Nyarugenge: Bafashwe bacuruza inyama nk’uko badandaza inyanya - UMUSEKE
  • 28/03/2020 9:51 41

Nyarugenge: Bafashwe bacuruza inyama nk’uko badandaza inyanya

Polisi ikorera mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Gitega ku wa Kane taliki 19, Werurwe, 2020 yafashe abantu bane bacuruzaga inyama z’inka mu buryo bunyuranyije n’amategeko bazidandaza ku mifungo nk’udandaza inyanya. Abafashwe bose ni abagore bakaba barafatiwe mu kagari ka Akabahizi ariho bazidandazaga.

Inyama zifite amabwiriza agenga uburyo zitunganywa zikanagurishwa

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Marie Goretti Umutesi avuga ko aba bagore bafashwe n’abakora irondo ry’umwuga ubwo bari bari mu kazi mu gihe cya saa moya n’igice z’umugoroba (19h30).

Ati:   “Ubwo abanyerondo bakorera muri uwo murenge bari mu kazi kabo ko gucunga umutekano nk’uko bisanzwe bageze mu mudugudu w’Ubumwe basanga abo bagore bari gucuruza izo nyama nk’uko badandaza inyanya, ibirayi cyangwa ibijumba.  Batatu muri bo bamaze kuzicuruza barindiriye mugenzi wabo wari ukizifite. Abanyerondo niko guhita bitabaza Polisi ikorera mu murenge wa Gitega irabafata.”

Abafashwe  bavuga ko izo nyama ari iziba zasigaye barangura mu ibagiro rya Nyabugogo iyo abazicuruza mu buryo bwemewe n’amategeko bamaze kugura.

Izi nyama bakaba bazicururiza mu tudobo bagenda bazitembereza mu baturage bwamara kugoroba bakarema iseta cyangwa agace bazicururizaho.

CIP Umutesi yabwiye abacuruza n’abatwara inyama batabifitiye uburenganzira ko ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Yagize ati:  “Nta muntu n’umwe wemerewe gucuruza cyangwa gutwara inyama mu buryo ubwo aribwo bwose atabifitiye uburenganzira ahabwa n’ubuyobozi bugenga imicururize n’imitwarire y’inyama.”

Yibukije abantu bose bakora ibikorwa by’ubucuruzi bw’inyama ko bagomba kubikora babifitiye uburenganzira, ntibazitware mu buryo butemewe kandi ntibanazicuruze mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Avuga  ko zigomba gutwarwa n’imodoka zabugenewe kandi zigatwarwa n’ababifitiye ibyangombwa ndetse zigacururizwa ahabugenewe hafite isuku.

CIP Umutesi asaba abaturage kwirinda kugura inyama zigurishwe muri buriya buryo kuko bigoye kwizera ubuziranenge bwazo.

Izi nyama zafashwe zahise zitabwa mu butaka  naho aba bagore bashyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha rukorera kuri sitasiyo ya Nyarugenge ngo bakurikiranwe.

Iteka rya Minisitiri n°013/11.30 ryo ku wa 18/11/2010 ryerekeye itwarwa n’icuruzwa ry’inyama rigaragaza ko gutwara inyama mbisi zikonjesheje zigenewe kuribwa bigomba gukorwa ku buryo zitagaragarira abahisi n’abagenzi, zigomba kuba zitwikiriye neza kandi zikarindwa izuba, imvura, ibyondo, umukungugu n’amasazi.

Ingingo ya 3 y’iri teka ivuga ko inyama mbisi, zikonjesheje zidapfunyitse zitwarwa mu binyabiziga bipfutse kandi igice izo nyama zitwarwamo kitagira aho gihurira n’umushoferi, aho inyama zitwarwa hakaba hagomba kuba hashashemo ibyuma bikoze muri “zinc” cyangwa ikintu cyose kitagwa umugese.

CIP Marie Goretti Umutesi, Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali

RNP

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

 

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Mubabarire niba ar izi nka ni ugushaka imibereho Kigali irimo ubunyereri gusa ntibazongere bashake ibindi barangura hatazagira ababyitwaza bakatugaburira imbwa

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *