Nyarugenge: Hari bamwe biganiriraga 'babeshyana' ko coronavirus idafata abato. Si byo! - UMUSEKE
  • 06/06/2020 12:53 43

Nyarugenge: Hari bamwe biganiriraga ‘babeshyana’ ko coronavirus idafata abato. Si byo!

Mu gihe Leta y’u Rwanda ikomeje kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yashyizweho mu rwego rwo guhangana n’ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus, abaturage basabwa byibuze gushyira metero imwe hagati yabo igihe bagenda cyangwa bahagaze ariko bamwe ntibabyitaho. Hari abo twasanze baganira ko ‘icyorezo kidafata abato’. Ibi si byo na bo kirabafata!

Wabonaga amabwiriza yo gushyira intera ahagati yabo batayitayeho

Mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge, ubwo Umunyamakuru w’Umuseke yarebaga uko amabwiriza ashyirwa mu bikorwa hari bamwe basa n’abatazi iyo biva n’iyo bigana.

Mu murenge wa Nyamirambo kuri 40 hari Abapolisi babaza buri wese uri mu muhanda aho agiye haba abanyamaguru ndetse n’abatwaye ibinyabiziga. Hari abo bangira gukomeza kubera impamvu zitumvikana batanze.

Abapolisi babazaga buri wese aho yerekeza

Mu mujyi rwagati ku nyubako ya SACCO Ejo Heza Nyarugenge hari abasore n’inkumi bagera kuri 70 wabonaga bambaye imyenda y’abashinzwe umutekano, iyi myenda yari yanditsweho IRONDO RY’UMWUGA bigaragara ko baje gushaka amafaranga kuko niyo yari imvugo baganiraga hafi ya bose.

Ntibubahiriza amabwiriza y’uko hagati y’umuntu n’undi byibuze hajyamo metero imwe mu rwego rwo kutanduza mugenzi we, wabonaga nta n’icyo bibabwiye kuko hari n’abari begeranye biganirira nko muri santimetero 30.

Cyakora mu gihe umunyamakuru yafataga amafoto haje umugabo tutamenye niba ari umuyobozi wabo ababwira ko bahana intera hagati yabo kuko umunyamakuru ari kubafotora, ntawamwitayeho bakomeje bariganirira ubona ntacyo bitayeho.

Umunyamakuru yakomeje urugendo rwerekeza ku isoko rya Nyarugenge ahamenyerewe ko harangurizwa ibyo kurya bitandukanye, hari abapakurura imodoka nini n’into (abakarani).

Hari abari mu kazi  n’abandi basa nkaho batari gukora wabonaga nta muyobozi ubarimo wababwira amabwiriza Leta yashyizeho kuko ntaho bari batandukaniye na bariya twasanze kuri SACCO.

Aho bicaye n’aho bahagaze ntibitaye ku ntera igomba kuba hagati y’umwe n’undi

Mu biganiro byabo hari abavugaga ko icyorezo cya coronavirus nta muntu ukiri muto wakirwara, ariko ayo makuru bafite si yo.

Minisiteri y’Ubuzima iheruka gutangaza mu mibare y’abarwaye coronavirus ko hari umusore w’imyaka 22 n’umwana w’amezi 10 bagaragaje ibimenyetso by’iyi ndwara.

Umunyaamakuru wo muri Zimbabwe witwa Zororo Makamba w’imyaka 30 yahitanywe na Coronavirus yamufashe ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, bamugejeje kwa muganga arapfa.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo kugira umuriro, ibicurane, umunaniro, inkorora no kubabara mu muhogo, guhumeka nabi bishobora kuzana umusonga, ibi byose bikaba byatera uwarwaye gupfa.

Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gukangurira abaturage kwirinda icyorezo cya Coronavirus kuko kitarabonerwa urukingo, igasaba abaturage kuguma mu ngo zabo birinda ingendo zitari ngombwa, kugira isuku no guhana intera byibuze ya metero imwe aho bari barenze umwe, kwirinda kuramukanya bahoberana no guhana ibiganza kuko ibi ari byo byakurinda kwandura iki cyorezo cyandurira mu matembabuzi ya mugenzi wawe uhumetse, cyangwa wikoze mu myanya y’ubuhumekero.

Mu Rwanda hamaze kugaragara abarwaye Coronavirusi bagera kuri 40  kuva tariki 14 Werurwe 2020 ubwo hagaraye umurwayi wa mbere.

Ku isi abarwaye iki cyorezo bagera ku ibihumbi 380 mu bihugu 196, abagera ku bihumbi 100 bamaze gukira mu gihe ibihumbi 16 bapfuye.

Ba karani-ngufu bamwe bari mu kazi abandi barahagaze
Hari bamwe mu biganiro byabo bibwira ko coronavirus idafata abato cyangwa ngo ibaitane

Patrick Maisha/Umuseke.rw

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Hari akantu njya mbona i Burayi bakora; bashushanya hasi ikimenyetso kerekana aho umuntu agomba kuba ahagaze, n’umukurikiye gutyo gutyo, imbere y’amahahiro. Nabonye no muri Asia hari ibihugu bimwe byashushanyije ibimenyetso muri Assenseur / Lift byerekana aho umuntu ahagarara yitaje undi.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *