Nyarugenge: Ubuyobozi bwasabye abakorera mu masoko yafunzwe kuguma mu rugo | | UMUSEKE
  • 26/10/2020 12:36 00

Nyarugenge: Ubuyobozi bwasabye abakorera mu masoko yafunzwe kuguma mu rugo

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge bwasabye abakorera mu masoko yabaye afunzwe, kuguma mu rugo kandi bakitabira gahunda yo kujya kwisuzumisha kuko hamaze iminsi hagaragara abafite ubwandu bushya bwa COVID-19 muri ariya masoko.

Bikubiye mu itangazo ryasohowe  n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge, rikaba ryasohowe nyuma  y’icyemezo cya Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu cyo gufunga isoko ryo mu Mujyi n’irya Nyabugogo rizwi nko kwa Mutangana. Iki cyemezo kikazamara iminsi irindwi (7).

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge bwasabye abakoreraga muri ariya masoko kuguma mu ngo zabo ndetse bakihutira kujya kwipimisha ko banduye COVID19.

Itangazo risohotse kuri iki gicamunsi ry’akarere ka Nyarugenge nyuma y’uko muri ariya masoko hari hamaze igihe haboneka abarwayi, ubuyobozi bwasabye ko bahita bajya kwisumisha kugira ngo barebe ko batigeze bandura icyorezo cya COVID-19.

Ubuyobozi bwa Nyarugenge buvuga hashyizweho site ebyiri: iyo kwa Mutangana n’iyo ku isoko rya Nyarugenge, bukaba bwasabye abacuruzi n’abakora ibikorwa by’ubwikorezi kuri ariya masoko kuzisuzumisha inshuro ebyiri, ni ukuvuga uyu munsi tariki ya 17 Kanama no ku wa 23 Kanama 2020.

Buvuga kandi ko utazipimisha izi nshuro ebyiri, atazemererwa gukora mu gihe ibikorwa byo muri ariya masoko bizaba byasubukuwe.

Akarere ka Nyarugenge kandi kahaye amasaha 24 abacuruzi bafitemo ibicuruzwa byangirika kuba babikuyemo.

Ibi byemezo byose bije bikurikira ubwiyongere bwo hejuru bw’imibare y’abafite ubwandu bushya bwa COVID-19 mu Rwanda kuko mu minsi itatu (3) ishize, habonetse abantu 253 bafite ubwandu bushya bwa COVID-19 barimo 253 bo mu Mujyi wa Kigali.

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Niba kwa Mutangana bahapimye Covid ni gute usaba abahakoreraga gusubirayo gufata ibicuruzwa bakabyikorera bakabijyana ahandi ? kereka niba covid ari iriya nyubako …

  • Gusaba abantu kuguma mu rugo no kujya kwipimisha!!!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *