Nyarugenge: Igaraji ryahiriyemo imodoka 20 zirimo n’iya Sugira Erneste | UMUSEKE

Nyarugenge: Igaraji ryahiriyemo imodoka 20 zirimo n’iya Sugira Erneste

Rutahizamu Sugira Erneste yavuze ko ubuzima bukomeza nyuma y’ibihombo, imodoka ye ifite agaciro ka miliyoni 7Frw iri mu zahiye zirakongoka mu mpanuka y’inkongi y’umuriro yibasiye igaraji ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 17 Gashyantare 2021.

Inkongi bivugwa ko yatewe n’amashanyarazi

Iyi mpanuka yabaye ahagana saa cyenda z’amanywa, yangirikiyemo ibintu byinshi nubwo Polisi yahageze ikagerageza kuzimya.

Sugira waburiyemo imodoka ye akimara kuyihasiga yagize ati “Ni byo impanuka ibaye yahiriyemo imodoka yange, harimo n’iz’abandi. Narimaze kuyihasiga mu kanya, si iya nge gusa harimo n’iz’abandi urabona ko nta modoka ibashije kuvamo, ntabwo nabona icyo mpita ntangaza, umutima n’ibitekerezo biri ahandi kuko ndatakaje ni igihombo ariko ‘Après les échecs, la vie continue.”

Rutahizamu w’Amavubi yavuze ko atari igihe cyo gushyira amakosa kuri kanaka, ngo nyuma nibwo bazakurikirana bamenye ibyabo uko bizishyurwa.

Ati “Nta kundi wabigenza umuntu agomba kwihangana akanakora kugira ngo ibiri imbere bibe ari byo byiza, ariko urumva na none igihombo gifite uko kikwangizamo gake cyangwa n’iyo hataba gake, igihombo uko kimeze kose kirakwangiza.”

Imodoka ya Sugira Erneste yari mu bwishingizi.

RBA yavuze ko nyiri igaraji riherereye ahazwi nko kwa mutwe muri Rwezamenyo yabwiye Umunyamakuru wayo ko hahiriyemo imodoka 20.

Yanavuze ko icyateye iyo nkongi y’umuriro ari insinga z’amashanyarazi.

UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *