06/06/2020 1:46 08

Nyanza: Umugabo yishe inshoreke ye na we ariyahura

Umugabo w’imyaka 63 akekwaho kwica umugore w’imyaka 35 yari yarinjiye na we ariyahura, Amakuru avuga ko bombi bari baratandukanye n’abo bashakanye mbere, bakajya babana. Ababibonye bavuga ko uriya mugabo yishe uwo mugore na we yimanika mu mugozi.

Byabereye mu Mudugudu wa Murambi, Akagari ka Runga, Umurenge wa Rwabicuma mu Karere ka Nyanza, umugabo witwa Leonidas Ngendahimana bivugwa ko yari amaze iminsi arwaye, nyuma abaturanyi be bamubura hanze bibaza icyo yabaye bagiye kureba basanga we n’umugore we ari imirambo.

Abaturanyi be ngo bageze iwe basanga inzu ifunze biba ngombwa ko bica urugi, basanga Ngendahimana yimanitse mu mugozi.

Umuturanyi we utashatse ko tumutangaza amazina yagize ati: “Twagerageje kwitegereza mu nzu dusanga yimanitse mu mugozi, turebye neza aho yari aryamye tuhabona amaraso, twegereye dusanga ni umugore witwa Belia Nabagize uryamye ku gitanda yapfuye.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwabicuma witwa Claire Ingabire, atwohereza kuri  ‘Admin’ (Ushinzwe ubutegetsi n’Imari) witwa David  Ngirinama ariko na we ntiyitabye telefoni ye.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Sylvestre Twajamahoro yabwiye Umuseke ko amakuru ya buriya bwicanyi yamenyekanye kuri iki Cyumweru mu masaha y’umugoroba, atanzwe n’abaturage.

Ati: “Bombi bari abaturanyi ariko buri wese yatandukanye n’uwo bashakanye, nyuma batangira kujya bagenderana. Abaturage bagiye kureba icyatumye Leonidas batamubona hanze, bahageze basanga yimanitse, kandi mu nzu harimo umurambo w’uwo mugore.”

Avuga ko kugeza ubu nta gikomere basanganye Belia Nabagize, RIB ikaba yatangiye iperereza.

CIP Twajamahoro asaba abaturage kwirinda kugenderana muri ibi bihe u Rwanda n’Isi byugarijwe na COVID-19 kandi bagakomeza gutanga amakuru ku kintu cyose babonye kidasanzwe.

Asaba abaturage kandi kwirinda amakimbirane cyane cyane muri iki gihe abashakanye bari kumwe mu ngo kubera gahunda ya ‘Guma mu rugo.’

Umurambo wa Ngendahimana n’uwa Nabagize yajyanywe ku bitaro bya Nyanza kugira ngo isuzumwe mbere yo gushyingurwa.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Wasanga yabitewe no gufuha.Ubusambanyi,nubwo bukorwa na millions and millions z’abantu mu rwego rwo kwishimisha,butera ibibazo byinshi bikomeye : Kwiyahura,Ubwicanyi,Kurwana,Inda zitateganyijwe,Gufungwa,Sida,gukuramo inda,guhotora cyangwa kujugunya umwana wabyaye,gusenya ingo ku bashakanye,etc… Ibibazo byinshi isi ifite biterwa nuko abantu batuye isi basuzugura Imana.Niyo mpamvu nayo yashyizeho umunsi w’imperuka,kugirango izabakure mu isi.Mwibuke ko ku gihe cya Nowa Imana nabwo yarimbuye millions nyinshi z’abantu bose bali batuye isi,hakarokoka gusa abantu 8 bumviraga Imana.Ni Yesu ubwe wahamije iyo nkuru,hanyuma avuga ko ariko bizagenda nagaruka ku munsi w’imperuka.Nabwo hazarokoka abantu bake cyane nkuko byagenze igihe cya Nowa.

  • Umuntu w’imyaka 63 yashodekana n’umugore wa 35 hakavamo iki kindi? Iyi ni ya mico mibi Muzehe wacu avuga ko yatwokamye aho ntawe ugitinya amafuti.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *