Nyarugenge: Bashatse kumusaka ariruka baramurasa arapfa | UMUSEKE

Nyarugenge: Bashatse kumusaka ariruka baramurasa arapfa

Ibi byaraye bibereye mu mudugudu wa Rwampala, Akagari ka Rwampala umurenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarugenge.

Umwe mu batuye muri kariya gace yabwiye Umuseke ko yaciye aho byari bimaze kubera saa mbiri z’ijoro.

Avuga ko uwarashwe ngo yari umusore ufite umusatsi mwinshi, ufite urubavu ruringaniye.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali CIP Umutesi Marie Goretti na we yemeje ayo makuru.

Avuga ko Polisi yari yagerageje uko ishoboye ngo uriya musore ahagarare bamushyikirize Ubugenzacyaha ariko arabyanga ariruka.

Ati: “ Uriya musore inzego z’umutekano zamusabye guhagarara kugira ngo zimusake aranga ariruka araraswa arapfa. Nyuma bamusanganye udupfunyika 284 tw’urumogi.”

Ngo nta kimuranga na kimwe bamusanganye, ariko ngo ugereranyije afite imyaka nka 23 y’amavuko.

CIP Umutesi yongeye gusaba umuntu uwo ari we wese kujya yemera ibyo ushinzwe umutekano amusabye, yaba afatiwe mu cyuho akabyemera ntashake kwiruka kuko bishobora gutuma ahasiga ubuzima.

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

15 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Nari ngizengo nawe yashatse kurwanya inzego zumutekano none bamurasiye mu kico kuko yirutse? Ese abo bapolisi bo ntabwo bazi kwiruka? Ese mu myitozo bahabwa kwiruka ntibibamo? Hari ahantu nigeze kubona polisi igiye gufata umusore noneho atangira gufora ingumi umupolisi yahaye imbunda mugenzi we maze abwira uwo musore ati ngwino dupime. Mu masegonda 10 uwo musore yari yageze hasi bamuhagaze ku musaya.

    • So sad Nyagasani amuhe iruhuko ridashira

  • Erega abantu bacuruza ibiyobyabwenge mbona njye nta kindi kibakwiriye, niba badahindutse bakwiye ruriya, kuko no kubafunga ahubwo baba babonye umwanya mwiza wo gucuruza nta police ibakurikirana, kuko iyo mu gihome numva ngo habayo deals nyinshi. umuntu ucuruza ibiyobyabwenge njye mbona namushyira mu rwego rumwe na FDLR cg se anayirenze, kuko aba ari kwica u Rwanda rw’uyu munsi n’urwejo. urumva uwo musore wa 23 years, yakagombye kuba ari amaboko y’igihugu none arimo ariyangiza anangiza n’abandi.

    • Navuga ko ufite ubwenge buciriritse! Abantu bacuruza ibiyobyabwenge bafite uburenganzira bwo guhabwa umwanya wo kwikosora! Niba abicanyi babashyira mu gihome bagahinduka kuki ucuruza urumogi yakwicwa? Wowe ubivuze ushobora gusanga ukora ibyaha birenze kure iby’ucuruza urumogi ngo abone imibereho! Iyi polisi y’inkunguzi yirirwa yica umusubirizo ahubwo niyo ikwiye kuvanwaho igihugu kigacungwa n’abantu bazima apana ibimenamaraso mu nzego zose uhereye hejuru!

      • Kugira ubwenge buciriritse reka mbyemere da! Aliko se wowe wemera ko umuntu yacuruza uburozi ngo abeho ubwo ufite ubungana iki? bushobora kuba butuzuye. Sinzi igihe abantu bazamenyera ko ibiyobyabwenge byica igihugu inshuro umuntu atabara. Uriya iyo aba afite umutima wo kwihana ngo abireke, aba yahagaze bakamusaka. Naho Police kuguhagarika ukiruka ubona ifite imbunda sinzi icyo uba utekereza. ahubwo nkugire inama nibaguhagarika, waba ufite ibyo wikeka cg ntabyo ufite uzareke bagusake, nibasanga uri clean uzakomeza wigendere, nibasanga kandi uri mu mabi bazagushyikirize RIB. Kuvuga ngo acuruza urumogi ngo abone imibereho sinabyemera, kuko umuntu w’umusore ntiyabura icyo akora, yajya no kuri chantier akaba umuyede, cg akajya gukora isuku mu muhanda, aliko ntiwambwira ngo inzara yakwishe ngo urangize ujye kuroga no kwica abantu ngo uvuge ngo leta izawkihanganira.
        Nta gihe abayobozi batirirwa bakangurira abantu kureba ibiyobyabwenge aliko ntibumva. None se ubwo niba uri umubyeyi, ejo usanze umwana wawe ufite nka 15yrs ari kunywa urumogi cg za heroine wakora iki! wavuga uti mwana komeza witumurire uzaba umugabo! Please try to be realistic mujye mureka kuvuga ngo police ni inkunguzi n’ibindi mubita ntazi ibyo aribyo. Ubwo mugiye kuvuga ngo ni droit de l’homme bahonyoye nka ba bazungu birirwa basakuza!

  • Ahubwo police ikwiye gushakirwa amasasu atica niba abaho cg ikibutswa kutarasa mu cyico cg ikabihugurwamo niba itabizi kubera ko mu Rda nta gihano cy’urupfu kiba mu mategeko yarwo. Ikindi abo bantu irasa, baba bagikekwaho icyaha. Bi bintu byo kurasa mu kicyo ku muntu ukekwaho icyaha, mbona bimaze gukabya rwose.

    • Hanyuma se ko muri milioni zituye u Rwanda abe ari we gusa bakurikiranye, hamwe n’uko bishoboka kumwibeshyaho, we niba ntacyo yishinja aba yirukanswa n’iki?
      Ejo nagiye ahantu mu kanogo, nsanga hari story nk’izo z’abantu ngo batwawe i Gikondo. Icyari gisekeje ni ukuntu ngo polisi yaje ifite amazina,uwo icyetse wese ikayora, bamubura ku rutonde bakamurekura agasubira yo. Ariko noneho, by’ikirenga, bavugaga aho bacururiza, aho banywera, ababizana,. Rero, utazibeshya ko polisi hari umunyarwanda yanga ku buryo ijya kumwitendekaho. Kandi byongeye n’uwamutanze babaye bafitanye urwango rwihariye, ndizera neza ko polisi idahubuka ku buryo ipfa kujya gufata umuntu ngo n’uko yahawe amakuru gusa. Ubu rero ubababajwe n’urupfu rwa mucoma kuruta abana mwirirwa musambanya mwarangiza mukabihakana ngo si mwe mwarongoye mwenyine! Amarangamutima ni ikintu kibi cyane musaza

  • Uwo musore tumwifurije iruhuko ridashira. Hari ikintu ntumvise muri ino nkuru, umuvugizi wa polisi ngo “yirukankanye uriya musore ngo ishaka kumushyira ubugenzacyaha” ese yarifite urupapuro rumuhagarika? RIB yarimuhamagaje? Ese hari icyaha yararimo gukurikiranwaho nubwo bugenzacyaha ko wumva batanazi izina rye?
    Nyuma yo kumurasa ngo bamusanganye udupfunyika tw’urumogi? Ese nirwo rwari rutumye bajyiye kumutwara mu bugenzacyaha mbere yuko araswa cyangwa icyaha cye cyagaragaye amaze kuraswa?
    Iyo usubiyemo ugasoma neza ino nkuru ushobora kwibaza byinshi reka ndekeraho.

  • Man ibyo wibaza nange ndabyibaza gusa umuntu ufite 23 aba ari product yacu, bivuga ngo haraho tudasyiramo intege nka sosiyete nyarwanda nshya

  • polisi ubundi ikora ukurikije amategeko y’igihugu,icyakabiri, ikora ikurikiza amabwiriza ya ministre uyishinzwe mumirimo ye; bishatse kuvugako ibyo polisi yemerewe gukora, bitagomba gutandukana n’amategeko rusanjye umunyarwanda wese afiteho uburenganzira… kandi uburyo mbwo guhagarika umuntu (uri gukora icyaha) nabyo bisobanuye munyandiko zerekana uburyo bwo guhagarik’umuntu;ubundi byakabaye muburlyo bushishoje bwo kutamugirira nabi kugirango agere murucyiko ukuli kugaragare.
    ibi ningombwa mugihugu ba nyiracyo bagomba kwidejyembyamo(abanyarwanda), kandi bakidejyembya mugihugu cyabo kuko baziko bagifitemo uburenganzira ndetse ntibatinye polisi,cyangwase ‘izindi nzego kuko bazibonamo ab’arizabo.

  • Njye ndumva birumvikana habe na gatoya, ntago uriya mwana uko tumuzi yatinyuka no kwiruka ikindi tuziko yariyambaye amapingu babicaje Hasi, ibyo ni mushiki we bwite wa yiboneye namaso. Ikindi nuko bamurashe bashiki be bamureba sha nyine ntaumenya ariko urupfu ntago arirwo solution. Harindi mpamvu ibyihishe inyuma.

  • Abantu Bose bavuzeko police yakoze ikosa mwigaye, kuki se we yanze ko bamusaka akiruka? Ngirango iyo abyemera yari kuba ariyo nzira nziza yo guhinduka kuko icyo police yari guhita ikora kwari ukumushyikiriza RIB nayo igakora akazi kayo kuko ubwo igihe cye cyo gufatwa cyari cyageze, ariko kwanga gusakwa bigara ko nta gahunda yo kubireka yari afite. Nta kindi yari akwiriye. Nakomereze aho ntazi ajye gusobanura ibyo yakoze akiri mu isi.

  • Birababaje kubona Haribo abantu bahitamo kubona indonke mubiyobyabwenge

    Police yakoze akazi kayo kandi twagombye kuyorohereza.

    Baramutse barebereye, twazisanga dusigaye dufite ama gang noneho akoresha n’intwaro

    Umutekano, usaba ikiguzi. Abahisemo nabi, nizereko bazi n’ingaruka zijyana n’amahitamo bakoze.

    Bravo police

  • Ok hhhhhh

  • So Sad!
    Nyagasani amuhe iruhuko ridashisha

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *