Nyanza: Umusaruro wabo wikubye 5…Bezaga Toni 23 ubu ni 127 | | UMUSEKE
  • 11/08/2020 9:41 59

Nyanza: Umusaruro wabo wikubye 5…Bezaga Toni 23 ubu ni 127

Koperative y’abahinzi yitwa Twunganirane Rufuka ikorere mu Kagari ka Rubona mu Murenge wa Cyabakamyi mu Karere ka Nyanza, iravuga ko umusaruro wabo ukomeje gutubuka kuko bavuye kuri Toni 23 ukaba ugeze kuri Toni 127 (Bivuze ko wikubye 5,5).

Koperative Twunganirane Rufuka bavuga ko mbere bezaga toni 23 ubu bareza 127

Iyi koperative yahawe ubuzima gatozi muri 2017, yari imaze igihe ikora mu buryo butazwi nyuma ibona ko iri kugana heza ihitamo kwiyandikisha kugira ngo irusheho kwiteza imbere.

Abayigize bavuga ko bakimara kugira ubuzima gatozi, imigisha yakomeje kwisukiranya kuko batangiye guhinga mu buryo bwa kinyamwuga, buhira imyaka yabo, bakanayifumbira ndetse bagatera imbuto y’indobanure.

Perezida w’iyi Koperative Habamubeshi Callixte ati “Kugira ngo umusaruro wiyongera dusaba abanyamuryango bacu gufata neza ifumbire y’imborera tukanabibutsa gukoresha neza imbuto y’indobanure.”

Iyi Koperative isanzwe ihinga ibihingwa bitandukanye by’umwihariko ibigori, mu gihembwe cya mbere  cy’ihinga bahinga ibishyimbo naho mu gihembwe cy’ihinga cya kabiri bagahinga ibigori mu gihe igihembwe cy’ihinga cya gatatu bagahinga amashaza.

Mukasine Vestine umunyamuryango uba muri iyo Koperative avuga ko yabashije kwiteza imbere abikesha iyi Koperative.

Ati “Kwibumbira muri Koperative Twunganirane Rufuka mfatanyije n’umutware wanjye ubu byatumye tugura Moto ubu iri mu muhanda itwishyura ku munsi.”

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Kajyambere Patrick  wasuye ibikorwa by’iyi Koperative, yashimiye abahinzi, abasaba gukomeza gukorera hamwe kugira ngo bakomeze kwiteza imbere.

Ati “Turabasaba gukomeza gukorera hamwe inama bagiriwe bakazubahiriza cyane ko ubusanzwe banakora neza.”

Koperative Twunganirane Rufuka isanzwe ihinga hegitari 23 , igizwe n’abanyamuryango 437.

Mukansanga Vestine ngo baguze moto ubu ibishyura buri munsi
Baganirijwe bibutswa gukomeza gukoresha ifumbire
Ubu bafite umusaruro w’ibigori ushimishije

Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW

4 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Bamenye gute ko bejeje toni 127 z’ibigori kandi bicyanitse batarabihungura ngo babishyire mu mifuka babipime?
    Ikindi nuko aho biriya bigori byanitse, nta buziranenge akawunga kabyo gashobora kugira, kuko ibigori bizamo agahumyo ka aflotoxin ifatwa nk’uburozi, ku buryo aho kubibagurira n’amahoteri yo mu Rwanda ahitamo gutumiza akawunga akoresha hanze y’igihugu. Inzira iracyari ndende.

  • Iyo abaturage bivuga imyato ko bavuye mu bukene jye ndumirwa. Abangaba ba cyabakamyi buriya ubabajije kugereranya agaciro k’ibindi bezaga muri iriya mirima bataratangira guhingamo ibigori byonyine (kuri season yabyo), ntawagusubiza atabanje gukebaguzwa ngo arebe ko ntawumvumva mu bayobozi b’ibanze cyangwa aba koperative. Ngo bafite moto ikora versement buri munsi! Ubwo se ibihumbi bitatu moto iverisa buri munsi ku bantu bangana kuriya……… Ikizwi nuko abenshi bihambira kugira ngo badatakaza imirima yahurijwe hamwe igahabwa koperative barayihingaga mbere. Naho ibindi…. Muri koperative zirenga 8000 zemewe mu Rwanda, izikora zunguka zinatanga ubwasisi ntizigeze no ku 1500. Izindi zose zikenesha abaturage kurusha uko hari icyo zibamariye.

  • Umusaruro watangajwe Ni uwabonetse muri 2019, naho ibijyanye n’uburozi bwa aflatoxin ingamba zo kuyirinda zarakurikijwe kuko gusharika mu bwanikiro cg open hangars ni imwe mu ngamba nyamukuru kuko byuma neza ntaho uruhumbu rwamenera, mbese gufata neza umusaruro Ni intego twiyemeje nk’abahinzi kuko dufite abaguzi bakoresha ubunararibonye n’ubushishozi mu gupima ubuziranenge.

  • @Chyrso, ubwo koko mwarebye neza ko ibigori byanyu bifite teneur y’amazi itarengeje 25% mbere yo gusarura? Gute? Humidite’ ya mugitondo ahantu nka hariya ko ihagije ngo ruriya ruhumbu ruzemo muyirwanya gute? Biriya byanitse ahadatwikiriye binyagiwe n’akavura bikongera bigahehera mwabigenza gute ngo iyo Aflotoxin itazamo? Ikibazo cya nyuma: ko wumva ubuziranenge mububungabunga, umuguzi wizewe mufite ni uwuhe, ku kihe giciro? Kiri hejuru y’ayo mushora?

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *